RFL
Kigali

Rev Kanyangira, Se w’abagize The Blessed Sisters yitabye Imana azize uburwayi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/04/2017 18:12
4


Ku gicamunsi cy’uyu wa Gatandatu tariki 1 Mata 2017 ni bwo humvikanye inkuru ibabaje y’uko Rev Kanyangira Elsa, umubyeyi wa Peace, Rebecca na Dorcas bagize itsinda rya The Blessed Sisters, yitabye Imana ku myaka 69 y’amavuko.



Rebecca, umwe mu bakozwa ba nyakwigendera Rev Kanyangira yabwiye Inyarwanda.com ko bigoye kwakira urupfu rwa se, gusa ngo nta kundi kuko ari ko Imana yabihisemo. Rev Kanyangira yitabye Imana azize uburwayi dore ko yari amaze igihe kitari gito yivuza indwara ya cancer.

Iyi ndwara yayivurije mu bitaro bya Gisirikare biri i Kanombe, mu mpera za Werurwe uyu mwaka wa 2017 aza koherezwa mu bitaro by’i Gahini mu karere ka Kayonza ari naho yashiriyemo umwuka. Mu ntangiriro za 2016 uyu mubyeyi yari yorohewe ndetse icyo gihe yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko yakize akurikije uko yumvaga ameze mu gihe cyatambutse. Mu ntangiriro za 2017 yongeye kuremba ajyanwa gutyo mu bitaro.

Rev Kanyangira Elisa

Nyakwigendera Rev Kanyangira Elsa

Rev Kanyangira yavutse mu mwaka wa 1948 avuka ku babyeyi bo mu gihe cy’ububyutse bw’i Gahini. Imana yamuhaye umugisha w’abana 10. Yakoreye umurimo w’Imana mu itorero rya Angilikani (EAR), amara imyaka 27 ari umupasiteri muri iryo torero dore ko yarobanuwe mu mwaka wa 1989. Yanabaye umwarimu mu ishuri rya Bibiliya. Yakoreye umurimo w'Imana muri Angilikani i Gahini ndetse akorera no mu zindi paruwasi zitandukanye zo mu ntara y'Iburasirazuba muri Diyoseze ya Gahini. Kuri ubu akaba yari ari mu kiruhuko cy’izabukuru ‘Pansion’.

Image result for Itsinda The Blessed Sisters

Peace, Rebecca na Dorcas abakobwa ba nyakwigendera Rev Kanyangira

REBA ARAGUHAMAGARA YA THE BLESSED SISTERS


REBA OUR FATHER YA THE BLESSED SISTERS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MANZU THEOGENE 7 years ago
    Imana imuhe iruhuko ridashira.
  • umuhoza odile 7 years ago
    Imana imuhe iruhukoridashira
  • Maman Serge7 years ago
    Imana imuhe iruhuko ridashira, Ubuzima bwe bwose yaranzwe no gukunda Imana n'abantu.Mana komeza ube hafi y'umuryango, inshuti n'abavandimwe muri ibi bihe bikomeye byo kubura umubyeyi wacu twakunda cyaneeee.RUHUKIRA IBURYO BWA DATA WA TWESE URI MU IJURU
  • 7 years ago
    Yari umubyeyi wacu twese ukunda Imana n'abantu bose, Imana imuhe iruhuko ridashira.Nyagasani mwami wacu tukweretse umuryango inshuti n'abavandi ubane nabo, ubakomeze muri ibi bihe bitoroshye byo kubura umubyeyi dukunda cyaneeeee;RUHUKIRA MU MAHORO PAPA WACU TURAGUNDA.





Inyarwanda BACKGROUND