RFL
Kigali

Romulus Rushimisha uba muri Amerika yasubiyemo indirimbo ‘Turi hafi yo gutaha’ ya Rehoboth Ministries-IMPAMVU

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/11/2017 16:15
0


Umuhanzi Romulus Rushimisha ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba umwe mu bahoze baririmba muri Rehoboth Ministries, ariko nyuma akaza kuyivamo, kuri ubu yamaze gusubiramo indirimbo ‘Turi hafi yo gutaha’.



‘Turi hafi yo gutaha’ ni imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane za Rehoboth Ministries mu myaka yatambutse, ikaba imwe mu ndirimbo zanditswe na Romulus Rushimisha akibarizwa muri Rehoboth Ministries.Tukimara kumva ko Romulus Rushimisha yasubiyemo iyi ndirimbo, twamubajije icyabimuteye adutangariza ko yayisubiyemo kugira ngo abantu bongere bayikunde nkuko bayikundana mu gihe cyashije ikijya hanze.

UMVA HANO 'TURI HAFI YO GUTAHA' YA REHOBOTH MINISTRIES

Romulus Rishimisha yakomeje avuga ko yamaze gufata n’amashusho yayo, mu gihe cya vuba akazaba azajya hanze aho azasohokana n’iyi ndirimbo. Twamubajije niba yarasabye Rehoboth Ministries uburenganzira bwo kuyisubiramo adutangariza ko yabanje kubibamenyesha. Yunzemo ko yayisubiyemo kugira ngo irusheho gukomeza gufasha imitima y’abantu. Yagize ati:

Indirimbo ‘Turi hafi yo gutaha’ nayikoreye video, nayanditse kera muri Rehoboth Ministries, ubu nayikoreye remix. Impamvu nayisubiyemo nuko nabonye yarakunzwe cyane n’abantu benshi noneho numva nayikorera remix kandi na video bityo abantu igakomeza ikabafasha cyane ko ifite music igezweho na quality y’amajwi akaba atunganyijwe neza kuko studio za kera n’iz’ubu urabizi ko bitandukanye. Ndizera ko abantu bongera bakayikunda kandi igakomeza gufasha imitima y’abatari bacye.

Turi hafi yo gutaha ni imwe mu ndirimbo za kera za Rehoboth Minitsries zakunzwe. Romulus yagize ati:”Iri mu ndirimbo za kera zakunzwe nanditse muri Rehoboth kimwe n’indi ivuga ngo ‘Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z’umwuka uri muri twe’ kuko nayo ni njye wayanditse’. Nashatse kugira ngo yongere ibe nshya ku bakunzi b’indirimbo zanjye” Romulus Rushimisha yabwiye Inyarwanda ko mu minsi micye azashyira hanze 'Turi hafi yo gutaha remix'. 

UMVA HANO 'TURI HAFI YO GUTAHA' YA REHOBOTH MINISTRIES

REBA AMAFOTO UBWO HAFATWAGA AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO

Romulus Rushimisha

Romulus Rushimisha

Romulus RushimishaRomulus Rushimisha

Romulus hamwe n'umufasha we

Romulus RushimishaRomulus RushimishaRomulus RushimishaRomulus Rushimisha

Romulus avuga ko iyi ndirimbo izarushaho gufasha benshi

UMVA HANO 'TURI HAFI YO GUTAHA' YA REHOBOTH MINISTRIES

UMVA HANO 'DORE UKO ATEYE' YA ROMULUS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND