RFL
Kigali

Amerika:Richard Nick Ngendahayo yaciye amarenga y'ikintu gikomeye ari gutegurira abakunzi b'umuziki we

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/08/2018 13:38
0


Richard Nick Ngendahayo usigaye aba muri Amerika, ni umuhanzi nyarwanda wanditse amateka akomeye mu muziki wa Gospel akora ibihangano byahembuye benshi kugeza n'uyu munsi. Kuri ubu aratangaza ko hari ikintu gikomeye ari gutegurira abakunzi b'umuziki we.



Iby'uko hari ikintu gikomeye ahishiye abakunzi b'umuziki we, ni amakuru nyir'ubwite Richard Nick Ngendahayo yatangaje akoresheje urubuga rwa Facebook. Ubu butumwa yabutanze buherekeje ifoto ye ari muri studio hamwe na producer. Yavuze ko n'ijuru ryamaze kwemeza ko igihe ari iki.

Richard Nick Ndengahayo yasabye abakunzi b'umuziki we kwitegura kwakira iki kintu cyiza kandi kinini abahishiye. Yagize ati: "Igihe ijuru rivuze ko ari igihe cyo gukora ibikomeye, itegure kandi ubwire abaturanyi bawe ko ikintu cyiza kandi kinini kigiye kubageraho vuba bidatinze." Nyuma y'ubutumwa bwe, bamwe mu bakunzi b'umuziki we bamusubije ko bategerezanyije amatsiko icyo kintu kidasanzwe abahishiye.

 Richard Nick Ngendahayo

Ubutumwa Richard Ngendahayo yatangaje kuri Facebook

Richard Nick Ngendahayo yigaruriye imitima y’abanyarwanda ku bw’ibihangano bye byabakozeho cyane kuva cyera akibarizwa mu Rwanda kugeza n’uyu munsi. Ibi bituma hari benshi bamufata nk’umuramyi w'umunyarwanda w’ibihe byose bitewe n’uburyo bagifashwa mu buryo bukomeye n’indirimbo ze. Indirimbo ze zanditse amateka kuva muri 2005 kugeza n’uyu munsi harimo: Yambaye icyubahiro, Ni we, Wemere ngushime, Mbwira ibyo ushaka, Gusimba Umwonga, Si umuhemu, Cyubahiro n’izindi.

Tariki 3 Kanama 2018, uyu muhanzi yahawe igihembo 'Thank You Award' na More Worship Ministry iyoborwa na Diana Kamugisha, ashimirwa ku bwo umurimo ukomeye yakoze mu Rwanda mu gihe kitari cyoroshye, agatanga umusanzu ukomeye mu bijyanye no kuramya no guhimbaza Imana, akabera urugero rwiza abahanzi banyuranye ndetse n'ubu benshi mu bakora uyu muziki bakaba bamwigiraho byinshi.

Image may contain: 2 people, people on stage

Nyuma yo kujya muri Amerika, Richard Nick Ngendahayo yamaze igihe kinini atumvikana mu muziki. Mu mwaka wa 2017 ni bwo yongeye kugaruka mu muziki, asohora indirimbo nshya yise 'Ntwari batinya', abyutsa urukumbuzi rw'abakunzi b'umuziki we. Ni indirimbo yongeye gutuma abatari bacye biyibutsa indirimbo ze, barushaho kumukumbura cyane. Abajijwe niba ataratinze gukora indirimbo nshya, yavuze ko agendera ku isaha y'Imana. Kuri ubu amakuru meza uyu muhanzi yatangaje ni uko hari ikintu gikomeye agiye kugeza ku bakunzi b'umuziki we. 

Ubwo aherutse kuganira n'umunyamakuru wa Inyarwanda.com, Richard Nick Ngendahayo yatangaje ko akumbuye cyane mu Rwanda ndetse ngo yifuza kuhakorera igitaramo, icyakora yunzemo ko azagitegura nyuma yo kugeza ku bakunzi be indirimbo nshya zinyuranye yakoze. Yaragize ati: "Nzagaruka mu Rwanda kuko mbakumbuye cyane nanjye ariko ubu ndacyahuze ndi gutegura izi ndirimbo nshya. Nyuma ya ‘Ntwari batinya’ (indirimbo ye nshya yamaze gushyira hanze) hazakurikiraho n’izindi mbere y’uko ngaruka (mbere y'uko agaruka mu Rwanda)."

Richard Ngendahayo

Richard Nick Ngendahayo (ibumoso) ngo akumbuye gutaramira mu Rwanda

UMVA HANO 'NTWARI BATINYA' YA RICHARD NICK NGENDAHAYO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND