RFL
Kigali

Rev Gato Etienne uyobora Harvest Bible Fellowship i Mahoko yatangaje ibimenyetso 12 biranga itorero rizima

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/03/2018 10:17
0


Rev Gato Etienne umushumba mu itorero Harvest Bible Fellowship Rwanda i Mahoko yagaragaje ibimenyetso 12 biranga itorero rizima. Yaboneyeho gukebura abashumba bakunze kwiyitirira itorero mu gihe Bibiliya ivuga ko itorero ari irya Kristo.



Kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Werurwe 2018 akoresheje imbuga nkoranyambaga, Rev Gato Etienne yatangaje ibimenyetso 12 biranga itorero rizima. Yatangiye abwira abantu ko itorero ari irya Kristo, abasomera icyanditswe kiri muri Matayo 16:18. Haragira hati: "Nanjye ndakubwira nti 'Uri Petero, kandi nzubaka Itorero ryanjye kuri urwo rutare, kandi amarembo y'ikuzimu ntazarishobora."

Rev Gato Etienne yakomeje agira ati: "Itorero ni irya Kristo kuko Kristo ni we waribambiwe ku musaraba (1 Abakor.1:13). Itorero ni irya Kristo kuko Kristo ni we weza Itorero (Abef.5: 25-27)." Nyuma y'aya magambo yuje impanuro, Rev Gato Etienne yahise agaragaza ibimenyetso 12 biranga itorero rizima. Ku isonga yavuze ko itorero rizima rirangwa no kwigisha ijambo ry'Imana utarigoreka. 

DORE IBIMENYETSO BIRANGA ITORERO RIZIMA:

1. Kwigisha Ijambo ry'Imana utarigoreka

2. Kwibuka amasakaramentu twasigiwe n'Umwami wacu (Ameza y'Umwami n'Umubatizo)

3. Kugira discipline (imyitwarire myiza) mu Itorero

4. Kuramya kutarangwa n'uburyarya

5. Gusenga kutarangwa n'uburyarya

6. Guhamya Kristo by'ukuri

7. Guterana kwera

8. Kugira imiyoborere ishingiye kuri Bibiliya

9. Kuyoborwa n'Umwuka Wera muri byose

10. Kurangwa n'imirimo myiza hagati y'abatizera

11. Kwita ku bakene, Abapfakazi n'Imfubyi

12. Kugira urukundo rw'Imana. 

Rev Gato Etienne yavuze ko umushumba (umupasiteri) uha agaciro ibi bimenyetso twavuze haruguru, uwo mushumba aba agomba guhora yibutsa abo ayoboye ko itorero ari irya Kristo. Yifashishije icyanditswe kiri muri 1 Pet.5:2-4, Rev Gato Etienne yakebuye abapasiteri bakora nk'abahatwa abasaba kuragira umukumbi w'Imana babikunze nk'uko Imana ishaka. Yabasabye kwirinda kuyobora umukumbi basa nk'abatwaza igitugu.

Rev Gato Etienne yagize ati: "Umushumba uha agaciro ibi ahora yibutsa abo ayoboye ko Itorero ari irya Kristo yirinda ko rimwitirirwa. Muragire umukumbi w'Imana wo muri mwe mutawurinda nk'abahatwa, ahubwo muwurinde mubikunze nk'uko Imana ishaka atari ku bwo kwifuza indamu mbi, ahubwo ku bw'umutima ukunze, kandi mudasa n'abatwaza igitugu abo mwagabanijwe, ahubwo mube ibyitegererezo by'umukumbi. Kandi Umutahiza naboneka, muzahabwa ikamba ry'ubugingo ritangirika. (1 Pet.5:2-4)."






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND