RFL
Kigali

Restoration Church ntabwo dukeneye abahanzi b’ibyamamare turashaka abana mu rugo- Apotre Masasu

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/10/2015 10:53
12


Intumwa y’Imana Masusu Yoshuwa Ndagijimana umuyobozi mukuru w’itorero Evangelical Restoration Church ku isi, yatangaje ko itorero ayoboye ridakeneye kugira abahanzi b’ibyamamare ku mazina ahubwo ko icyo babifuzaho ari uko barangwa n’ubuhamya bwiza bakaba abana mu rugo.



Evangelical Restoration Church ni rimwe mu matorero yo mu Rwanda afite abahanzi benshi kandi bakunzwe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Bamwe muri abo bahanzi hari Patient Bizimana,Gaby Kamanzi, Israel Mbonyi, Serge Iyamuremye, Nelson Mucyo, Liliane Kabaganza, Arsene Manzi n’abandi batandukanye.

Patient Bizimana abarizwa muri Restoration Church ya Gikondo


Serge Iyamuremye abarizwa muri Restoration Church ya Kicukiro


Liliane Kabaganza abarizwa mu itorero Restoration Kimisagara


Gaby Kamanzi ni umukristo wa Restoration church Kimisagara


Israel Mbonyi ni umukristo wa Restoration church Masoro


Nelson Mucyo nawe ni umuhanzi ubarizwa muri Restoration Church Masoro

Mu kiganiro kuri Radio Inkoramutima, Apotre Yoshuwa Masasu yabajijwe n’umunyamakuru w’Inyarwanda.com niba hari icyo Restoration Church ikora cyangwa iteganya mu gushyigikira abahanzi bayo bakunzwe na benshi kugirango impano bafite bazikoreshe neza mu guhindura ubuzima bwa benshi. Yabajijwe kandi ku bijyanye no kububakira ubushobozi na cyane ko hari bamwe mu bahanzi bava mu muziki uhimbaza Imana (Gospel music) bakajya muri Secular music bakurikiranye ahari amafaranga.

Restoration Church nta kintu iteganya ku bijyanye no kubakira ubushobozi abahanzi bayo

Apotre Masasu yatangaje ko nta basitari bashaka mu rusengero rwabo kuko badashobora gukora ikosa ryo gushyira imbere impano z’abahanzi kurusha imyitwarire. Ibi ngo bakunze kubishwanira n’abahanzi, bamwe bagahitamo kubahunga(kuva mu itorero). Yakomeje avuga ko umuntu warezwe neza imbere mu mutima agatozwa kubaha Imana, impano ye ngo azayikoresha neza cyane. Apotre Masasu yagize ati:

Twebwe (Restoration Church) twemera ko imyitwarire (character) ibanziriza impano (charisma) umuntu warezwe neza imbere mu mutima ufite kubaha Imana imbere, impano ye azayikoresha neza, ariko umuntu barutishije impano kurusha imyitwarire ntabwo azagera kure, nubwo yatangira ashashagira nk’ibishashi hari aho atazagera, ahabanzi bacu tubashimangiriza kuba abakristo nyabo mbere yo kuba abateye ubwoba. Icyo kintu tugishyira imbere, bamwe bakanaduhunga.Twe nta basitari dushaka, turashaka abana mu rugo, bakazagira icyo bamarira umuryango.

Apotre Masasu avuga ko Restoration Church idakeneye abahanzi b'abasitari, ahubwo ko ishaka abafite ubuhamya bwiza

Apotre Masasu Yoshuwa umuyobozi mukuru wa Restoration Church ku isi, ni umwe mu bakozi b’Imana bazwiho gufata umwanya munini akiherera n’Imana mu buryo bw’amasengesho. Kuri we avuga ko ibyo yagezeho byose, abikesha akarago. Mu itorero rye, yaciye imyambarire y’abakobwa yo kutikwiza, Dread locks nazo ntabwo zemewe ku bakristo be baba abagore cyangwa se abagabo.

Tubibutse ko kuri uyu wa 11 kugeza kuwa 18 Ukwakira 2015, muri Restoration Church Masoro hari kubera igiterane cyagutse “3rd ERC Convention”. Muri iki giterane, abakristo b’iri torero bakoze igikorwa benshi bafata nko kwizera gukomeye cyaranzwe n'umuhango wo kugarura isanduku y’amasezerano mu nzu y’Imana (ERC Masoro) mu rwego rwo gushima Imana no kuyinezererwa mu nzu yayo kuko aho isanduku y’Imana igeze hose ngo haboneka umugisha wayo (2 Samuel 6: 12).

Isanduku y'Imana

Apotre Masasu

Isanduku y'Imana

Apotre Masasu n'abakristo be bacyuye isanduku y'amasezerano y'Imana mu rusengero rwayo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hadassa8 years ago
    kandi ibi bintu bizacanga ABAKRISTO! Nawe se umwenda ukingiriza ahera waratabutse, n Abayisirayeri ntibazi aho isanduku iri..Yesu yarazutse aba mu mitima yacu ni Imana iri muri twe: UMWUKA WERA. None ngo bagaruye iki mu rusengero? Isanduku? Bazikuyeho hehe? Nibatunganye imitima yabo kuko niho Imana itura ,bave mu birori, kandi tngo ba kwemera ukuri....
  • kayisibo justin8 years ago
    dukeneye ko mwaduha amakuru y imikino arambuye
  • Andre Rugema8 years ago
    Hadassa nanjye muri iyi minsi nsigaye nibaza impamvu abantu basigaye bashishikarira kunegura no kujora ibya abandi babonye batanabanje kumenya ibyaribyo, uzarebe comments zose zo mu nkuru zitandukanye nubwo yaba ari story ivuga ibintu byiza abantu bose bemera ntuzaburamo abantu bahita bayijora!! Usanga muri iyi minsi abantu batinda mu buzima bw'abandi kandi nabo bafite ibyabo bitakwihanganirwa. Ngarutse kuri iyi nkuru ni ibi by'isanduku nabonye abantu benshi bavuzeho sinibaza icyaha kirimo kuko isanduku y'isezerano si ngombwa ngo ibe yayindi nawe ubwawe ushobora kwishyiriraho isezerano ryawe n'Imana kuri kiriya bari bahetse ni Bible bashyize kuri kiriya kintu gifite imikono kugirango bashobore kuyiterura guterura Bible rero ndumva nta cyaha kirimo, kwita ijambo ry'Imana isanduku y'isezerano nabyo nta cyaha mbonamo kuko nubundi ibyabaga mu isanduku y' isezerano ya kera byari amategeko 10 y'Imana, Inkoni ya Mose na Manu Imana yagaburiye aba Israel ibyo byose bifite ubusobanuro nk'ubwo wabona muri Bible. Thx ko mubashije gusoma ibyo nanditse birebire.
  • 8 years ago
    Iyi mitwe izarangira ryari koko? ngo isanduka yamasezerano??? narumiwe pe
  • MUKURALINDA Alain 8 years ago
    AHO RE!!!!! NYAMARA IMANA RUREMA WA TWESE WE NTAVANGURA YAKIRA ABANA BE BOSE UKO BABA BAMEZE KWOSE, UKO BAKABAYE!!!!
  • h8 years ago
    haha! ark abapasiteri b iki gihe bafite igikabyo, isanduku y 'amasezerano y'Imana ndabona zarabaye nyinshi, nagizengo ivugwa kwa Mose gusa,?? baremeye bafunga umuhanda kweri ngo ni isanduku irimo amasezerano?? iyo bayajyana muri iPAD se??
  • MM8 years ago
    Ibyo avuga Apostle nibyo,Kuba umwana mu rugo(Character first)nibyo bikenewe. Isanduku rero mwatinzeho bamwe ni igikorwa cyo Kwizera kandi biterwa nicyo yavuganye n'Uwiteka Imana ye. ubundi se muzabona he isanduku y'isezerano iruta Bible? Kuvuga abagaragu b' Uwiteka Imana ni biba bigira ingaruka sinzi impamvu abenshi muri iyi minsi tubikinisha uko twishakiye,kuva kuri frère,Padiri,pasteur,Evangelist,Prophète,A Bishop,Apostle,Pope,etc..... kubahangara si byiza uko twishakiye
  • Daniel8 years ago
    Kilizia niwe itunganye kandi yaturutse kuntumwa!!
  • alice8 years ago
    Wowww,Apotre Masasu ndamukunda koko!!!!!ukuri kwe ni inyamibwa,,, Andre ukuri nitwe tukuze,,,,, alors bihorere abapinga
  • Cyuzuzo Patrick8 years ago
    Sinsengera Restauration, arko nkunda iyi ntumwa y'Imana kubera ubuzima abaho bw'amasengesho. Naho ku byerekeranye n'igikorwa cy'ubuhanuzi, duceceke tubitege amaso kuko azi icyo yavuganye n'Imana ye. Ubu se muri uru Rwanda siwe wenyine ufte umusozi w'amasengesho. Icyampa nkaba nkawe gusa kuri ubu buzima bwo gusenga. Ndabyifuza, Imana ibimpe pe!
  • 8 years ago
    that man is a holy man of God
  • Hello 8 years ago
    Apotre Masasu, Imana iguhe umugisha daddy!!! sinsengera restoration ako ni itorero nkunda, mbasuye, ndisanga pee!! abantu rwose muvugaaaaaa nkaho muba muzi ibintu, plzzzz mujye mwibaza impamvu yaba yateye umukozi w'Imana gukora ibntu runaka... ntawuzi aho aba Yavuganiye Nayo!!! ntanuzi yewe ibyo iba yamwertse. nuko dutuze duceceke,.. dusabe ahubwo iyo sanduku ntijye murusengero ahubwo, ahubwo mumitima yacu..





Inyarwanda BACKGROUND