RFL
Kigali

"Mukundira ko ari mwiza kandi azi gukora" Umupasiteri wo mu Rwanda wandikirana na Zari afite inzozi zo guhura nawe

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/07/2018 17:20
9


Zarinah Hassan, uzwi cyane nka Zari Hassan ni umugandekazi w'imyaka 37 y'amavuko, akaba umuherwekazi w'abana batanu barimo batatu yabyaranye na nyakwigendera Ivan Semwanga ndetse n'abandi babiri yabyaranye na Diamond Platnumz. Kuri ubu hari umupasiteri wo mu Rwanda wifuza guhura nawe.



Nyuma y'aho Zari atandukanye na Diamond Platnumz, hari abagabo banyuranye bagiye bamwereka urukundo ndetse bamwe bemera gutanga imitungo yabo. Hari abandi bakomeje kwihanganisha Zari muri ibi bihe bikomeye arimo dore ko yatandukanye na Diamond nyuma y'igihe gito apfushije umugabo we babyaranye abana batatu. Rev Kayumba atangaje ko yifuza guhura na Zari bakaganira nyuma y'umuhanzi wo muri Kenya ukora indirimbo zihimbaza Imana uherutse gutangaza ko yakunze Zari ndetse ko yiteguye kumuha impano y'imodoka ihenze cyane.

Rev Kayumba wifuza guhura na Zari, ni umupasiteri w'umunyarwanda. Ubusanzwe ni umuhanzi mu muziki wa Gospel mu njyana ya Hiphop. Muri iyi minsi, Rev Kayumba akunze gushyira amafoto ya Zari ku mbuga nkoranyambaga akoresha, cyane cyane Facebook na Instagram. Ayo mafoto aba aherekejwe n'amagambo ataka uburanga bwa Zari. Amwe mu magambo yagiye aherekeza ayo mafoto hari aho Rev Kayumba yagize ati: "Waramutse Zari", "Queen" (umwamikazi), "Beautiful" (wuje uburanga) n'andi anyuranye y'urukundo. Ibi byatumye Inyarwanda.com iganira na Rev Kayumba tumubaza niba nta cyihishe inyuma yabyo. 

Rev. Kayumba

Rev Kayumba yabajijwe niba atarabengutse Zari

Aganira na Inyarwanda.com, Rev Kayumba Fraterne uyobora umuryango Jehovan Tsdikenu Ministries yavuze ko akundira Zari uburanga bwe ndetse no kuba azi gukora. Yaduhamirije ko nta kindi kibyihishe inyuma. Gusa Rev Kayumba yadutangarije ko ajya yandikirana na Zari ndetse ahishura ko yifuza guhura na we. Rev Kayumba yizera ko Imana nibishaka izamuhuza na Zari bakaganira. Ngo ahuye na Zari, yakwishima cyane. Rev Kayumba ngo ahuye na Zari, yamushimira uburyo ari umudamu udasanzwe wirwanaho ahuye n'ikibazo kimitunguye. Birumvikana banaganira ku ijambo ry'Imana. Rev Kayumba yagize ati:

Njyewe nkunda umuntu urwana ishyaka cyane cyane nk'umudamu nk'uriya uba ushaka ko abana be baba mu buzima bwiza, buriya abamama cyangwa abadamu barakunda cyane ariko iyo umugabo amuciye inyuma barwana no gushakisha no kurwanira ishyaka kugira ngo abana be bagire uburere bwiza ku buryo arwana no kugira ngo abana batazagira icyo babura cyangwa bicuza mu buzima bwabo. Nkunda ko ari mwiza kandi azi gukora. Azi gukora kandi agakorera abana be. Yihesha agaciro, ni umugore w'umunyembaraga. Ni ibyo nta kindi kibyihishe inyuma kindi. Ntiturahura buriya Imana nibishaka tuzahura, ariko tubonanye nakwishima tukaganira kuko ni umudamu udasanzwe wirwanaho ahuye n'ikibazo kimitunguye kandi ahari urukundo n'umugabo we hazamo ibigeragezo byinshi. Ariko n'ubundi ndandika nkabona mbonye reply wenda tuzahura.

Rev. Kayumba Fraterne ni umuraperi ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, akaba na none umuyobozi wa Minisiteri yitwa ‘Jehovan Tsdikenu Ministries’ bisobanuye ‘Uwiteka gukiranuka kwacu’. Mu muziki, Rev Kayumba amaze gukora indirimbo zinyuranye aho twavugamo; Imbuto, Umukunzi wanjye yakoranye na Diana Kamugisha na Jack B, Love, Holy people, Mureke ibiyobyabwenge yakoranye na Jack B na P Fla, Africa, Ntimugire ubwoba, Worship God in Hiphop n'izindi.

Rev Kayumba Fraterne amaze gushyirwa inshuro ebyiri ku rutonde rw'abahatanira ibihembo muri Groove Awards Rwanda mu cyiciro cy'indirimbo nziza ya Hiphop (Best Hiphop song of the year). Rev Kayumba yamamaye cyane ubwo Inyarwanda.com yatangazaga inkuru ivuga uko yabwirije Miss Rwanda Bahati Grace akamwatuza. Uyu mupasiteri yongeye kuvugwa cyane mu ntangiriro z'uyu mwaka mu gihe cy'irushanwa rya Miss Rwanda 2018 aho yatangaje umukobwa ashyigikiye muri iri rushanwa. 

Zari Hassan cyangwa se The Boss Lady

Zari and Rev KayumbaZari and Rev Kayumba

Rev Kayumba ati "Waramutse Zari"

Zari and Rev Kayumba

Rev Kayumba ati "Byose birashoboka ku Mana"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mahoro5 years ago
    Ariko Zari yagorwa ye! Ushaka kumenyekana wese yitwaza zari.zari ntaho mwendaguhurira rwose.mujye mureka guteka imutwe.
  • Kyra5 years ago
    Hehehehe ariko nkibi nibiki kweli? Uyu mupasteri afite ikibazo gikaze, urumva ukuntu aba excited avuga kumugore wabandi! Ndabyumva nawe numuntu kandi agira amaso na feelings ariko ibyo ntago ari ibintu byumuntu wumukozi w'Imana kuko agomba kuba urugero kubandi. Abantu bagikizwa cg bari gukizwa barebera kubo twakwita abantu bakuze mumwuka ubwo urwo ni urugero rwiza ari gutanga kuri abo bantu? Kujya mu binyamakuru ngo barandikirana ngo arifuza ko bazahura? Ubwose arumva twebwe turabana? Burumvikana ko amushakaho ibirenze nasabe Imana Imukomeze kdi Imuhe ubwenge kuko nimba akora ibimeze nkibyabandi basore cg bagabo bo hanze aha ubwo araba ari gushukwa na title afite idafite aho ihuriye nagakiza.
  • 5 years ago
    Uyu mutype amaze kuba mwinshi mwitangazamakuru. Ashaka gucyura Zari se? Zari ntaburanga afite bwinyuma, uretse mukorogo, asubiranye igikara cyabagande ntawanyweraho amazi. Roho ye nayo ntawamenya ibyayo(avuye mungo kabiri,...), so zari njye mbona ntamwihariko afite wo kuba yafatwa nkumugore uhebuje kubunyamutima cg uburanga bwinyuma
  • 5 years ago
    uarasaze
  • Gogo5 years ago
    AKO Ka ntagazi karikina mubiki . Injiji gusa mbabajwe Nabi wayura imbere ngo urabwiriza. We gasiya
  • Ukuri5 years ago
    Uyu ntabwo ari umukozi w'Imana kuko Imana mu bakozi bayo uyu ntiwamusangamo!umuntu ukururwa n'abagore b'abandi kugeza ubwo abishyira no mu itangazamakuru!aba bari mu mugabane wa Anti-Christ.nonese afite urusengero ayobora?cg ni umu raperi gusa? baravanga kandi barica izina ry'abandi! si nk'umu Pasitori mbonye ari kuri konwari arimo abetinga hano mu mujyi yambaye na kola(ingoro bambara mu ijosi y'umweru) ndumiwe pe
  • 5 years ago
    a c uwo mupasiteri akaba numu rappeur wa feck arashak guhura na zari?karamunaniye ndumv ari kwipasa muremure kbsa ndabona ataho bazahurira areke kwitera ama Pete abifite nkinzozi
  • Jo5 years ago
    No sense pastor! Imburamukoro gusa
  • Gwaneza5 years ago
    Umupasiteur yaratwawe!!!!!





Inyarwanda BACKGROUND