RFL
Kigali

Rev Kavamahanga uyobora UDEPR mu Rwanda agiye kurushingana n’umukobwa w’umudogiteri

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/05/2017 17:11
3


Rev Pastor Kavamahanga Alphonse uyobora itorero UDEPR rigizwe na benshi biyomoye kuri ADEPR agiye kurushingana n’umukobwa w’umuganga bamaranye imyaka 5 bakundana. Ubukwe bwabo buteganyijwe muri uyu mwaka wa 2017.



Muhongayire Frida umukunzi wa Rev Kavamahanga usengera mu itorero rya Four Square, kuva mu mwaka wa 2012 yari umuganga mu bitaro bya Nyagatare, magingo aya akaba ari umukozi mu muryango w’Abanyamerika wita ku bana ari wo Save the children. Rev Kavamahanga yabwiye Inyarwanda.com ko tariki 21 Gicurasi 2017 bazerekanwa mu rusengero rwa UDEPR Bumbogo naho tariki 29 Nyakanga 2017 bambikane impeta.

Inyarwanda yabajije Rev Kavamahanga icyo yakundiye Dr Muhongayire ndetse n’ikimuhamiriza ko ari we Imana yamuhitiyemo, adutangariza ko umukunzi we (Dr Muhongayire) ari umukristo ufite umwimerere w’abapantekote ndetse by’umwihariko akaba ateye uko uyu muvugabutumwa ngo yashakaga. Yagize ati:

Umukobwa tugiye gukorana ubukwe ni umudogiteri, ubu akora mu muryango witwa Save the children ariko yahoze ari umuganga mu bitaro bya Nyagatare. Icya mbere namukundiye ni uko numvise ari igisubizo cy’umutima wanjye, ateye uko nshaka, yize ibyo nashakaga kandi arakijijwe afite agakiza k’abapantekote b’umwimerere. Iyo umuntu ajya gukunda biterwa n’imico yishyizemo. Abyibushye uko nabishakaga, ni muremure, ni imfura nk’uko nabishakaga, afite amaso meza nk’ayo numvaga nshaka,kandi afite ubunyangamugayo muri we nk’umukristo. Bidashidikanywaho ubukwe bwacu buzaba tariki 29/7/2017.

Rev Kavamahanga yakomeje avuga ko ku Cyumweru tariki 21 Gicurasi 2017 bazerekanwa mu rusengero rw’itorero UDEPR muri paruwasi ya Bumbogo. Rev Kavamahanga avuga ko Imana yamuhaye isi mu biganza bye ndetse aherutse gutangaza ko mu myaka icumi iri imbere azaba ari mu bakozi b’Imana 10 bakomeye ku isi. Twamubajije impamvu yimitswe atarashaka umugore, adusubiza ko we yavutse afite impano yo kuba umupasitori.Yagize ati:

Ntabwo ibyo dukora bizanwa n’abagore kuko Imana yaduhaye umuhamagaro tukiri bato, njye navutse mfite isezerano ryo kuzaba umushumba, Imana yavuganye nanjye nkiri mu nda ya mama kandi rwose mpamya ko abanyarwanda benshi no ku isi hose bari biteze umuntu uzatsinda iki gitego akaba umugore wanjye.

Rev Kavamahanga yabwiwe ni iki ko umukobwa agiye kurongora ari we Imana yamugeneye?

Asubiza iki kibazo, yagize ati "Kuva mu Itangiriro kugeza mu Ibyahishuwe, nta muntu Imana ijya irambagiriza, umuntu ni we ukunda yarangiza gukunda, umukobwa nawe akajya gusenga, kandi noneho twarakundanye nta Mana yabivuze ahubwo twarakundanye, turangije tujya gusenga Imana ibiteraho kashe, kuba tugiye kwerekanwa imbere y’itorero ni ikimenyetso cy’uko Imana ibirimo."

Rev Kavamahanga ngo yabuze umuntu uzamubera Se

Rev Kavamahanga yabwiye Inyarwanda.com ko kuva yamenya ubwenge atigeze amenya se umubyara ndetse ngo nta muntu n'umwe wo mu muryango we ukiriho. Yakomeje avuga ko byamubereye ihurizo ry'uzamubera Se mu mihango y'ubukwe, gusa ngo ashobora kuzavuga ko akomoka mu muryango wa Yesu kuko ari we mubyeyi afite. Kavamahanga avuga ko magingo aya arimo gusenga kugira ngo Imana izamuhe uzamubera Se. Yagize ati:

Kugeza uyu munota nabuze umuntu nzashyira ku butumire akaba umubyeyi wanjye kuko Data simuzi nkuko nagiye mbivuga, Mama yamvanye mu Burundi antwite, angejeje mu Rwanda ambyarira kwa nyogokuru, nyogokuru na we ari mu isambu yo kwa nyirakuru we. Mbega sinzi ahantu mvuka, no mu irangamuntu yanjye, nta Data urimo ariko ndimo ndasenga Imana ngo impe umubyeyi muzima. Nimba nzashyiraho ngo ni umuryango wa Yesu na cyane ko ari we mubyeyi mfite nta bavandimwe ab’iwacu bose barashize, no mu gisekuru bose barashize nsigaye njyenyine ariko ndimo ndasenga Imana izampa uwo nzashyiraho cyangwa se hazagira umunyarwanda ubifite ku mutima wumva yambera umubyeyi.

Image result for Kavamahanga alphonse

Rev Kavamahanga Alphonse uyobora itorero UDEPR mu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Isirikoreye6 years ago
    Oh oh oh yewe nuko ndi umugore mba nkubereye Papa kabisa!!! Ihangane Yesu niwe se wabameze nkawe !!!keep it up
  • Oly6 years ago
    Ark se ?! Heheheh Burya n,amaso n'amenyo ...ngo abyibishye uku nuko,ibinabyo bizamo burya???!
  • Eric Mico6 years ago
    Doctor byahehe, ntimukajye mubabeshyera ni aba licencie. Mujye mubita Abaganga ba A0





Inyarwanda BACKGROUND