RFL
Kigali

Rubavu: Korali La Source yateguye igiterane yatumiyemo Bosco Nshuti, Holy Nation n'andi makorali y'i Gisenyi

Yanditswe na: Editor
Taliki:23/01/2018 11:10
3


Korali la Source ibarizwa i Rubavu yateguye igiterane yatumiyemo korali Holy Nation ya ADEPR Gatenga ndetse n'umuhanzi Bosco Nshuti umwe mu bazamutse neza mu muziki wa Gospel. Iki gitaramo kizatangira tariki 5 Gashyantare 2018 gisozwe tariki 11 Gashyantare 2018.



Korali La Source ikorera umurimo w’ivugabutumwa mu Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR mu Karere ka Rubavu, mu Ntara y’Iburengerazuba, igiye guhuriza hamwe abakunzi bayo mu giterane cyo gushima Imana,  kizahurirana no kuremera abasaza n’abakecuru bakoze umurimo w’Imana mu myaka yo ha mbere ariko batakibasha kugira umurimo bikorera kubera iza bukuru.

Iki giterane gifite intego iri mu Abefeso 2:10 igira iti ”Kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu , iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo” kizitabirwa n’amakorali atandukanye nka Holy Nation yo muri ADEPR Gatenga , Korali Bethlehem, Korali Impuhwe, Korali Bethel, Korali Betfague, Korali Penuel ndetse n’umuhanzi Bosco Nshuti uzwi mu ndirimbo ‘Ibyo Ntunze'

Korali La Source yateguye iki giterane

Igiterane cyateguwe na korali La Source kizatangira kuwa Mbere tariki 5 Gashyantare 2018, gisozwe ku Cyumweru tariki 11 Gashyantare 2018. Kizabera kuri ADEPR Mbugangari mu Mujyi wa Rubavu, mu minsi y’imibyizi kizajya gitangira kuva saa kumi kugeza saa mbiri n’igice z’ijoro (16:00 Pm – 20:30 Pm).

Naho ku wa Gatandatu kizatangira kuva saa mu nani z’amanywa (14:00 Pm ), naho ku cyumweru ni saa mbiri za mu gitondo (8:00 Am). Umuyobozi wa Korali la Source, Bwana Thierry, yatangarije itangazamakuru ko imyiteguro y’ibi bikorwa by’ivugabutumwa irimbanyije ndetse bizeye ko Imana izahembura imitima y’abazitabira iki gitaramo. Yagize ati:

Kugeza ubu imyiteguro tuyigeze kure kandi dukomeje gusenga Imana ngo ibintu byose bizagende uko yabigambiriye. Twatumiye abakozi b’Imana benshi haba abaririmbyi ndetse n’Abavugabutumwa kugirango ubwami bw’Imana bukomeze gushinga imizi kandi bwaguke. Muri icyo cyumweru cy’ivugabutumwa tuzasura bamwe mubasaza n’amakecuru batagishoboye kugera mu rusengero kubera kunanirwa kandi barakoreye Imana. Tuzasura kandi abarwayi barwariye mu bitaro bya Gisenyi mu buryo bwo gukomeza kuvuga ubutumwa bushingiye ku mirimo.

Holy Nation ya ADEPR Gatenga yatumiwe muri iki giterane

Korali La Source igizwe n’abaririmbyi 75 yatangiye umurimo w’Imana mu mwaka w’i 1999 muri paroise ya Gisenyi. Iyi paruwasi niyo yaje kubyara paroise ya Mbugangari , ariho uyu mutwe w’Abaririmbyi ukorera ivugabutumwa magingo aya. Mu mpera z’umwaka wa 2016 Korali la Source bashyize hanze album ya mbere yitwa “Tuzanye inkuru nziza “. Bakoreye ingendo nyinshi mu Ntara z’Igihugu ,gusa ngo hari rumwe batazibagirwa bitewe n’umusaruro waruvuyemo nkuko bitangazwa n’umuyobozi wa Korali la Source Bwana Thierry Nzayikorera.

Yagize ati :”Twagiriye umugisha mu gendo z’ivugabutumwa hirya no hino mu Ntara zose z’Igihugu. Mu kwezi kwa Gatatu umwaka ushize twari i Musanze tuhakorera igiterane (mu isoko ) ahitwa Nyakinama, kubera umubare munini w’abakiriye Yesu (abantu 90) byatumye havuka umudugudu mushya twawise BETHEL. Nyuma yo kugenda hirya no hino twifuje natwe gukorera umugisha twakira abashyitsi ni bwo twatumiye Holy Nation choir n'Umuhanzi Bosco NSHUTI ndetse n'andi makorari hano i Gisenyi."

Bosco Nshuti yatumiwe mu giterane cya korali La Source

Thierry Nzayikorera perezida wa Korali La Source

Chorale La SourceChorale La Source

Korali La Source y'i Rubavu yateguye igiterane cyo gushima Imana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • AMANI BADOS6 years ago
    IMANA IKOMEZE IBASHYIGIKIRE KUMURIMO MWIZA WIVUGABUTUMWA MU KARERE KA RUBAVU NDETSE NO MU RWANDA HOSE KUKO HARICYO IMANA YAVUGANYE NABO
  • peter6 years ago
    nukuri lasource bakoze igikorwacyindashyikirwa nkunze uburyobazaremera abasazabacu bitorero lmana ibampere umugisha kandinahataraha muzahagera kuko mufite umushingamwiza wokwamamaza yesu
  • Jpaul SANGANIRO 6 years ago
    Imana ishimwe cyane kandi turabashyigikiye gusa amavuta y'Imana akomeze kubagaragaraho mwese nka la source choir. Imana ibagurire ivugabutumwa bwiza ryanyu ryamamare kwisi hose kugira icyubahiro cy'Imana kiganze hose. Ndabakunda cyane .





Inyarwanda BACKGROUND