RFL
Kigali

Eric Biremera yasohoye amashusho y'indirimbo 'Imvugo y'Imana' anakomoza kuri album DVD agiye kumurika-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/02/2018 20:12
0


Musabyimana Eric uzwi nka Eric Biremera mu muziki yamaze gusohora amashusho y'indirimbo nshya yise 'Imvugo y'Imana'. Iyi ndirimbo ibaye iya gatanu mu ndirimbo za Eric Biremera zigaragaza amashusho.



Eric Biremera wamenyekanye cyane mu ndirimbo 'Biremera', yabwiye Inyarwanda.com ko muri iyi ndirimbo ye nshya 'Imvugo y'Imana', aba ahumuriza abakristo bafitanye isezerano n'Imana babona ko ibyo babwiwe byatinze gusohora, akababwira ko Imana itananiwe ahubwo ko ikora mu gihe cyayo bityo bakaba bakwiriye gutegereza isaha y'Imana. Yibukije abantu ko ibigeragezo bacamo bigereranywa n'ikosi umusirikare acamo kugira ngo yongererwe ipete.

Eric Biremera

Eric Biremera yakomeje avuga ko nyuma y'iyi ndirimbo ye 'Imvugo y'Imana', afite gahunda yo gukora cyane, agakora amashusho y'izindi ndirimbo ze ku buryo mu mpera z'uyu mwaka wa 2018 azamurika album ye ya mbere y'amashusho yitwa 'Muri Yesu biremera'. Eric Biremera yatangiye kuririmba muri 2014, kugeza ubu amaze gukora album ebyiri z'amajwi.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IMVUGO Y'IMANA' YA ERIC BIREMERA


REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BIREMERA'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND