RFL
Kigali

Richard Nick Ngendahayo yatangaje uko abona umuziki nyarwanda ananyomoza amakuru yuko yabaye pasiteri

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/04/2017 11:35
2


Richard Nick Ngendahayo ni umuhanzi nyarwanda ubarizwa ku mugabane wa Amerika ndetse akaba amazeyo imyaka itari micye. Inyarwanda.com yamubajije uko abona umuziki nyarwanda niba ajya awukurikirana ndetse tunamubaza ku bijyanye n’amakuru avuga ko yimitswe akaba pasiteri.



Richard Nick Ngendahayo ni umuhanzi wanditse amateka mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda. Kuri ubu ari kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas. Uyu muhanzi yakunzwe mu ndirimbo; Yambaye icyubahiro, Ni we, Wemere ngushime, Mbwira ibyo ushaka, Gusimba Umwonga, Si umuhemu, Cyubahiro n’izindi. Kuva mu myaka yashize, kugeza ubu ibihangano bye bikunzwe na benshi mu banyarwanda kabone n’ubwo badaheruka kumuca iryera.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA 'NTWARI BATINYA' YA RICHARD NICK NGENDAHAYO

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Richard Nick Ngendahayo uherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise Ntwari batinya yakunzwe n’abatari bacye, twamubajije niba ajya akurikirana umuziki nyarwanda, adutangariza ko awukurikirana. Akurikije uko yawusize,yavuze ko kuri ubu umuziki nyarwanda wamaze gutera imbere cyane ndetse abahanzi nyarwanda bakaba barabigezemo uruhare. Yagie ati;

Umuziki nyarwanda ndawukurikirana. Mbona umuziki nyarwanda warateye imbere ku buryo bushimishije kandi muri rusange abahanzi nyarwanda bagiye bashyiramo imbaraga mu byo bakora, bakomereze aho.

Richard Ngendahayo

Umuhanzi Richard Nick Ngendahayo wanditse amateka akomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda

Ku bijyanye n’amakuru yigezwe gutangazwa mu gihe gishize avuga ko Richard Nick Ngendahayo yaba yarimitswe mu ibanga akaba pasiteri, uyu muhanzi yatangarije Inyarwanda.com atari ukuri. Yunzemo ko mu masezerano Imana yamuhaye, iryo kuba pasiteri ritarimo. Yagize ati; “Hoya sibyo kandi nta n’ibyo nteganya, kugeza ubu mu masezerano mfite Imana yampaye iryo (kuba pasiteri) nta ririmo”

Ese Richard Nick Ngendahayo yaba ateganya kugaruka mu Rwanda?

Ubwo umunyamakuru wa Inyarwanda.com yamubazaga niba afite gahunda yo kuzagaruka mu Rwanda na cyane ko iyo uganiriye n’abakunzi b’umuziki wa Gospel usanga benshi muri bo bifuza kongera gutaramana n’uyu muhanzi, Richard Nick Ngendahayo yavuze ko na we abakumbuye cyane akaba afite gahunda yo kuzagaruka, gusa ntabwo yigeze atangaza igihe azazira kuko ngo agihugiye mu gutunganya indirimbo nshya. Yagize ati:

Nzagaruka mu Rwanda kuko mbakumbuye cyane nanjye ariko ubu ndacyahuze ndi gutegura izi ndirimbo nshya. Nyuma ya ‘Ntwari batinya’ (indirimbo ye nshya yamaze gushyira hanze) hazakurikiraho n’izindi mbere y’uko ngaruka (mbere y'uko agaruka mu Rwanda).

Richard Nick Ngendahayo

Richard Ngendahayo avuga ko akumbuye cyane mu Rwanda

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA 'NTWARI BATINYA' YA RICHARD NICK NGENDAHAYO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Lionel7 years ago
    afite indirimbo nziza zijyana mumwuka :ibuka.gusimba umwonga
  • Uwayezu7 years ago
    Uririmba neza ! Ariko wanyanburiye umugabo yagukoreye birambabaza ! . Wenda weyarabyibagiwe kuko yari umunyamahanga , ariko nje sinigeze mbyibagirwa kuko yaransize kukiriri aziko uri bumuhembe .





Inyarwanda BACKGROUND