RFL
Kigali

Rev Kayumba yunze mu rya Apotre Rwandamura nawe ashimangira ko nta mukene uzajya mu ijuru

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/08/2018 11:04
5


Mu myaka itambutse Apotre Rwandamura Charles uyobora itorero UCC yatangaje ko nta mukene uzakandagira mu ijuru. Byateje impaka cyane. Kuri ubu undi mupasiteri witwa Rev Kayumba yunze mu rya Rwandamura nawe ashimangira ko nta mukene uzajya mu ijuru.



Rev Kayumba Fraterne avuga ko Bibiliya yerekana abantu babaye abakire, ariko ngo nta na rimwe yerekana ko barangije bakennye. Avuga ko umuntu ufite ubutunzi ntanyurwe nabwo kandi abufite ari we mukene mubi. Rev Kayumba avuga ko ingero ari nyinshi zerekana ko abakire bazajya mu ijuru na cyane ko ari bo bafasha abakene bakaramuka. Rev Kayumba avuga ko abakene biyenza ndetse ngo ni abambuzi mu gihe abakire avuga ko ari 'abatagatifu' kuko batuma abakene baramuka.

Iby'uko nta mukene uzajya mu ijuru byatangajwe bwa mbere mu Rwanda na Apotre Rwandamura

Apotre Charles Rwandamura uyobora itorero United Christian Church (UCC) mu Rwanda, avuga ko abakene batazajya mu ijuru kuko ari bo bambuzi, abajura, bahemuka bashaka amaronko ndetse ngo no mu nsengero ntibanatanga amaturo nk’uko bikwiye. Ibi yabitangaje mu mwaka wa 2014 ubwo yari ayoboye igiterane cy''Abicomokoraga' ku idini. Nyuma y'aho yongeye kuvugwa cyane ku nkuru y'urukuta yubatse i Kigali akarwubakisha ubutaka n'amazi yakuye muri Israel.

Urwo rukuta avuga ko abantu bose barusengeraho basubizwa ibyifuzo byabo byose bagakira ubugumba, ubumuga n'indwara zose zananiye abaganga. Iby'uko nta mukene uzajya mu ijuru byatangajwe na Apotre Rwandamura, byamaganiwe kure na benshi mu bakristo ba hano mu Rwanda bavuga ko yarengereye cyane agatoneka abakene ndetse ibyo yavuze ko ngo akaba ntaho yakwerekana biri muri Bibiliya. N'ubwo yabuze benshi bamushyigikira, kuri ubu habonetse uri gushimangira ibyo yatangaje.

Apotre Rwandamura

Apotre Rwandamura ni we watangaje bwa mbere ko nta mukene uzajya mu ijuru

Rev Kayumba nawe ati 'Nta mukene uzajya mu ijuru'

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Rev Kayumba yaduhamirije ko nta mukene uzakandagira mu ijuru. Icyakora yanavuze ko abakire batanyuzwe n'ubukire bafite nabo batazajya mu ijuru. Yagize ati; "Yampayinka! Nkubeshye se? Nta mukene uzajya mu ijuru. None se ubona Bible itatwereka, Ibraham, David, Joseph, bose bari abakire kandi bafite imitungo myinshi. David we yaragiraga intama avamo aba umukire na Yakobo yarwanye na Malayika ashaka umugisha arwana no kuba umukene kandi yaratunze aba umukire ku buryo Imana yamuhaye imigisha, kandi Bible hari aho ivuga gukora rero iyo umuntu adakora cyangwa ategereje ko hari umuntu uzamutamika nacyo ni icyaha. Gusa hari igihe umuntu agira ubutunzi ntanyurwe kandi abufite burya ni we mukene mubi."

Rev Kayumba yibaza impamvu nta muntu n'umwe ujya wufuza kuba umukene

Ku bijyanye n'icyanditswe kiri muri Bibiliya (Luka 18;25) aho Yesu yavuze ko kugira ngo umutunzi/umukire ajye mu Bwami bw'Imana bigoye cyane ndetse ngo icyakoroha ni uko ingamiya yaca mu izuru ry'urushinge, bishatse kuvuga ko abakene bafite amahirwe menshi yo kujya mu ijuru kurusha abakire, gusa Rev Kayumba si ko abibona. Ahera hano akibaza impamvu nta muntu n'umwe ujya wifuza kuba umukene. Anavuga ko Bibiliya igaragaza ingero nyinshi z'abantu bari abakene, nyuma bakaza kuba abakire cyane kandi bikabegereza amarembo y'ijuru. Yagize ati:

None se wowe urumva wifuza kuba umukene ? Kuki uticara se ngo wange gukora? Bivuga ngo rero Imana ikunda abantu bakora bagakira. Bible itwereka ko abantu ivuga babaye abakire. Nta na rimwe itwereka ko barangije bakennye kandi babanje guca mu buzima bugoye ariko bavamo abakire n'ubu baracyavugwa muri Bible ko batunze ibintu kandi nzi ko n'ijuru barisatiriye. Bariya baciye mu buzima bugoye bavuyemo bakize kandi gukira umuntu aba yavuye kure agakora, rero umukire iyo akize aha abandi, kandi Imana ikamuha imigisha. N'ijuru rero kuribona biroroshye. Njyewe ni ko mbyumva.

Rev Kayumba yasobanuye umukene avuga uwo ari we ati: "Erega icyo nshaka kuvuga ni uko umukene ufite agahinda uhora yicuza ngo Imana yamuremeye iki ayitotombera Imana ngo kuki abandi yabahaye ubukire we ntimuhe, urumva ko afite ikibazo gikomeye kandi noneho hari n'umutindi utagira n'Ikintu urumva rero ndashaka kugusobanurira ko Imana idakunda ko abantu bakena. Ntitwabona abagabo bavugwa muri Bible ko bakize kandi igenda ibaha imigisha kandi baranafashaga. Ubukire ntibugombera ibintu byinshi cyane oya icya mbere ni ukunyurwa na byinshi Imana yaguhaye."

Rev. Kayumba

Rev Kayumba avuga ko nta mukene uzajya mu ijuru

Rev Kayumba yunzemo ati: "None se nkubeshya brother ingero ni nyinshi cyane zikwereka ko abakire bazajya mu ijuru kuko ni bo ahubwo bafasha abakene bakaramuka. Ubwo uzi umukire waguhaye akazi ukava mu bukene! Ubukene ni bubi cyane yewe ni yo waba uri umugabo ufite umudamu ukennye aragenda kuko nta ejo hazaza abona aba atinya gukena kandi ntawe ubikunda."

Rev Kayumba uvuga ko nta mukene uzajya mu ijuru twamubajije niba azarijyamo!

Nyuma yo gushimangira ko nta mukene uzajya mu ijuru, umunyamakuru wa Inyarwanda.com yagize amatsiko yo kumenya niba Rev Kayumba afite icyizere cyo kuzajya mu ijuru. Rev Kayumba yavuze ko nta mpamvu n'imwe yamubuza kujya mu ijuru. Yavuze ko ari umukire mu buryo bw'Umwuka ndetse n'uburyo bw'umubiri ndetse ngo anyurwa cyane n'ibyo Imana yamuhaye. 

Why not? (Ni iki cyambuza kujya mu ijuru) None se nkubeshye! Wowe urateganya kujya kwasatani se? Aho hantu habi? Ndi Umukire mu buryo bw'Umwuka n'Umubiri kandi nyurwa n'ibyo Imana impaye cyangwa yampaye. Nasomye muri Bible Ibyahishuwe ko mu ijuru ari heza hatatse ibintu byose, umunezero, utazashira urumva rero ko ari ahantu heza! Ubwose urumva aho hantu heza ntakwifuza kujyayo? Ari nkawe urumva wakwanga kujya ahantu uzahora wishimye kandi waremerewe ubugingo buhoro. Gusa si njyewe utanga ijuru cyangwa ubugingo, ni Imana ariko Bible itubwira ko hari n'urubanza. Rero sinzi urwo rubanza twese tuzisangamo niba nzarutsinda cyangwa ntazarutsinda kuko ngo twese tuzarwisangamo waba ukomeye n'uworoheje.

Rev Kayumba Fraterne uri gushimangira ko nta mukene uzajya mu ijuru ni muntu ki?

Rev Kayumba Fraterne ni umupasiteri w'umunyarwanda. Ayobora umuryango Jehovan Tsdikenu Ministries ukora ivugabutumwa hakoreshejwe interineti. Nyuma y'ibyo ni umuhanzi mu muziki wa Gospel mu njyana ya Hiphop. Mu muziki, Rev Kayumba amaze gukora indirimbo zinyuranye aho twavugamo; Imbuto, Umukunzi wanjye yakoranye na Diana Kamugisha na Jack B, Love, Holy people, Mureke ibiyobyabwenge yakoranye na Jack B na P Fla, Africa, Ntimugire ubwoba, Worship God in Hiphop n'izindi.

Rev Kayumba amaze gushyirwa inshuro ebyiri ku rutonde rw'abahatanira ibihembo muri Groove Awards Rwanda mu cyiciro cy'indirimbo nziza ya Hiphop (Best Hiphop song of the year). Rev Kayumba yamamaye cyane ubwo Inyarwanda.com yatangazaga inkuru ye ivuga uko yabwirije Miss Rwanda Bahati Grace akamwatuza. Uyu mupasiteri yongeye kuvugwa cyane mu ntangiriro z'uyu mwaka mu gihe cy'irushanwa rya Miss Rwanda 2018 aho yatangaje umukobwa yahaga amahirwe yo kwegikana ikamba.

Uwo mukobwa witwa Ishimwe Noriella wari ushyigikiwe cyane na Rev Kayumba yaje kuboneka muri batanu ba mbere, icyakora ntiyagira ikamba atwara. Rev Kayumba aherutse no gutangaza ko yifuza guhura na Zari (Zarinah Hassan) bakagirana ikiganiro, akamushimira ubutwari bwe no kwihangana ndetse akamubwiriza ubutumwa bwiza. Rev Kayumba ukiri ingaragu avuga ko Zari ari umugore mwiza w'uburanga buhebuje.

Rev Kayumba yifuza guhura na Zari akamubwira ko ari mwiza akanamubwiriza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Thaki5 years ago
    Gusa biteye agahinda kuko abo biyita ko bazi ijambo ri’Imana kandi bibereye muri business Zabo. Hanyuma se ntibazi ko Lazaro yari umukene Kandi bibiliya niba Rugandamura ayemera itubwirq ko Lazaro ari ugituza cya Abraham ko yabonye ijuru se? Hanyuma se aziko Bible itubwirq ko bigoye ko umutinzi Yinjira mubwami bwijuru? Iyo bahaze amaturo bavuga ibibaje mumutwe
  • 5 years ago
    Yewe mbega ubuyobe ! none se ba Yohana umubatiza, ba yeremiya, ndetse na ba lazaro w'umukene Yesu yavuzeho umugani ni ukuvuga ko batagiye mw'ijuru ?
  • Lucanos 5 years ago
    Nta mukene uzajya mu ijuru Ukijijwe n'amaturo yabo bakubereye igikwa Mbega ubuyobe no kwishongora!
  • kabana5 years ago
    Harya ngo aba ngo ni abakozi b'Imana??? Bari mu mwijima, bibereye muri business babeshya abafite umutima woroshye !! MUBIRINDE, MUBIRINDE, MUBIRINDE bagume mubuyobe bwabo. Abanyamitwe, abajura am sorry to say so. ariko niko mbabona
  • Kyz mugisha5 years ago
    Rev muzima koko Cyakoze mumaze gucanganyukirwa ngo zari ni mwiza muzahure hhhhh





Inyarwanda BACKGROUND