RFL
Kigali

Rose Muhando agiye kuza mu bitaramo mu Rwanda ariko ntiyorohewe n'inkurikizi z'ubwambuzi amaze iminsi aregwa

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/10/2014 10:29
4


Umuhanzikazi w’icyamamare mu ndirimbo zo guhimbaza Imana ukomoka muri Tanzaniya uzwi nka Rose Muhando, arateganya kuza mu bitaramo yatumiwemo mu Rwanda mu minsi ya vuba ariko kwemererwa kuza mu Rwanda bishobora kuzamugora kubera ikibazo cy’ubwambuzi n’ubutekamutwe amaze iminsi akurikiranyweho.



Nk’uko byari byatangajwe mu minsi ishize, umupadiri wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yafashe indege ajya mu gihugu cya Tanzaniya maze yumvikana na Rose Muhando ko azajya iwabo kuririmbayo, bumvikana amashilingi ya Kenya angana n’ibihumbi magana ane (400.000 Ksh) ni ukuvuga hafi miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Rose Muhando amaze iminsi ashinjwa ubwambuzi

Rose Muhando amaze iminsi ashinjwa ubwambuzi

Uyu mupadiri yahise amuha amashilingi 150.000 y’ibanze, hanyuma uyu mupadiri aragenda ategereza ko Rose Muhando yagera muri Kongo araheba, igitaramo yagombaga kujya kuririmbamo kikaba cyarabaye mu kwezi kwa Nyakanga ariko na nyuma yaho uyu muhanzikazi yanze gusubiza umupadiri amafaranga yari yamuhaye mbere kandi atarabashije kuzuza ibyo bumvikanye.

Uyu mupadiri yasubiye muri Tanzaniya akomeza gusiragira ashaka Rose Muhando ngo amwishyure, Polisi nayo ikaba yaragerageje kumuhigisha uruhindu nyuma y’aho acitse akaburirwa irengero. Nyuma yaje kuboneka ndetse yemera no gucyemura icyo kibazo yumvikana n’uwo mupadiri ariko kugeza ubu kuza mu Rwanda kwe bishobora kuzagorana nk’uko amakuru dukesha ikinyamakuru Vibe abivuga, kuko muri Tanzaniya bakomeje kuvuga ko ibitaramo atumirwamo hanze y’igihugu ahemuka bigahesha isura mbi igihugu cyose.

Mu minsi micye ashobora kuzasesekara i Kigali

Mu minsi micye ashobora kuzasesekara i Kigali

Biteganyijwe ko Rose Muhando azitabira ibitaramo bitandukanye by’ivugabutumwa bizabera mu Rwanda hagati y’itariki 13 na 23 z’ukwezi gutaha k’Ugushyingo, ibi bitaramo bikazabera i Nyagatare ndetse no mu mujyi wa Kigali aho azaba ari kumwe n’abandi bahanzi batandukanye barimo Theo Bosebabireba, Patient Bizimana, Lilian Kabaganza n’abandi.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Mana wee nukuntu aririmba neza koko
  • drogba9 years ago
    nubundi indirimbo zawe mbonamo gusara kuruta agakiza. t,es folle.
  • eliab9 years ago
    azahagere
  • muheto patrick9 years ago
    bagenzi,imbere yo gutosora uwundi ja uraba ko nawe utunganye.urubanza nurwimana!





Inyarwanda BACKGROUND