RFL
Kigali

Rose Muhando yatawe muri yombi azira kurya amafaranga ya korali akanga kujya mu gitaramo cyayo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/06/2017 7:47
0


Rose Muhando umuhanzikazi w’icyamamare mu karere ka Afrika y’Iburasirazuba, kuri iki Cyumweru tariki 4 Kamena, yatawe muri yombi na polisi yo muri Tanzania nyuma yo gushinjwa icyaha cy’ubuhemu n’ubwambuzi.



Nk’uko Inyarwanda.com tubikesha itangazamakuru ryo muri Tanzania, ku Cyumweru tariki 4 Kamena 2017 ni bwo polisi yo muri Tanzania yataye muri Rose Muhando nyuma yo kuregwa n’itorero ryitwa AICT Singida Church ryo muri Tanzania ko uyu muhanzikazi yabahemukiye akanga kujya mu gitaramo bamutumiyemo ndetse akanga no kubagaruza amafaranga bari bamuhaye nk’itike izamujyanayo.

Debora Mligimba umuyobozi wa polisi mu gace ka Singida yahamije ko Rose Muhando yatawe muri yombi bamusanze iwe mu rugo ahitwa Ikungi muri Singida, akaba akurikiranyweho ubwambuzi bw’amafaranga agera ku 37,000Kshs, mu manyarwanda akaba arenga ibihumbi 300. Rose Muhando wamamaye mu ndirimbo ‘Nibebe’, ngo yahawe 37,000Kshs na Japhet Mashaka umuyobozi wa korali yo muri AICT Singida Church, kugira ngo azajye kubahesha umugisha mu gitaramo cyo kumurika album cyabaye tariki 13 Ugushingo 2016 kikabera kuri sitade ya Namfua Singida.  Kuri ayo bamwemereye, bahise bamwohererezaho 6,900 Kshs by’itike (56,120 Frw).

Umuhanzikazi Rose Muhando ni umwe mu bahanzi bakomeye mu karere

Rose Muhando wari wahawe 6,900 Kshs nk’itike izamujyana Singida imuvanye Dodoma, ngo ntabwo yigeze ahakandagira ndetse ntiyanabamenyesha impamvu yamubujije kuhaboneka. Ikindi ni uko ngo atigeze abasubiza amafaranga bari bamuhaye mbere, ndetse ngo icyabababaje ni uko ku munsi w’igitaramo bari bamutumiyemo yari yibereye mu kindi gitaramo cyaberaga kuri Kahama mu Majyaruguru ya Tanzania.

Hari amakuru avuga ko Rose Muhando yemeye icyaha ndetse akemerera polisi ko agiye kwishyura amafaranga yose yari yahawe na korali yamutumiye, akaba ari yo mpamvu yahise arekurwa. Ku rundi ruhande ariko Rose Muhando yatangarije itangazamakuru ko atari we polisi yashakaga kuko ngo hari habayeho kwibeshya ku izina rye bakamwitiranya n’undi mukobwa witwa Rose. Yagise ati:

Ni byo koko polisi yaramfashe ku Cyumweru tariki 4 Kamena 2017, gusa si njye washakagwa. Bashakaga undi mukobwa witwa Rose, ufite izina nk’iryanjye. Uwo mukobwa wundi witwa Rose ni we wahawe amafaranga n’iryo torero. Ubu nibereye mu rugo nyuma yo kurekurwa na polisi.

Mu Rwanda naho Rose Muhando ahafite abamushinja umuhemu, bamwe baramuvumira ku gahera

Si ubwa mbere ariko Rose Muhando avuzweho ibintu byo kwakira amafaranga y'abantu bamutumiye mu biterane bikarangira atabyitabiriye, mu mwaka wa 2016 na bwo muri Tanzania hari amushinjaga iki cyaha. Si abo gusa ahubwo no mu Rwanda hari abatari bacye bagiye bamutumira ndetse bakamwishyura ariko bikarangira atitabiriye ibitaramo byabo. Muri 2014 yari yamutumiye mu giterane cya Ev Jennifer Wilde cyabereye mu karere ka Nyagatare tariki ya 13-16 Ugushyingo 2014, birangira Rose Muhando atahageze n’umunsi n’umwe ndetse ntiyanatangaza impamvu yamuteye kubatenguha. Icyo gihe nibwo hakurikiyeho amakuru avuga ko yakuyemo inda y’amezi 8 ndetse ko yarimo gushakishwa cyane n’inzego z’umutekano. Nyuma yaho ariko Rose Muhando yasabye imbabazi, yizeza abamutumiye n'abakunzi be ko bitazasubira.

IYUMVIRE HANO ROSE MUHANDO YIHAMIRIZA KO YITEGUYE GUTARAMIRA ABANYAMUHANGA

Muri 2015, Rose Muhando yari yatumiwe mu Rwanda na Rev Isaie Baho mu giterane cyateguwe n’umunyamerikakazi Jennifer Wilde cyabaye tariki 23 Nyakanga kugeza tariki ya 26 Nyakanga 2015 kibera i Muhanga. Rose Muhando yishyuwe amafaranga yose yari yasabye ariko birangira atahakandagiye. Rev Baho Isaie yabwiye Inyarwanda ko bamaze gutakariza icyizere Rose Muhando ndetse ko batazongera kumutaho umwanya bamutumira kubera kubahemukira. Ku bijyanye n'ayo bari bamwishyuye kugira ngo yifatanye nabo i Muhanga, ntabwo Jennifer Wilde yigeze ayatangaza, gusa amakuru Inyarwanda yabashije kumenya ni uko bari bamwishyuye ibihumbi 3 by'amadorali y'Amerika. 

Rose Muhando

Iki ni cyo giterane yari yatumiwemo mu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND