RFL
Kigali

Rubavu: Korali Impuhwe igiye kwibuka abaririmbyi bayo baguye mu mpanuka yabaye mu myaka 15 ishize

Yanditswe na: Editor
Taliki:14/07/2017 16:35
0


Korali Impuhwe ikorera umurimo w’Imana mu ntara y’Iburengerazuba mu karere ka Rubavu mu itorero rya ADEPR Paruwasi ya Gisenyi hashize Imyaka 15 ibuze abahoze ari abaririmbyi n’abaterankunga bayo bagera kuri 12, baguye mu mpanuka.



Iyi mpanuka yabaye mu myaka 15 ishize iba ubwo abaririmbyi ba korali Impuhwe bari mu rugendo rw’ivugabutumwa bari bagiyemo mu itorero rya ADEPR Mukingi mu cyahoze ari Gitarama,  hari mu mwaka wa 2002 ari nayo mpamvu bateguye igiterane cy’ivugabutumwa kizamara iminsi 7 kigasozwa no kwibuka izi ntwari zatabarutse.

Ruzindana Gad, umuyobozi w’iyi korali yagarutse ku mateka ya korali Impuhwe yatangiye umurimo w’Imana mu mwaka w’i 1987, itangira ari korali y’ishuri ry’icyumweru(Sunday school) ariko Imana ikajya ibaha amasezerano ko izabagura ikabakomeza. Mu mwaka w’i 1994 Jenoside yakorewe abatutsi yatumye korali icikamo ibice bamwe barahunga abandi barapfa ariko nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, korali yaje kongera kwiyubaka.

Ruzindana Gad avugako iby’iyi mpanuka bitabatunguye kuko Imana yari yarabibabwiye. Ubu butumwa bwabagezeho, binyuze mu bihe by’ububyutse bukomeye barimo, Imana ikababwira ko igiye gucyura umugeni wayo , ndetse icyo yaje kuberurira ko mu rugendo rw’ivugabutumwa bagiye gukora, izasaruramo abageni . Yagize ati :”Rwose ntabwo twatunguwe Imana yari yarabivuze kenshi ikoresheje bamwe muri twe ndetse inadutumaho intumwa zayo.”

Korali Impuhwe

Korali Impuhwe

Yakomeje agira ati :”Ikindi nibuka ko hari umubyeyi twaririmbanaga warose abona liste (urutonde) rw’abaririmbyi bazataha muri iyi mpanuka noneho ntiyabisobanukirwa bituma abaza Imana impamvu we atibonye kuri Liste (urutonde) rw’abaririmbyi ba korali Impuhwe kandi nawe aririmbamo maze atakambira Imana abona ikiganza cyayo cyongeyeho izina rye maze abibwira abaririmbyi kandi koko biza kugenda gutyo birangira muri iyi mpanuka nawe yitabye Imana.

Uyu muyobozi yakomeje avugako kubera uburyo Imana yabibabwiraga byabaye ngombwa ko basaba ko umuririmbyi ufite ubwoba yareka kujya muri uru rugendo gusa kubera ukuntu Imana yabahumurizaga ndetse itsindagirako abazataha ari abageni bayo byatumye abaririmbyi bashira amanga baragenda usibye umuntu umwe icyo gihe wasigaye.

Nkuko bikomeza bitangazwa n’iyi korali Imana yari yababwiye ko iyi mpanuka izatuma korali imenyekana cyane ndetse igakora ivugabutumwa rikomeye. Bakomeza bagira bati:”Iyi mpanuka ikimara kuba tukabona abapfuye abasigaye twasigaranye agahinda kuko Imana yari yateguye ko abataha ari abageni, aha buri wese yumvaga nawe iyo ataha byari kuba byiza ,ikindi aho twari tugiye mu giterane bacyumva ibyabaye ako kanya hahise hihana abantu basaga Magana atatu.

Iki giterane korali Impuhwe izifatikanya na korali Mama Jussi izaturuka mu gihugu cya Tanzaniya n’itsinda ry’abaririmbyi bazaturuka muri Kenya ndetse n’andi makorali bakorana umurimo w’Imana nka Bethrehem , n’abandi bavugabutumwa batandukanye nka Ev. Pascal Barakagira, Rev.Masumbuko Josue n’ubuyobozi bwa ADEPR n’abandi benshi.

Iki giterane kizizihirizwamo iyi sabukuru yo Kuzirikana “Intwari z’amateka abaririmbyi ba korali Impuhwe batabarutse tariki ya 27 Nyakanga 2002 ” kizaba kuva ku italiki ya 24 kugera kuya 30 Nyakanga 2017, kikazabera ku rusengero rwa ADEPR Gisenyi aho bakorera umurimo w’Imana. Mu isozwa ry’iki giterane ni bwo hazakorwa igikorwa cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 15 hibukwa abatabarukiye muri iyi mpanuka, hakazanamurikwa igitabo gikubiyemo amateka ya korali Impuhwe ndetse n’iyi mpanuka by’umwihariko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND