RFL
Kigali

Rose Muhando yongeye gutumirwa mu Rwanda, ese ko hari abo yatengushye ntaze ubu ni iki cyemeza ko azaza?

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/08/2017 14:52
0


Umuhanzikazi Rose Muhando umwe mu bakunzwe cyane mu karere k'Afrika y’Iburasirazuba mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ategerejwe i Kigali mu minsi micye iri imbere aho biteganyijwe ko azazana n’itsinda rye.



Rose Muhando yatumiwe mu Rwanda na Bishop Dr Masengo Fidele uyobora itorero Foursquare Gospel church rifite icyicaro i Kimironko mu mujyi wa Kigali. Igiterane Rose Muhando yatumiwemo ni icyo gushima Imana kuba amatora ya Perezida yaragenze neza, abanyarwanda bagatora neza. Iki giterane kizaba tariki 30 Kanama kugeza tariki 2 Nzeri 2017 kikazajya kibera muri Kigali ahazwi cyane nko kuri KIE.

Rose Muhando atumiwe i Kigali mu gihe afite amakuru atari meza mu Rwanda aho hari bamwe bagiye bavuga ko bagiye bamutumira akabatenguha ntiyitabire ubutumire bwabo mu gihe ngo babaga bakoze ibyo yabasabye byose. Si mu Rwanda gusa ahubwo no mu bindi bihugu hari abavuga ko yabatengushye.

Rose Muhando umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu karere

Muri 2014 Rose Muhando yatumiwe mu Rwanda mu giterane cy'umuvugabutumwa Jennifer Wilde cyabereye mu karere ka Nyagatare tariki ya 13-16 Ugushyingo 2014, birangira atahageze n’umunsi n’umwe ndetse ntiyanatangaza impamvu yamuteye kubatenguha. Nyuma yaho ariko Rose Muhando yasabye imbabazi, yizeza abamutumiye n'abakunzi be ko bitazasubira.

Muri 2015, Rose Muhando yari yatumiwe mu Rwanda na Rev Isaie Baho Uwihirwe mu giterane cy’umunyamerikakazi Jennifer Wilde cyabaye tariki 23 Nyakanga kugeza tariki ya 26 Nyakanga 2015 kibera i Muhanga. Rose Muhando yishyuwe amafaranga yose yari yasabye ariko birangira atahakandagiye. Rev Baho Isaie yabwiye Inyarwanda.com ko yamaze gutakariza icyizere Rose Muhando ndetse ko atazongera kumutaho umwanya amutumira kubera kumuhemukira.Hari abandi batandukanye ba hano mu Rwanda bagiye batangaza ko batumiye Muhando ariko bikarangira atabonetse mu bikorwa byabo. 

Nyuma yo kumenya ko Bishop Dr Masengo yatumiye Rose Muhando, Inyarwanda.com twagize impungenge tubaza Bishop Dr Masengo Fidele watumiye Rose Muhando icyo ashingiraho yemeza niba ko uyu muhanzikazi azaza i Kigali, adutangariza ko Rose Muhando bari kumwe mu minsi ishize mu giterane cyabereye muri Tanzania, akaba yaramwijeje ko azaza i Kigali.

Image result for Bishop Masengo Fidele inyarwanda

Bishop Dr Masengo watumiye Rose Muhando

Ikindi ni uko Bishop Dr Masengo na Rose Muhando ngo bakomeje kugenda bibukiranya kuri iyi gahunda. Indi mpamvu yemeza ko Rose Muhando azaza mu Rwanda ni uko umupasiteri (Simon) uzigisha mu giterane uyu muhanzikazi azaririmbamo i Kigali, ari umupasiteri wo mu itorero Muhando asengeramo muri Tanzania. Kubw’izo mpamvu, Bishop Dr Masengo afite icyizere ko Rose Muhando azaza i Kigali. Yagize ati:

Njye naramuganirije,ndakubwira ibintu nka bitatu. Ikintu cya mbere igiterane mperuka gukora Mwanza twari kumwe nawe, muri icyo giterane ni bwo twatangiye kumusaba ko azaza. Tuvuganye, yatubwiye ko azaza ariko nk’icyo ngicyo nanjye narakimubajije nti ko nkunze kumva abantu bavuga ko bagutumira ukemera hanyuma ntuze, ni iki cyamara impungenge ko noneho uzaza. Igisubizo yampaye yarambwiye ati akenshi kubera ko abantu bazi ko nkunzwe indirimbo zanjye zizwi, hari abantu benshi bankoresha nko kubamamariza bakanshyira ku byapa tutavuganye, nkajya kwisanga abantu bambaza bati ese kuki utaje mu giterane ntanabizi. Sinahamya ko ari Rose Muhando wenyine bibaho n’abahanzi benshi hano dukunze kuganira bakakubwira ko hari igihe abantu bagushyira ku byapa, mutaravuganye, utaranabemereye, cyangwa mwaravuganye hari ibyo mwemeje bagomba gukora batabikoze, rero byabananira ku munota wa nyuma, bikitwa ko ari wowe wahemutse kandi atari ko bimeze.

Image result for Bishop Masengo Fidele inyarwanda

Bishop Dr Masengo afite icyizere ko Rose Muhando atazamutenguha

Bishop Dr Masengo Fidele yakomeje agira ati:

Icya kabiri cyanyizeza ko Rose Muhando azaza nuko uwo mupasiteri uzavuga ubutumwa navuga yuko ari umupasiteri we, Muhando atuye Dodoma, uwo mupasiteri (Simon) uzavuga ubutumwa atuye Mwanza, muri icyo giterane mperukamo Mwanza ni we (Simon) wari wamutumiye (Rose Muhando). Ndimo ndatekereza yuko niba amaze iminsi atubahiriza gahunda, iyi ngiyi yo azayubahiriza kuko umupasiteri wo mu rusengero rwabo (Assemblies of God) ari we waduhuje. Ikindi nshaka kuvuga nuko muri iki cyumweru kuwa kabiri (Rose Muhando) yanyuze hano (Kigali) yari afite igiterane i Goma yarampamagaye twaravuganye, ambwira yuko azaza.Twizeye ko azaza kandi tubisengere, buriya abakozi b’Imana nka bariya, intambara zose bahura nazo akenshi bakunda kuzihuza n’ubuhamya bwabo kandi mu by’ukuri yagira n’impamvu yatuma ataza mu giterane kimwe ariko bitavuga yuko biba byamuturutseho, ndahamya ko kugeza uyu munota azaza mpereye ku byo yambwiye kandi icyiza kirimo iryo tsinda ry’abantu hafi 40 ni abaririmbyi beza pe, simvuga yuko bazatuma Muhando ataza, Muhando azaza n’abo ngabo bazaza kandi igikomeye nuko Imana izaba ihari.

Rose Muhando yatumiwe mu Rwanda mu giterane cya Foursquare Gospel church cyateguwe mu rwego rwo gushima Imana yabanye n’abanyarwanda mu gikorwa cy’amatora y’umukuru w’igihugu, amatora akaba yaragenze neza abanyarwanda bagatora neza mu mahoro no mu mutekano. Kuba barasengeye amatora ngo ni nayo mpamvu basanze ari ngombwa gushima Imana yabanye nabo. Iki giterane kizanatangirwamo ubwisungane mu kwivuza ku miryango itishoboye.

Nkuko Bishop Masengo Fidele yabitangarije abanyamakuru, iki giterane kizaba tariki 30 Kanama 2017 kugeza tariki 2 Nzeri 2017. Kizajya kibera mu cyibuga cya Kaminuza y’u Rwanda ahazwi cyane nko kuri KIE, kwinjira bizaba ari ubuntu ku bantu bose. Usibye Rose Muhando uzazana n’itsinda rye, abandi baririmbyi bazaba bahari ni Alarm Ministries, Gisubizo Ministries n’abandi bahanzi bo mu Rwanda kugeza ubu batari batangazwa amazina. Iki giterane kizajya gitangira saa kumi z'umugoroba kugeza saa moya z’ijoro. Abagiteguye bavuga ko ari igiterane cyo guhembura imitima, kuvuga ubutumwa bwiza no gushima Imana. 

Image result for Alarm Ministries  inyarwanda

Alarm Ministries izaririmba muri iki giterane

REBA HANO ROSE MUHANDO AHAMYA KO AZAZA I MUHANGA BIKARANGIRA ATAJE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND