RFL
Kigali

"Mana urankirigita nkaseka, urampumuriza nkatwenga" Rosy Keyz mu ndirimbo nshya 'Isezerano'-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/01/2018 11:46
0


Rosine Kayirangwa uzwi nka Rosy Keyz wahoze akora umuziki usanzwe, akaza kuwuhagarika akinjira mu muziki wa Gospel, kuri ubu yasohoye indirimbo nshya yise 'Isezerano' nyuma y'indirimbo ye ya mbere ya Gospel yasohotse mu minsi itanu ishize yitwa 'Oh my God'.



Rosy Keyz ari kubarizwa mu Rwanda, gusa akunze kuba muri Uganda ku mpamvu z'amasomo. Yatangiriye umuziki mu ndirimbo zisanzwe aho twavugamo iyo yise; Ibiyobyabwenge, Imiyoborere myiza n'indi yise 'Hora ku isonga' yahimbiye umuryango RPF Inkotanyi ubwo wizihizaga isabukuru y'imyaka 25. Rosy Keyz afite kandi n'izindi ndirimbo z'Intore.

UMVA HANO 'ISEZERANO' INDIRIMBO NSHYA YA ROSY KEYZ

Usibye kuba umuhanzi mu muziki usanzwe, yanabaye umunyamakuru aho yakoze kuri Radio Inkoramutima, Contact fm na Family Tv. Kuri ubu ni umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no gihimbaza Imana aho amaze gukora indirimbo ebyiri. Rosy Keyz avuga ko umuziki wa Gospel atazawubangikanya n'umuziki usanzwe kereka ngo igihugu nikimukeneraho ubufasha.

Rosy Keyz

Rosy Keyz yasohoye indirimbo ya kabiri nyuma yo kwinjira muri Gospel

Muri iyi ndirimbo ye nshya yise 'Isezerano', Rosy Keyz yumvikana aririmba aya magambo; "Isezerano ry'Imana ntabwo rijya rihera, ibyo yagusezeranyije byose bizasohora, ibyo yavuze byose bizasohora, iyo uvuze yego byose birashoboka. Yewe Mana we urankirigita nkaseka, ni yo mpamvu ntambutsa ishimwe ryanjye, nari narihebye nta nshuti ngira, abavandimwe nabo barantererana ni ho wigaragarije urampumuriza ndatwenga, wampaye isezerano Mana urisubiriza igihe."

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, twamubajije niba ibyo ari aririmba ari ubuzima yanyuzemo adutangariza ko ntaho bihuriye ahubwo ko yabikoze agamije guhumuriza abahawe amasezerano n'Imana bakaba bagitegereje ko asohora. Yagize ati: "Ibyo naririmbye ntaho bihuriye n'ubuzima bwanjye, ni ubuzima bw'abantu muri rusange bamwe na bamwe babamo kuri iy'isi. Abavandimwe banjye turakundana cyane birenze uko ubyumva ntacyadutanya."

UMVA HANO 'ISEZERANO' INDIRIMBO NSHYA YA ROSY KEYZ







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND