RFL
Kigali

Rev. Kayumba Fraterne yongeye gutanga ubutumwa yifashishije injyana ya hip hop

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:19/01/2016 11:20
0


Nyuma y’uko mu mpera z’umwaka ushize, Rev. Kayumba Fraterne ashyize hanze indirimbo yakoranye n’abahanzi bo mu karere muri studio ya Bobi Wine, kuri ubu uyu muvugabutumwa yamaze gushyira hanze indi ndirimbo yakoreye muri iyi stuio. Iyi akaba ari indirimbo yise Love iri mu njyana avuga ko akunda cyane ya hip hop.



Nk’uko aherutse kubidutangariza uyu mu pasiteri avuga ko yifuza kugera ku rwego rukomeye mu ivugabutumwa rinyuze mu bahanzi bwe. By’umwihariko nk’uko abitangaza akaba ashaka kwigarurira urubyiruko akarwigisha ubwiza bw’Imana abinyujije mu muziki n’injyana bigezweho bikunzwe n’urubyiruko nka Afrobeat na hip hop ari nazo njyana yahisemo.

Kanda hano wumve indirimbo yise 'Africa' yafatanije na Inspector, Lilian, Ratio Gates na Linda

Rev.Kayumba akubutse i Bugande aho yakoreye indirimbo ebyiri. Tubibutse ko asanzwe akuriye itorero riherereye mu mujyi wa Kigali rya ‘Jehovan Tsdikenu ministries’ bisobanuye ‘Uwiteka gukiranuka kwacu’ akaba ari n’umwe mu bafashije Miss Bahati Grace kuyoboka inzira y'agakiza nk’uko Bahati Grace mu buhamya bwe yanabimushimiye.

Kanda hano wumve indirimbo ye nshya yise 'Love'

Rev. Kayumba

Rev Kayumba Fraterne wahisemo kwiyegereza urubyiruko






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND