Ku gicamunsi cy’uyu wa Gatandatu tariki 1 Mata 2017 ni bwo humvikanye inkuru ibabaje y’uko Rev Kanyangira Elsa, umubyeyi wa Peace, Rebecca na Dorcas bagize itsinda rya The Blessed Sisters, yitabye Imana ku myaka 69 y’amavuko.
Rebecca, umwe mu bakozwa ba nyakwigendera Rev Kanyangira yabwiye Inyarwanda.com ko bigoye kwakira urupfu rwa se, gusa ngo nta kundi kuko ari ko Imana yabihisemo. Rev Kanyangira yitabye Imana azize uburwayi dore ko yari amaze igihe kitari gito yivuza indwara ya cancer.
Iyi ndwara yayivurije mu bitaro bya Gisirikare biri i Kanombe, mu mpera za Werurwe uyu mwaka wa 2017 aza koherezwa mu bitaro by’i Gahini mu karere ka Kayonza ari naho yashiriyemo umwuka. Mu ntangiriro za 2016 uyu mubyeyi yari yorohewe ndetse icyo gihe yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko yakize akurikije uko yumvaga ameze mu gihe cyatambutse. Mu ntangiriro za 2017 yongeye kuremba ajyanwa gutyo mu bitaro.
Nyakwigendera Rev Kanyangira Elsa
Rev Kanyangira yavutse mu mwaka wa 1948 avuka ku babyeyi bo mu gihe cy’ububyutse bw’i Gahini. Imana yamuhaye umugisha w’abana 10. Yakoreye umurimo w’Imana mu itorero rya Angilikani (EAR), amara imyaka 27 ari umupasiteri muri iryo torero dore ko yarobanuwe mu mwaka wa 1989. Yanabaye umwarimu mu ishuri rya Bibiliya. Yakoreye umurimo w'Imana muri Angilikani i Gahini ndetse akorera no mu zindi paruwasi zitandukanye zo mu ntara y'Iburasirazuba muri Diyoseze ya Gahini. Kuri ubu akaba yari ari mu kiruhuko cy’izabukuru ‘Pansion’.
Peace, Rebecca na Dorcas abakobwa ba nyakwigendera Rev Kanyangira
REBA ARAGUHAMAGARA YA THE BLESSED SISTERS
REBA OUR FATHER YA THE BLESSED SISTERS
TANGA IGITECYEREZO