Umuhanzi Julien Ndahiro ukorera umuziki mu karere ka Rubavu akaba umukristo mu itorero Evangelical Restoration church,arashima Imana mu buryo bukomeye kuba yaramwiyeretse mu gitaramo yakoze mu mpera z'icyumweru gishize tariki 9 Nyakanga 2017.
Muri iki gitaramo 'The Victory in Praise and Worship Concert'cyabereye kuri UTB/ EX-RTUC Gisenyi, uyu muhanzi Julien Ndahiro yari kumwe n’abahanzi banyuranye barimo Liliane Kabaganza, Mama Zulu, Nick Nicole, umunyarwenya Kibonge Clapton, itsinda Shining Stars ry’i Kigali n’abandi.
Mu kiganiro na Inyarwanda.com Julien Ndahiro yavuze ko Imana yamwiyeretse, ikamuha abantu benshi bagera kuri 500 bitabiriye igitaramo cye mu gihe kwinjira byari 5000Frw ndetse muri ako gace hakaba hari habereye ikindi giterane gikomeye cya Rubavu Shima Imana. Uyu muhanzi avuga ko byamurenze kuko igitaramo cye cyaranzwe no gusabana n'Imana binyuze mu kuyiramya no kuyihimbaza. Yagize ati:
Nabonye Imana itabara,abantu baje ari benshi buzura salle. Baritabiriye cyane kabone nubwo habaye igiterane cya Rubavu Shima Imana ntibyababujije kuza ari benshi. Twateranye n'abatumiwe byari byiza cyane.Bishop (Masasu) yashimiye Visi Meya ushinzwe ubukungu witabiriye n'abandi bayobozi b'ingeri zitandukanye. Ni ukuri byarandenze.Igitaramo cyatangiye saa kumi z'umugoroba kirangira saa tatu n'igice z'ijoro abantu batabishaka, gusa twabonye ukuboko kw'Imana ndashimira itangazamakuru ritahwemye kudufasha.
Maman Nelly w'i Bukavu
Mama Zulu
Umunyamakuru Ronnie (hagati) ni we wayoboye iki gitaramo
Shining Stars kuri stage
Ndahiro Julien ubwo yari ageze kuri stage
Visi Meya Murenzi Janvier na we yitabiriye iki gitaramo
Bamwe mu bafashije Julien Ndahiro mbere y'uko agera kuri stage
Umunyarwenya Clapton na we yari ahari
Hacuranzwe umuziki wa live
Batambiye Imana
Ituze Nicole na we yaririmbye muri iki giataramo
Bagiriye ibihe byiza muri iki gitaramo
AMAFOTO: NIYIGABA Prince Robert (RBA Rubavu​)
TANGA IGITECYEREZO