RFL
Kigali

Rev Kayumba yashyize hanze indirimbo iri mu Kinyarwanda n’ikigande yibutsa abantu ko ibyo babiba ari byo bazasarura-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/05/2017 17:04
1


Rev Kayumba Fraterne uhimbaza Imana mu njyana ya Hiphop yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Imbuto’ bisobanuye ‘Ebibala’ mu rurimi rw’ikigande. Iyi ndirimbo yumvikana mu ndimi ebyiri ikaba yakorewe mu gihugu cya Uganda itunganywa na producer Clinix wo muri Clouds studio.



Umuraperi Rev Kayumba kuri ubu uri kubarizwa mu mujyi wa Kampala, yatangarije Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo ye nshya ‘Imbuto’ irimo ubutumwa bushishikaria abantu kwera imbuto kuko ari bo Imana ibifuzaho.Yagize ati ‘Imana irashaka ko abantu bayo bera imbuto zikwiriye abihannye’.

UMVA HANO 'IMBUTO' INDIRIMBO NSHYA YA REV KAYUMBA

Rev Kayumva amaze gukora indirimbo zitandukanye harimo Waratoranyijwe, Holy people, Love, Ntimugire ubwoba, Worship God in Hiphop, ‘Afrika’ yafatanije na Inspector, Lilian, Ratio Gates na Linda, ‘Mureke ibiyobyabwenge’ yakoranye na Jack B na P Fla ndetse hari n’indi yitwa Umukunzi wanjye yakoranye na Jack B na Diana Kamugisha n’izindi. Kuri ubu yavuze ko ari kwitegura kumurika album ye ya mbere. 

Kanda hano wumve indirimbo yise 'Africa' yafatanije na Inspector, Lilian, Ratio Gates na Linda

Rev. Kayumba

 

Umuraperi Rev Kayumba

REBA HANO 'WARATORANYIJWE' YA REV KAYUMBA FT JACK B







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ppac paci6 years ago
    komereza aho





Inyarwanda BACKGROUND