RFL
Kigali

Rev Xavier Uciyimihigo wigeze gutabaza ashaka umukunzi, yamaze gusezerana imbere y’amategeko-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/07/2017 18:22
0


Rev Pastor Xavier Uciyimihigo, umushumba mukuru w’itorero Umurage w’Abera Sirowamu rikorera ku Kinamba, yasezeranye n’umukunzi we imbere y’amategeko ya Leta mu muhango wabereye ku Murenge wa Gisozi kuri uyu wa 13 Nyakanga 2017.



Nyuma y’igihe bari bamaze bakundana, kugeza ubu Rev Xavier Uciyimihigo n’umukunzi we Isabelle Mukandayisenga bemerewe n’amategeko ya Leta kubaka urugo. Nkuko Rev Xavier aherutse kubitangariza Inyarwanda.com, biteganyijwe ko ubukwe bwe buzaba tariki 5/8/2017 aho bazakora imihango yo gusaba no gukwa mu birori bizabera i Rwamagana, gusezerana imbere y’Imana, bikabera mu mujyi wa Kigali mu rusengero rw’Umurage w’Abera Sirowamu. Nyuma yo kwambikana impeta, abatumiwe bazajya kwiyakirira ku Gisozi mu busitani bwa Green Square.

Rev Xavier Uciyimihigo yigeze gutangaza ko yabuze umukobwa bakundana

Rev Xavier Uciyimihigo ufite imyaka igera hafi kuri 40, yigeze gutangariza imwe muri Radiyo za Gikristo za hano mu Rwanda ko gutinda gushaka umugore byatewe n’imbogamizi yahuye nazo mu buzima zatumye atabona umwali umubereye. Icyo gihe yavuze ko yababariye cyane mu mujyi wa Kigali bikamuviramo kubura umwanya n’amikoro byamufasha guhura n’umukobwa bazarushingana.

Yunzemo ko ubuzima bubi yanyuzemo bwamuteguriraga gukomera mu muhamagaro w’Imana na cyane ko igihe kinini yabubayemo akimara kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe.Yaboneyeho gusaba umukobwa waba ukeneye umukunzi ko yamwisunga bagatangirana urugendp rw'urukundo. Inyarwanda twamubajije niba uyu mukunzi we bagiye kwambikana impeta yaramubonye binyuze mu itangazo yahaye abali b'abanyarwanda, adusubiza ko atari ko byagenze ahubwo ko Imana ari yo yabahuje. 

Uyu mukozi w’Imana aherutse gukora agashya mu kwezi kw'Ukuboza muri 2016 aho yambitse agatimba abakobwa 80 bashaka abagabo, icyo gihe akaba yarakabambitse na we akiri umusore. Nkuko yabitangarije Inyarwanda.com, abajijwe icyo yari agamije yambika agatimba abakobwa batari bakabonye n'abakunzi b'abahungu, Rev Xavier Uciyimihigo yavuze ko gusezeranya abo bakobwa byari umugisha w'urushako yabaturagaho ndetse ngo Imana yari yamubwiye ko uwambara agatimba afite no kwizera, bimuviramo kubona urushako.

AMAFOTO

Rev Xavier Uciyimihigo

Rev Xavier Uciyimihigo

Hano bari bategereje gusezerana imbere y'amategeko ya Leta

Rev Xavier Uciyimihigo

Rev Xavier yemera kuba umugabo wa Isabelle Mukandayisenga

Rev Xavier Uciyimihigo

Isabelle Mukandayisenga yemera kuba umugore wa Pastor Xavier

Rev Xavier Uciyimihigo

Pastor Xavier asinyira ibyo amaze kurahirira imbere y'ibendera ry'igihugu

Isabelle

Isabelle na we yabisinyiye

IsabelleIsabelleRev Xavier Uciyimihigo

Rev Xavier, Isabelle hamwe n'abari babaherekeje

Rev Xavier Uciyimihigo

Ibyishimo byari byose kuri Pastor Xavier Uciyimihigo

Rev Xavier Uciyimihigo

Iyi foto yakozwe nyuma yo kuva ku Murenge ikaba ishushanya urwo bakundana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND