RFL
Kigali

Rubavu:Frank Niyo wifuza gukorana indirimbo na Gaby na Patient yasohoye amashusho y'indirimbo 'Uko Mwema'-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:30/05/2018 10:13
1


Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Innocent Frank Niyo ubarizwa mu karere ka Rubavu nyuma yo gusohora amashusho y'indirimbo ye yise "Uko Mwema" yatangaje ko yifuza gukorana indirimbo na Gaby Kamanzi ndetse na Patient Bizimana.



Umuhanzi Niyonzima Frank wamenyekanye cyane nka Frank Niyo yasohoye amashusho y'indirimbo ye yise "Uko Mwema" akaba ari indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana yatunganijwe na Ganza umukorera mu karere ka Rubavu. Muri iyi ndirimbo Uko Mwema Frank Niyo yumvikamo aririmba amagambo ashima Imana ndetse avuga n'amagambo agaragaza ubushobozi Imana ifite ku bantu bayo aho yamukuye ndetse ko we ku giti cye ntacyo yatanga nk'inyishyu ku Mana. Yumvikana aririmba aya magambo:

Sija muwona kama huyu Yesu wangu alikufa Gologota kwa musaraba ili tupate uzima wake wa mirere sita ogopa kamwe yeye ndiye muweza yote (......) Mungu baba uko mwema ni wewe baba uko mwema katika maisha yangu weee.... Ntawuhwanye nawe imbabazi zawee urukundo rwawe eeeh yesu  wampaye ubuzima bushya ump'izina rishya ikir'icyubahiro yesu .....

Innocent Frank Niyo aganira na Inyarwanda.com yavuze ko asabira buri wese kureba ndetse no kumva iyi ndirimbo na cyane ko irimo ubutumwa bukora ku mitima y'abantu bose by'umwihariko abazi ko hari aho Nyagasani yabakuye bityo bakagira ishimwe mu mitima yabo bumva batura Umuremyi wabo. Yagize ati:

Uwiteka yadukuye ahakomeye kandi umuntu wese ubyemera agomba kubihamisha akanwa ke ni muri ubwo buryo rero nakozemo iyi ndirimbo mvuga ugukomera kw'Imana ndetse n'ubutwari ifite. Uko mwema ni indirimbo nziza cyane kandi ku bwanjye numvaga buri wese yari akwiye kuyumva kuko hari aho yakura ubuzima bwe n'aho yabugeza bitewe n'uko abayeho. Amashusho y'iyi ndirimbo nizeye ko aho azabasha kugera azasiga hari cyo akoze mu mitima y'abazaba bayabonye.

Innocent Frank Niyo yatangarije Inyarwanda.com ko uretse "UKO MWEMA" amaze gusohora amashusho ndetse avuga ko hari n'izindi zinyuranye ari gukora ukongeraho n'indi mishinga yifuza kuzakorana n'abahanzi bakomeye hano mu Rwanda mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Hano yavuze ko yifuza gukorana indirimbo na Gaby Kamanzi na Patient Bizimana.

Ubusanzwe Innocent Frank Niyo ni umuhanzi ukomoka mu karere ka Rubavu ari naho akorera umurimo w'Imana wo kuramya no guhimbazan Imana dore ko we avuga ko ari umurimo akora awukunze na cyane ko yawutangiye kuva kera akiri muto aririmba muri Worship Team y'urusengero yabarizwagamo muri Christ Embassy Church, mu karere ka Rubavu.

REBA HANO UKO MWEMA YA INNOCENT FRANK NIYO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • King5 years ago
    Uyu musore arashoboye kbs azagera kure cyane , kdi natwe tumuri inyuma mukumushyigikira,indirimbo ye njye yamfashije cyane pe





Inyarwanda BACKGROUND