Kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Ukwakira 2017 igiterane Gisenyi Miracle Festival cyari kigeze ku munsi wacyo wa kabiri. Abantu bitabiriye ku bwinshi ntibakangwa n’imvura yaguye mu masaha yo hagati ubwo igiterane cyari cyatangiye.
Ku gicamunsi cy’uyu wa Gatandatu, mu karere ka Rubavu, imvura yaguye ahagana isaa cyenda z’amanywa ihita saa kumi n’igice. IKI giterane cyatangiye saa munani z'amanywa ariko ubwo imvura yari irimo kugwa, abantu bamwe bagiye kugama hafi kugira ngo badacikanwa, abandi basigara mu kibuga cy’ahari kubera iki giterane kubera ibihe byiza bari bahagiriye na cyane ko bari bamaze kumva indirimbo z’abahanzi banyuranye barimo Gaby Kamanzi n’amakorali anyuranye.
Ubwitabire bwari ku rwego rwo hejuru
Umuvugabutumwa Jennifer Wilde, umunyamerikakazi uri kwigisha ijambo ry’Imana muri iki giterane cy’ibitangaza kiri kubera i Rubavu (Gisenyi Miracle Festival), yaburiye abantu bose bitabiriye iki giterane guhunga umuriro utazima uzakongora abinangiye bakanga kumvira Imana. Yabasabye kuva mu byaha, bagakora ibyo gukiranuka kugira ngo batazakongorwa n’umuriro utazima.
Mu nyigisho ye yari irimo impuguro zihamagarira abantu kuva mu byaha n’ibisa nabyo, Ev Jennifer Wilde yatangaje ko kujya mu rusengero gusa atari byo bizageza abantu mu ijuru ahubwo ko bisaba ko umuntu amaramaza akava mu byaha ndetse akirinda n'ibisa nk'icyaha. Ku bakunze kuvuga ko mu muriro utazima, abantu bazaba barya ndetse ngo banywa, Ev Jennifer Wilde yavuze ko ibyo atari ukuri ahubwo ko mu muriro utazima, abantu bazaba bawurimo bazaba bamerewe nabi cyane bari n’umuriro utazima, aho bazaba barimo kurira baboroga. Yagize ati:
Umuntu utaravuka ubwa kabiri ntabwo azajya mu ijuru. Ntabwo kujya mu rusengero gusa bizakujyana mu ijuru,ese uzaba hehe iteka ryose? ni wowe ugomba guhitamo, ugahunga umuriro,ukava mu byaha. Abantu batekereza ko mu muriro abantu bazabyina, banywa ariko utaranigwa agaramye agira ngo ijuru riri hafi, icyo ni ikinyoma satani akoresha kugira ngo azakwisasire, Imana iragushaka mu ijuru. Navanywe muri Amerika no kubabwira ko Imana ibakunda kugira ngo tuzabane mu ijuru iteka ryose
Umuvugabutumwa Jennifer Wilde ku butaka bwa Rubavu
Ev Jennifer Wilde yakomeje avuga ko n’icyaha cyo kubeshya cyatuma utajya mu ijuru. Yabasabye gukiranuka ku gito no ku kinini. Ati “N’urubuto rw’igiti utateye ntukarutware” Muri iki giterane, abahanzi banyuranye bataramiye abantu, benshi barizihirwa cyane. Mu bahanzi baririmbye kuri uyu wa Gatandatu harimo; Gaby Irene Kamanzi, Theo Bosebabireba, Liliane Kabaganza, Stella Manishimwe na Christine Shusho wo muri Tanzania. Umuhanzikazi Aline Gahongayire nawe yari ahari nubwo ataririmbye, gusa benshi basabye ko aririmba ariko ntibyakunda kubera umwanya muto.
Umusore wakoraga mu bwiherero yatomboye igare
Mu gmasaha ya nyuma y'umunsi wa kabiri w'iki giterane, habayeho gutombola, abasekewe n’amahirwe bataha bicinya icyara bishimira umunyenga uri muri Yesu dore bari baje bazanywe no kumva ubutumwa bwiza, amahirwe akabasekera bakaba abanyamahirwe muri tombola. Mu batomboye kuri uyu wa Gatandatu harimo; Bahati Esperance watomboye radio igezweho, Laetitia watomboye terefone na Kaze Jerome watomboye igare. Kaze Jerome ni umusore ukora mu bwiherero bw’ahari kubera iki giterane. Akimara gusekerwa n’amahirwe, yapfukamye hasi ashimira Imana itarobanura ku butoni.
USHOBORA GUKURIKIRANA IKI GITERANE AHO URI HOSE KU ISI
Iki giterane Gisenyi Miracle Festival kiri kubera mu Mujyi wa Rubavu ku Kibuga cya ADEPR Gacuba ya Kabiri kiri gutambuka imbonankubone (Live) kuri Facebook ya Baho Global Mission aho umuntu wese ufite interineti ashobora gukurikirana iki giterane aho yaba ari hose ku isi. KANDA HANO Iki giterane kirasoza kuri iki Cyumweru tariki 15 Ukwakira 2017, hanyuma Jennifer Wilde azasubire muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa mbere tariki 16 Ukwakira 2017. Twabibutsa ko iki giterane cyabanjirije ibiterane bizaba umwaka utaha wa 2018 bizabera muri Afrika yose, bikaba byariswe ‘One-God,One-day,One Africa-Celebration (1gda.org) Ishusho y'u Rwanda izagaragarira muri iki giterane cy'i Rubavu, ni yo izifashishwa mu gutegura ibyo biterane bizabera muri Afrika yose.
REBA AMAFOTO KU MUNSI WA KABIRI WA GISENYI MIRACLE FESTIVAL
Stella Manishimwe ni umwe mu bitabiriye iki giterane
Theo Bosebabireba hamwe n'umubyinnyi we
Ev Jennifer Wilde yatambiye Imana karahava
Ev Jennifer Wilde yigisha ijambo ry'Imana
AMAFOTO: Twizerimana Faustin
TANGA IGITECYEREZO