RFL
Kigali

Rose Muhando yasabye imbabazi abo yatengushye yemeza ko azaza i Kigali mu giterane yatumiwemo na Bishop Dr Masengo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/08/2017 12:27
0


Muri Kigali hagiye kubera igiterane gikomeye cyatumiwemo umuhanzi mpuzamahanga Rose Muhando. Iki giterane kizaba tariki 30 Kanama kugeza tariki 2 Nzeri 2017 kikazajya kibera muri Kigali ahazwi cyane nko kuri KIE.



Rose Muhando yatumiwe mu Rwanda na Bishop Dr Masengo Fidele uyobora itorero Foursquare Gospel church. Iri torero ryatumiye Rose Muhando mu giterane cyo gushima Imana kuba amatora ya Perezida wa Repubulika yaragenze neza, abanyarwanda bagatora neza.

Rose Muhando atumiwe i Kigali mu gihe afite amakuru atari meza mu Rwanda aho hari bamwe bagiye bamushinja kubatenguha ntiyitabire ubutumire bwabo mu gihe babaga bakoze ibyo yabasabye byose. Nyuma y’inkuru Inyarwanda.com duheruka gukora tugaragaza impungenge z’uko no kuri iyi nshuro Rose Muhando ashobora gutenguha abamutumiye, uyu muhanzikazi yasabye imbabazi abo yatengushye yizeza abanyarwanda ko kuri iyi nshuro azaza mu Rwanda agafatanya n’abanyarwanda kuramya no guhimbaza Imana mu giterane yatumiwemo ba Bishop Dr Masengo Fidele.

Image result for Rose Muhando AMAKURU

Rose Muhando ategerejwe i Kigali

Muri 2015, Rose Muhando yari yatumiwe mu Rwanda na Rev Isaie Baho Uwihirwe mu giterane cy’umunyamerikakazi Jennifer Wilde cyabaye tariki 23 Nyakanga kugeza tariki ya 26 Nyakanga 2015 kibera i Muhanga, yishyurwa amafaranga yose yari yasabye ariko birangira atahakandagiye. Icyo gihe Rev Baho Isaie yabwiye Inyarwanda.com ko yamaze gutakariza icyizere Rose Muhando ndetse ko atazongera kumutaho umwanya amutumira kubera kumuhemukira. Mu minsi ishize Rose Muhando yoherereje Pastor Baho Isaie ubutumwa bumusaba imbabazi. Ubwo yasabaga imbabazi, Rose Muhando yagize ati: 

Muraho Bishop, Imana ishimwe cyane amakuru yaho iwanyu i Rwanda. Ndakuramukije mu izina rya Yesu, amakuru y’iminsi myinshi? Nakubonye kuri WhatsApp yanjye Imana iguhe umugisha, wakoze cyane kunyibuka no kunkunda, kukubona n’umufasha wawe aho byanshimishije. Ndumva nkumbuye kubonana nawe, ndakwibuka cyane rwose Bishop wanjye. Mbabarira ku byabaye byose, ntibyanturutseho ahubwo ni amahirwe macye nagiye ngira, ningera mu Rwanda nzagusobanurira byose uko byangendekeye.

Rev Pastor Baho Isaie yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda ko yamaze guha imbabazi Rose Muhando nyuma yo kuzimusaba, yagize ati “Muhando yansabye imbabazi, tumusengere, naramubabariye cyane rwose kuko nifuza ko yahagarara neza agakorera Imana”

UMVA HANO ROSE MUHANDO ASABA IMBABAZI REV BAHO ISAIE

Rose Muhando

Rev Baho Isaie (ibumoso), Rose Muhando (hagati) na Bosebabireba (iburyo)

Igiterane Rose Muhando yatumiwemo gifite insnganyamatsiko igira iti “Thanksgiving and Gospel Revival conference”. Rose Muhando azahurira muri iki giterane n’abandi bahanzi bakomeye hano mu Rwanda barimo Theo Bosebabireba, Liliane Kabaganza, Aline Gahongayire na Tonzi ukongeraho n’amatsiko akomeye ari yo Alarm Ministries, Gisubizo Ministries na Healing worship team. Kwinjira ni ubuntu ku bantu.

Twabibutsa ko iki giterane kizaba tariki 30 Kanama 2017 kugeza tariki 2 Nzeri 2017. Kizajya kibera mu cyibuga cya Kaminuza y’u Rwanda ahazwi cyane nko kuri KIE. Iki giterane kizajya gitangira saa kumi z'umugoroba kugeza saa moya z’ijoro. Abagiteguye bavuga ko ari igiterane cyo guhembura imitima, kuvuga ubutumwa bwiza no gushima Imana. Bishop Dr Masengo watumiye Rose Muhando, afite icyizere cyinshi cy’uko Rose Muhando azitabira iki giterane. Yagize ati:

"Njye naramuganirije,ndakubwira ibintu nka bitatu. Ikintu cya mbere igiterane mperuka gukora Mwanza twari kumwe nawe, muri icyo giterane ni bwo twatangiye kumusaba ko azaza. Tuvuganye, yatubwiye ko azaza ariko nk’icyo ngicyo nanjye narakimubajije nti ko nkunze kumva abantu bavuga ko bagutumira ukemera hanyuma ntuze, ni iki cyamara impungenge ko noneho uzaza. Igisubizo yampaye yarambwiye ati akenshi kubera ko abantu bazi ko nkunzwe indirimbo zanjye zizwi, hari abantu benshi bankoresha nko kubamamariza bakanshyira ku byapa tutavuganye, nkajya kwisanga abantu bambaza bati ese kuki utaje mu giterane ntanabizi. Sinahamya ko ari Rose Muhando wenyine bibaho n’abahanzi benshi hano dukunze kuganira bakakubwira ko hari igihe abantu bagushyira ku byapa, mutaravuganye, utaranabemereye, cyangwa mwaravuganye hari ibyo mwemeje bagomba gukora batabikoze, rero byabananira ku munota wa nyuma, bikitwa ko ari wowe wahemutse kandi atari ko bimeze."

Image result for Bishop Masengo Fidele inyarwanda

Bishop Dr Masengo afite icyizere ko Rose Muhando atazamutenguha

Yakomeje agira ati: 

"Icya kabiri cyanyizeza ko Rose Muhando azaza nuko uwo mupasiteri uzavuga ubutumwa navuga yuko ari umupasiteri we, Muhando atuye Dodoma, uwo mupasiteri (Simon) uzavuga ubutumwa atuye Mwanza, muri icyo giterane mperukamo Mwanza ni we (Simon) wari wamutumiye (Rose Muhando). Ndimo ndatekereza yuko niba amaze iminsi atubahiriza gahunda, iyi ngiyi yo azayubahiriza kuko umupasiteri wo mu rusengero rwabo (Assemblies of God) ari we waduhuje. Ikindi nshaka kuvuga nuko muri iki cyumweru kuwa kabiri (Rose Muhando) yanyuze hano (Kigali) yari afite igiterane i Goma yarampamagaye twaravuganye, ambwira yuko azaza.Twizeye ko azaza kandi tubisengere, buriya abakozi b’Imana nka bariya, intambara zose bahura nazo akenshi bakunda kuzihuza n’ubuhamya bwabo kandi mu by’ukuri yagira n’impamvu yatuma ataza mu giterane kimwe ariko bitavuga yuko biba byamuturutseho, ndahamya ko kugeza uyu munota azaza mpereye ku byo yambwiye kandi icyiza kirimo iryo tsinda ry’abantu hafi 40 ni abaririmbyi beza pe, simvuga yuko bazatuma Muhando ataza, Muhando azaza n’abo ngabo bazaza kandi igikomeye nuko Imana izaba ihari."

Rose Muhando avuga ko yiteguye gufatanya n'abanyarwanda guhimbaza Imana


Igiterane Rose Muhando yatumiwemo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND