RFL
Kigali

Rubavu: Julien Ndahiro avuga ko Imana yamwiyeretse mu gitaramo yatumiyemo Kabaganza, Clapton na Shining Stars-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/07/2017 18:20
0


Umuhanzi Julien Ndahiro ukorera umuziki mu karere ka Rubavu akaba umukristo mu itorero Evangelical Restoration church,arashima Imana mu buryo bukomeye kuba yaramwiyeretse mu gitaramo yakoze mu mpera z'icyumweru gishize tariki 9 Nyakanga 2017.



Muri iki gitaramo 'The Victory in Praise and Worship Concert'cyabereye kuri UTB/ EX-RTUC Gisenyi, uyu muhanzi Julien Ndahiro yari kumwe n’abahanzi banyuranye barimo Liliane Kabaganza, Mama Zulu, Nick Nicole, umunyarwenya Kibonge Clapton, itsinda Shining Stars ry’i Kigali n’abandi.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com Julien Ndahiro yavuze ko Imana yamwiyeretse, ikamuha abantu benshi bagera kuri 500 bitabiriye igitaramo cye mu gihe kwinjira byari 5000Frw ndetse muri ako gace hakaba hari habereye ikindi giterane gikomeye cya Rubavu Shima Imana. Uyu muhanzi avuga ko byamurenze kuko igitaramo cye cyaranzwe no gusabana n'Imana binyuze mu kuyiramya no kuyihimbaza. Yagize ati: 

Nabonye Imana itabara,abantu baje ari benshi buzura salle. Baritabiriye cyane kabone nubwo habaye igiterane cya Rubavu Shima Imana ntibyababujije kuza ari benshi. Twateranye n'abatumiwe byari byiza cyane.Bishop (Masasu) yashimiye Visi Meya ushinzwe ubukungu witabiriye n'abandi bayobozi b'ingeri zitandukanye. Ni ukuri byarandenze.Igitaramo cyatangiye saa kumi z'umugoroba kirangira saa tatu n'igice z'ijoro abantu batabishaka, gusa twabonye ukuboko kw'Imana ndashimira itangazamakuru ritahwemye kudufasha. 

Ndahiro Julien

Maman Nelly w'i Bukavu

Ndahiro Julien

Mama Zulu

Ronnie

Umunyamakuru Ronnie (hagati) ni we wayoboye iki gitaramo

Ndahiro Julien

Shining Stars kuri stage

JulienNdahiro Julien

Ndahiro Julien ubwo yari ageze kuri stage

Ndahiro Julien

Visi Meya Murenzi Janvier na we yitabiriye iki gitaramo

Ndahiro Julien

Bamwe mu bafashije Julien Ndahiro mbere y'uko agera kuri stage

Ndahiro Julien

Umunyarwenya Clapton na we yari ahari

Ndahiro Julien

Hacuranzwe umuziki wa live

Ndahiro Julien

Batambiye Imana

Ndahiro Julien

Ituze Nicole na we yaririmbye muri iki giataramo

Ndahiro JulienNdahiro Julien

Bagiriye ibihe byiza muri iki gitaramo

AMAFOTO: NIYIGABA Prince Robert (RBA Rubavu​)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND