RFL
Kigali

Rose Muhando agiye kuzenguruka ibihugu ashima Imana nyuma yo gukira ubumara bw’inzoka

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/02/2016 9:19
0


Nyuma yo gukira ubumara bw’inzoka yamurumye akabyimbirwa umubiri wose, umuhanzikazi Rose Muhando wamamaye mu karere k’Afrika y’Uburasirazuba mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, agiye kuzenguruka ibihugu bitandukanye ashima Imana.



Kuwa 19 Mutarama 2016 ubwo Rose Muhando yinjiraga iwe mu rugo mu mujyi wa Dodoma mu gihugu cya Tanzaniya, nibwo yarumwe n’inzoka ku kuguru,ubumara bwayo bumutera kubyimbirwa umubiri wose cyane cyane amaguru n’amaboko.

Rose Muhando yahise ajyanwa mu bitaro amarayo iminsi ibiri nk’uko nawe abyitangariza. Nk’uko tubikesha Sde, Muhando yakomeje avuga ko yakize ubumara bw’inzoka magingo aya akaba akataje mu bikorwa by’umuziki we ndetse akaba ateganya kujya henshi hashoboka yamamaza imbaraga z’Imana abinyujije mu bihangano bye.

Namaze iminsi ibiri mu bitaro nyuma yo kurumwa n’inzoka ubwo nari ngeze ku muryango w’igipangu. Ubu narakize ,magingo aya ndimo gukora ibijyanye n’umuziki wanjye ndetse ndi gutegura kuzenguruka ibihugu bitandukanye. Ubu ndi mu mutuzo merewe neza cyane. Rose Muhando

Umwaka ushize wa 2015 nibwo Rose Muhando yavuzweho amakuru atari meza y’uko yaba yarakuyemo inda y’amezi 7 ndetse ngo akaza gukurikiranwa n’inzego zishinzwe umutekano. Ayo makuru yose Rose Muhando arayanyomoza akavuga ko ari ibihuha kuko atigeze akuramo inda ndetse ko nta na polisi yigeze imuhamagaza ku bijyanye n’icyo kibazo.

Umuhanzikazi Rose Muhando






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND