RFL
Kigali

Rev. Kayumba Fraterne wafashije Miss Bahati gushikama mu gakiza, yakoreye indirimbo muri studio ya Bobi Wine

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:24/12/2015 12:53
1


Nyuma yaho mu mwaka wa 2014, Rev.Pasiteri Kayumba Fraterne afashe icyemezo cyo kwinjira mu muziki ndetse akabasha gushyira ahagaragara indirimbo ze za mbere z’amajwi, kuri ubu akomeje kugaragaza ubushake afite bwo gukora umuziki, aho kuri ubu yashyize hanze indirimbo nshya yakoreye muri studio ya Fire recordz y’umuhanzi Bobi Wine.



Ni nyuma y’iminsi aherereye i Bugande mu bikorwa bitandukanye harimo nibya muzika. Indirimbo ‘Africa’ niyo ibaye umushinga wa mbere Rev.Fraterne ashyize hanze muri gahunda z’ibikorwa byinshi ahugiyemo i Bugande, aho muri iyi ndirimbo yakoranye n’abahanzi batandukanye barimo Inspector, Lilian, Ratio Gates na Linda.

Kanda hano wumve indirimbo 'Africa'

Uyu mupasiteri w’imyaka 34 y’amavuko, akaba ari n’umwe mu bafashije Miss Bahati Grace kuyoboka inzira y'agakiza nk’uko Bahati Grace mu buhamya bwe yanabimushimiye, Rev. Kayumba Fraterne avuga ko yifuza kugera ku rwego rukomeye mu ivugabutumwa rinyuze mu bahanzi bwe. By’umwihariko nk’uko abitangaza akaba ashaka kwigarurira urubyiruko akarwigisha ubwiza bw’Imana abinyujije mu muziki n’injyana bigezweho bikunzwe n’urubyiruko nka Afrobeat na hip hop ari nazo njyana yahisemo.

Rev. Kayumba

Rev.Kayumba asanzwe akuriye itorero riherereye mu mujyi wa Kigali rya ‘Jehovan Tsdikenu ministries’ bisobanuye ‘Uwiteka gukiranuka kwacu’

Mu kiganiro na Rev.Kayumba Fraterne, yagize ati “ Ubu ntegereje video y’iyi ndirimbo, nayo ndimo kuyitegura, kandi nahise nkora indi nayo nziza iri mu njyana ya hip hop, barimo kuyitunganya nayo irasohoka vuba.”

Reba amashusho y'indirimbo 'Imana yageneye ikintu cyose igihe cyacyo' Rev.Kayumba yasohoye mu minsi ishize







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    yes past.komereza aho





Inyarwanda BACKGROUND