RFL
Kigali

Rose Muhando yanyomoje amakuru avuga ko anywa ibiyobyabwenge

Yanditswe na: Editor
Taliki:6/01/2017 13:39
0


Uyu muhanzikazi wegukanye ibihembo byinshi mu gihugu cya Tanzaniya ndetse n’ahandi, afite abakunzi batari bake. Ari mu byamamare bikomeye muri muzika muri icyo gihugu ndetse no muri Afurika muri rusange. Kuri ubu aranyomoza amakuru avuga ko anywa ibiyobyabwenge.



Rose Muhando ni umuhazikazi ufite indirimbo zifite imbaduko idasanzwe, ndetse nizo zamugejeje kuri uru rwego nubwo umwaka ushize utamugendekeye neza dore ko amakuru yacicikanye hirya no hino amushinja ko ashobora kuba yarabaswe n’ibiyobyabwenge.

Rose Muhando we arahakana ibyo birego yivuye inyuma. Bisa nk’aho abantu batigeze basiba ayo makuru mu mitwe yabo kubera ko bagikomeje kumurega gukoresha ibiyobyabwenge. Rose ntazongera kwihanganira ko izina rwe rihindana burundu kubera ko yongeye kwiyama abo bantu.

Nk’uko yabitangarije Mwanaspoti Magazine,yateruye avuga ati "Sinkoresha ibiyobyabwenge kandi sinzigera mbikoresha. Niba iyo ari iturufu abanzi banjye batekereza ko izatesha agaciro indirimbo zanjye, bararushywa n’ubusa. Abakwirakwiza ibyo bihuha bansabye ko dukorana, ndabahakanira."

Yakomeje avuga ati"Sinakwishora mu biyobyabwenge mu buryo ubwo ari bwo bwose kandi uko bavuga, ni nako bigira ingaruka ku muryango wanjye mu mitekerereze no mu marangamutima. Ndi nyina w’ abana 3, mfite abavandimwe, abo banyabihuha (rumor mongers) bazi neza ko nta n’umwe wo kundengera mfite."






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND