RFL
Kigali

Rev Kayumba wasengeye Miss Bahati Grace agakizwa, yeretswe umukobwa uzaba Miss Rwanda 2018

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/02/2018 12:48
10


Rev Kayumba Fraterne wabwirije ubutumwa bwiza Miss Bahati Grace akakira agakiza, hari amakuru avuga ko afite ubutumwa Imana yamuhaye bugenewe umwe mu bakobwa 20 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018.



Rev. Kayumba Fraterne ni umuraperi ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, akaba na none umuyobozi wa Minisiteri yitwa ‘Jehovan Tsdikenu ministries’ bisobanuye ‘Uwiteka gukiranuka kwacu’. Mu muziki, Rev Kayumba amaze gukora indirimbo zinyuranye aho twavugamo; Imbuto, Umukunzi wanjye yakoranye na Diana Kamugisha na Jack B, Love, Holy people, Mureke ibiyobyabwenge yakoranye na Jack B na P Fla, Africa, Ntimugire ubwoba, Worship God in Hiphop n'izindi. Rev Kayumba amaze gushyirwa inshuro ebyiri ku rutonde rw'abahatanira ibihembo muri Groove Awards Rwanda mu cyiciro cy'indirimbo nziza ya Hiphop (Best Hiphop song of the year).

bahati

Miss Bahati Grace wabaye Miss Rwanda 2009

Mu gihe habura iminsi micye Miss Rwanda 2018 akamenyekana dore ko abakobwa 20 baherutse gutoranywa, bagiye kujya mu mwiherero (Boot camp) uzarangira hatorwa Nyampinga w'u Rwanda w'umwaka wa 2018 uzasimbura Miss Elsa Iradukunda, Rev Kayumba yatangarije Inyarwanda.com umukobwa aha amahirwe yo kwegukana ikamba. Rev Kayumba yatangaje ibi nyuma y'amakuru twari dufite avuga ko yeretswe mu nzozi umukobwa uzatwara ikamba rya Miss Rwanda 2018. 

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Rev Kayumba Fraterne twamubajije niba koko yareretswe n'Imana binyuze mu nzozi umukobwa uzaba Miss Rwanda 2018,  adutangariza ko hari ubutumwa yahawe, gusa ngo ntabwo yabutangaza ku karubanda (mu itangazamakuru) ahubwo ngo agomba kubugeza kuri nyirabwo Imana yamutumyeho. Yunzemo ko iyo Imana imuhaye ubutumwa nta wundi muntu aba agomba kububwira usibye nyiri ubwite.

Rev. Kayumba

Rev Kayumba yatangaje uwo ashyigikiye muri Miss Rwanda 2018

Nubwo Rev Kayumba yirinze gutangaza byinshi ku iyerekwa yagize, yadutangarije ko hari umukobwa ashyigikiye muri iri rushanwa ry'ubwiza akaba amuri inyuma bitewe n'imico ye n'ubuhamya bwe, uwo akaba ari Ishimwe Noriella umwe mu bakobwa 20 bari guhatanira ikamba. Ishimwe Noriella ni umukobwa w'imyaka 18 akaba yarinjiye muri Miss Rwanda 2018 ku itike y'Intara y'Amajyepfo. Rev Kayumba twamubajije impamvu ari inyuma ya Ishimwe Noriella, adusubiza ko ari umukobwa w'igikundiro, ufite ubuhamya bwiza ndetse akaba afite n'imico myiza. Yunzemo ko arimo kumusengera ndetse akaba afite icyizere ko ari we uzegukana ikamba. Yagize ati: 

(Nimero 22 Ishimwe Noriella) ni we nshyigikiye,..impamvu nagendeyeho ni ubuhamya bwe bwiza, iwabo ni abavandimwe ni inshuti zanjye, ikindi afite abafana. Numva ari we wazahagararira igihugu akaba Miss Rwanda 2018 kuko afite imico myiza, afite igikundiro. Ndimo kumusengera, nizeye ko azaba Miss Rwanda, ndabyizeye mu mutima kandi kwizera kurarema. Iyo Imana ivuganye n’umuntu ikintu ni we mvugisha akazitangira ubuhamya, ubutumwa bw’Imana si ngombwa kubutanga ku karubanda, niba hari ibyo Imana yambwiye ndimo gusenga sinabitangaza. Mfite uburyo mvugana n’Imana.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Ishimwe Noriella uherutse kudutangariza ko afite inzozi zo kuzaba Minisitiri w'Umuco na Siporo ndetse akaba afite icyizere cyo kuzatwara ikamba, twamubajije niba hari ubutumwa yahawe na Rev Kayumba, yirinda kugira byinshi atangaza kuri iyi ngingo, gusa yemera ko hari ubutumwa yamugejejeho. Yunzemo ko Rev Kayumba batari bahura, gusa ngo yamubwiye ko arimo kumusengera kugira ngo azitware neza mu irushanwa.

Ishimwe Noriella

Rev Kayumba yizeye ko Ishimwe Noriella azatwara ikamba

Amakuru agera ku Inyarwanda.com avuga ko Rev Kayumba yafashe umwanya agasengera abakobwa bose bari mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018, nuko aza kubona mu nzozi umukobwa wari wambaye nimero 22 (Ishimwe Noriella) yambikwa ikamba. Abakristo bizera ko umuntu ashobora kuganira n'Imana mu buryo bunyuranye burimo Iyerekwa, Bibiliya n'Ubuhanuzi.

Rev Kayumba yakomoje kuri Miss Bahati Grace yabyaje ubutumwa bwiza

Rev Kayumba Fraterne yabwiye Inyarwanda ko atari ubwa mbere afasha abakobwa bitabiriye irushanwa ry'ubwiza. Hano yahise atangaza ko yigeze gusengera Miss Bahati Grace wabaye Miss Rwanda 2009, amubwiriza ubutumwa bwiza arakizwa ndetse kugeza uyu munsi arakomeye mu gakiza. Yagize ati; "Si we wa mbere mfashije mu buryo bw'amasengesho kuko nafashije na Miss Rwanda Bahati Grace. Miss Bahati agakiza aracyakarimo cyane, uko tuganira, uko dusengana nta kibazo afite, ameze neza kurusha mbere."

Ishimwe Noriella

Ishimwe Noriella afite inzozi zo kuzaba Minisitiri w'Umuco na Siporo

Miss Rwanda 2018: Ishimwe Noriella afite inzozi zo kuzaba Minisitiri w'Umuco na Siporo-IKIGANIRO

REBA HANO 'MUREKE IBIYOBYABWENGE' YA REV KAYUMBA FT JACK B & P FLA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Aurore6 years ago
    Nibyo uwo mwana arashoboye noriella witurije kand ucishije bugufi ibintu byawe ubikora neza kandi ugirir abandi akamaro ubwo s utabaye miss koko nind wamuba komerezah mwana karubanda irarera wee !!
  • John p young star6 years ago
    Uyu mukobwa azatorwa ariko naramuka atowe azitware neza.yubahe imana uko bikwiye kandi yere imbuto zabihannye
  • Chris6 years ago
    Bonne chance kbsa
  • 6 years ago
    Noriega
  • Muhire6 years ago
    Kbs uyu mwana ikamba azaryegukana kuko arabikwiye pe..nyagasani amujye imbere..God over everthing
  • Felix6 years ago
    Reka tuzarebe hagati ya Rugagi na Kayumba uzaba yareretswe neza.
  • Egide 6 years ago
    Nibyiza pe, Gusa njye ndibaza nti ese Noriella ko wahoze uri inshuti yanjye ya hafii ukaba ugiye murundi rwego ese uzakomeza unzirikane? ! Gusa Amihirwe masa kdi gutera imbere kwawe niko kwacu. ..Imana ibane naweee
  • 6 years ago
    Karubanda irera neza courage petite soeur wacu turagushyikiye
  • Roger wuRwanda6 years ago
    hhhh ariko abandusha kumenya mwambwiye Imana, ubuhanuzi,umuco naba miss bihurira he ra? ubu se kdi ejobundi sibo bazaba bajya kwambara ubusa mumahanga ... ngo baraberetsweee
  • nishimwe Liliane6 years ago
    Abiyita abakozi b'Imana muragaragaye pe, ayo ni amarangamutima yanyu mukayitirira Imana, miss ku Mana numeze gute wowe wiyita ko weretswe koko? Ijambo ry'Imana ritubwira ko ko twese twaremwe mw'ishusho y'Imana, abanyamadini mwaravangiwe ubwo ubutaha no mu nsengero zanyu muri bukoreshe ayo mahiganwa y'ubwiza, isi igeze mu marembera pe.





Inyarwanda BACKGROUND