RFL
Kigali

Gahongayire, Patient na Isaie bareze ikinyamakuru cyabise abashurashuzi gihabwa ibihano na RMC-IMYANZURO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/03/2017 12:16
8


Kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Werurwe 2017 i Remera kuri RMC habereye urubanza rwabereye mu muhezo w'abanyamakuru aho abahanzi Aline Gahongayire, Isaie Uzayisenga na Patient Bizimana bari bareze ikinyamakuru Umubavu ku nkuru giherutse kubandikaho ivuga ko ari abashurashuzi n'abahehesi..



Tariki 22 Gashyantare 2017 ni bwo ikinyamakuru Umubavu cyanditse inkuru yari ifite umutwe ugira uti “Abahanzi 8 bo mu Rwanda baririmba indirimbo z’Imana bamwe muri bo bivugwa ko bashurashura cyangwa bafite umwuka w’ubuhehesi”. Bamwe mu bahanzi bashyizwe kuri uru rutonde ntabwo bemeranyije n’iyi nkuru akaba ari nayo mpamvu yatumye baregera Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC).

Uru rubanza rwatangiye saa yine za mu gitondo rusozwa isaa Saba z'amanywa rukaba rwabereye mu muhezo dore ko nta munyamakuru n’umwe wemerewe kwinjira aho rwabereye. Abanyamakuru hafi 10 bakorera ibinyamakuru bitandukanye bya hano mu Rwanda basabwe kuguma hanze y'icyumba cyabereyemo uru rubanza, nyuma y'amasaha nk'atatu babona gutangarizwa na RMC imyanzuro y'urubanza. Abahanzi baregeye RMC ni bo basabye ko urubanza rubera mu muhezo w'abanyamakuru.

Nyuma y'urubanza rwamaze amasaha agera muri atatu, ni bwo abanyamakuru bemerewe kwinjira mu cyumba cyabereyemo uru rubanza batangarizwa imyanzuro yarwo. Nk'uko abanyamakuru babitangarijwe, mu myanzuro y'urubanza bagejejweho n'aba komiseri ba RMC, abahanzi Aline Gahongayire, Patient Bizimana na Isaie Uzayisenga batsinze ikinyamakuru cyabanditseho inkuru ivuga ko ari abashurashuzi, iki kinyamakuru cyahawe ibihano bitandukanye harimo kwandika indi nkuru ivuguruza iya mbere ndetse kigasaba imbabazi buri muhanzi wese cyashyize kuri urwo rutonde. Cyasabwe kandi kuvana kuri Youtube amashusho yose cyashyizeho yerekeranye n'iyo nkuru.

RMC

RMC yasanze inkuru yanditswe ku bahanzi bayiregeye itubahirije amahame y'umwuga w'itangazamakuru

Inteko ngengamyitwarire ya RMC yaburanishije uru rubanza yari igizwe na Uwineza Liliane, Rwasa Jerome na Mucyo Donatien bose bakaba ari aba komiseri muri RMC. Inteko ya RMC yasanze inkuru y’iki kinyamakuru itarubahirije amahawe y’umwuga w’itangazamakuru mu ngingo ya 13, 14 n’iya 15 z’amahame agenga umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda ndetse na Nsengimana wanditse iyi nkuru yemeye ko yakoze amakosa ayasabira imbabazi.  

Dore imyanzuro 4 yafashwe na RMC mu rubanza Aline Gahongayire, Patient Bizimana na Isaie Uzayisenga barezemo ikinyamakuru Umubavu

1.Inteko ya RMC yasanze Nsengimana Theoneste agomba kunyomoza inkuru yatangaje kandi bigakorwa mu buryo bunyuze mu nyandiko ndetse no mu mashusho kuko n’ubundi iyi nkuru ye ari ko yari yatangajwe. Ibi bigomba gukorwa bitarenze tariki 20 Werurwe 2017 kandi mbere y’uko abisohora mu nkuru, RMC ikabanza ikareba ko byubahirije amahame abigenga.

2.Umunyamakuru Nsengimana Theoneste n’ikinyamakuru cye agomba kwihanangirizwa mu nyandiko bigakorwa na RMC

3.Nsengimana n’ikinyamakuru cye basabwe gusaba imbabazi abanditsweho inkuru bose, ibi na byo bikaba bizakorwa mu nkuru

4.Nsengimana Theoneste yasabwe gusiba amajwi yose yashyize kuri Youtube arebana n’ibyatangajwe, bikaba bigomba gukorwa bitarenze uyu munsi tariki 17 Werurwe 2017.

Abahanzi bareze iki kinyamakuru bakiriye gute imyanzuro ya RMC ?

Abahanzi baregeye RMC bishimiye imyanzuro yavuye mu rubanza bavuga ko icyabashimishije cya mbere ari uko iki kinyamakuru cyemeye gusaba imbabazi. Patient Bizimana yavuze ko n'ubusanzwe nta mukristo uba ukwiye kujya mu manza, aboneraho gutangaza ko we atari yaje mu rubanza ahubwo yari yaje kubaza Umubavu icyo wari ugamije utangaza inkuru mbi kandi itari ikuri. Yasabye Umubavu kujya wandika inkuru ziri ngombwa zagirira umumaro abakristo n'abanyarwanda bose muri rusange.Yagize ati:

Uburyo yatubazaga, (Theonest) yatubaza nk’umuntu ugamije ikindi kintu kiri inyuma twe tutazi , twaraganiraga rimwe ugasanga yafashe ibintu yabishyize kuri Youtube,yafashe uri kumwe n’umuntu runaka, ibintu biri unprofessional rwose (birimo ubunyamwuga bucye). Twe ntirwareze, twarahamagaye nkuko hari urwego rumuyobora ntabwo ari ukurega, twababwiye ko twifuza kubonana nawe tukaganira tukareba ese ni gute ikibazo cyakemuka ariko njyewe vraiment (mu by'ukuri) ntabwo nemera kujya kurega, ntabwo ndega, bwari uburyo bwo guhura na we kuko nta mukristo uburana, ujya mu manza.Icyemezo cya RMC nagikunze cyane kandi byagenze neza habaye kumvikana ari cyo cyangombwa ari na Theo nyir’Umubavu abyakira neza aca bugufi, ibintu bimeze neza nta kibazo.

Patient Bizimana

Patient Bizimana ngo yishimiye imyanzuro ya RMC

Patient Bizimana yabajijwe niba yakwemerera iki kinyamakuru kujya kimwandika izindi nkuru zivuga ku muziki akora, amara nk'amasegonda hafi 8 akibitekerezaho. Patient yavuze ko inkuru ze nta kibazo zajya zandikwa muri icyo kinyamakuru, gusa ngo kereka inkuru zifitiye umumaro abanyarwanda. Yagize ati "Inkuru ziri ngombwa yajya azandika nta kibazo. Inkuru zitari ngombwa ni nk’izi ngizi yakoze ariko iziri ngombwa zifitiye umumaro umubiri wa Kristo n’abanyarwanda bose muri rusange nta kibazo yazandika."

Isaie Uzayisenga umuhanzi ubarizwa mu itorero rya ADEPR na we washyize ku rutonde rw'abahanzi 8 bo muri Gospel ngo bashurashura, na we yavuze ko yishimiye imyanzuro y'urubanza rwaburanishijwe na RMC. Yagize ati "Nta kintu nari nzi mfa na Theo nari nzi ko ari umuvandimwe ari inshuti bisanzwe nari narigeze kumubona aririmba indirimbo za Gospel nyuma aza kubihagarika ariko nabonye iriya nkuru birantungura mbyakira gutyo ariko muri rusange nta kintu mfa na Theo. Ajya gukora iriya nkuru yarampamagaye musaba ko twabonana amaso ku maso nyuma ntiyaboneka, ahita akora inkuru. Muri rusange biriya bintu byaratubabaje. Nta muntu utagira ibibi n’ibyiza ariko nta na rimwe nigeze mbona Theo yandika ku rubuga rwe avuge ngo  Isaie yasohoye indirimbo kandi ibyo ni ikintu kinini gikwiriye kubwirwa abanyarwanda ahubwo uburyo yabikoze n’uko yashatse amakuru nibyo byatubabaje. "

Isaie Uzayisenga

Umuhanzi Isaie Uzayisenga ngo yatunguwe n'inkuru yise iy'ikinyoma yamwanditsweho

Aline Gahongayire we yanze kuvugana n'itangazamakuru

Umuhanzikazi Aline Gahongayire yavuze ko nta kintu ashaka kuvugana n'itangamakuru ku bijyanye n'urubaza yari arimo. Kuva urubanza rutangiye kugeza atashye, yasabye abanyamakuru ko hatagira umufotora. Mu mvugo ye wamwumvanaga wabonaga na we yishimiye imyanzuro y'urubanza, gusa kubera intimba yatewe n'iyi nkuru yamwanditsweho, byamugoye kugira icyo atangariza itangazamakuru.

Theoneste wanditse inkuru kuri aba bahanzi ba Gospel yaganiriye n’abanyamakuru yanga kuva ku izima, gusa asaba imbabazi

Theoneste ushinjwa kwandika inkuru y’ikinyoma ku bahanzi bo muri Gospel, aganira n’abanyamakuru yavuze ko yitabye RMC mu ntego yo kwiyunga n’abo yanditseho inkuru. Ntabwo yerura ngo avuge ko yakoze amakosa ijana ku ijana ahubwo avuga ko inkuru yanditse ayifitiye ibimenyetso ndetse ngo kuko abantu batabona ibintu kimwe, hari abashobora kuyifata nk’ikinyoma ariko hakaba hari n’abandi bayifata nk’ukuri. Nubwo atava ku izima ariko yasabye imbabazi ndetse yemera kunyomoza inkuru. Yatangiye avuga ko mu nkuru yanditse nta mahano yigeze akora, yagize ati:

Nta mahano nta yo ni inkuru nk’izindi zose dukora ariko ndemera y’uko hari abo byababaje kandi muri kano kanya bongere bagaruke mu murongo. Sinavuga ko inkuru nanditse idashingiye ku kuri, waba uvuze nabi, ku ruhande rumwe bishobora kuba atari ukuri biterwa burya n’umuntu wumva kuko abantu bose ntabwo vumva ukuri kimwe, mu rundi ruhande ishobora kuba ari ukuri ariko mu rwego rwo kugira ngo duhure n’abo tuba twanditseho inkuru, ibintu tubihuze bigende neza, habaho kumvikana,tukareba n’iyo kwaba n’ukuri tukakwirengagiza yaba ari n’ikinyoma tukacyirengagiza ahubwo hakabaho guhuza.

Yakomeje avuga ko kuza kuri RMC intego ye yari ukugira ngo yiyunge n’abo yanditseho inkuru, ibintu ntibibe birebire kuko ngo inkuru ye ngo yayanditse afite ibimenyetso. Yagize ati “Position (uruhande nari ndiho) yanjye yari ukumvikana, imbabazi zo ndazisaba”.

Theoneste Umubavu

Theoneste yasabye imbabazi yemera no kunyomoza ibyo yanditse byose mu nkuru y'abahanzi ngo b'abahehesi

Aline Gahongayire

Imodoka Aline Gahongayire yajemo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Imena7 years ago
    Isaie we rwose birazwi ntiyirirwe aburana
  • Yawe 7 years ago
    Sha nanjye mbona gahongayire rwose ashurashura. Pe erega biba byigaragaza
  • dodi7 years ago
    RMC ikwiye kureba ubunyamwuga bwuyu Theoneste wandikira Umubavu. uyu ntiyize nibura namashuri atatu yisumbuye muragira ngo atangaze iki c ahubwo nibadafunga umubavu hari igihe azandika nibindi biruta ibyo. Nta mbwenge namba ashyira mu nkuru ze kuko ntanubwo azi icyo inkuru aricyo. Ahhaaaaaa
  • rukundo7 years ago
    Mutegereze bagaragaze ibimenyetso mu rubanza ubundi umucamanza umwe n'Imana
  • thierry7 years ago
    Aline we birazwi na gahima nicyo bapfuye
  • Rafa7 years ago
    ark c nibyo buriya aline arashurashura ko maze kubyumva kenshi
  • Mereille7 years ago
    Uyu mumenyeshamakuru nta ndero agira.Avuyeko Eddy Kamoso wacu na Gitwaza agiye. Kuri ba Aline shetani weee noma kwa jina la Yesu
  • Jerome Mulisa7 years ago
    Bibiliya iti "ntihakagire uhinyura ubusore bwawe,ahubwo ujye uba ikitegererezo, bavandimwe kwihutira kujya kuregana siwo mutI, njye ndabagaye cyane,Yesu yarakubiswe aratukwa ntiyajya kurega, KAYINI yabajijwe ikibazo kigira kiti "None nukora ibyiza ntuzemerwa? Namwe mwibaze iki kibazo Murakoze.





Inyarwanda BACKGROUND