Intumwa y’Imana Masusu Yoshuwa Ndagijimana umuyobozi mukuru w’itorero Evangelical Restoration Church ku isi, yatangaje ko itorero ayoboye ridakeneye kugira abahanzi b’ibyamamare ku mazina ahubwo ko icyo babifuzaho ari uko barangwa n’ubuhamya bwiza bakaba abana mu rugo.
Evangelical Restoration Church ni rimwe mu matorero yo mu Rwanda afite abahanzi benshi kandi bakunzwe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Bamwe muri abo bahanzi hari Patient Bizimana,Gaby Kamanzi, Israel Mbonyi, Serge Iyamuremye, Nelson Mucyo, Liliane Kabaganza, Arsene Manzi n’abandi batandukanye.
Patient Bizimana abarizwa muri Restoration Church ya Gikondo
Serge Iyamuremye abarizwa muri Restoration Church ya Kicukiro
Liliane Kabaganza abarizwa mu itorero Restoration Kimisagara
Gaby Kamanzi ni umukristo wa Restoration church Kimisagara
Israel Mbonyi ni umukristo wa Restoration church Masoro
Nelson Mucyo nawe ni umuhanzi ubarizwa muri Restoration Church Masoro
Mu kiganiro kuri Radio Inkoramutima, Apotre Yoshuwa Masasu yabajijwe n’umunyamakuru w’Inyarwanda.com niba hari icyo Restoration Church ikora cyangwa iteganya mu gushyigikira abahanzi bayo bakunzwe na benshi kugirango impano bafite bazikoreshe neza mu guhindura ubuzima bwa benshi. Yabajijwe kandi ku bijyanye no kububakira ubushobozi na cyane ko hari bamwe mu bahanzi bava mu muziki uhimbaza Imana (Gospel music) bakajya muri Secular music bakurikiranye ahari amafaranga.
Restoration Church nta kintu iteganya ku bijyanye no kubakira ubushobozi abahanzi bayo
Apotre Masasu yatangaje ko nta basitari bashaka mu rusengero rwabo kuko badashobora gukora ikosa ryo gushyira imbere impano z’abahanzi kurusha imyitwarire. Ibi ngo bakunze kubishwanira n’abahanzi, bamwe bagahitamo kubahunga(kuva mu itorero). Yakomeje avuga ko umuntu warezwe neza imbere mu mutima agatozwa kubaha Imana, impano ye ngo azayikoresha neza cyane. Apotre Masasu yagize ati:
Twebwe (Restoration Church) twemera ko imyitwarire (character) ibanziriza impano (charisma) umuntu warezwe neza imbere mu mutima ufite kubaha Imana imbere, impano ye azayikoresha neza, ariko umuntu barutishije impano kurusha imyitwarire ntabwo azagera kure, nubwo yatangira ashashagira nk’ibishashi hari aho atazagera, ahabanzi bacu tubashimangiriza kuba abakristo nyabo mbere yo kuba abateye ubwoba. Icyo kintu tugishyira imbere, bamwe bakanaduhunga.Twe nta basitari dushaka, turashaka abana mu rugo, bakazagira icyo bamarira umuryango.
Apotre Masasu avuga ko Restoration Church idakeneye abahanzi b'abasitari, ahubwo ko ishaka abafite ubuhamya bwiza
Apotre Masasu Yoshuwa umuyobozi mukuru wa Restoration Church ku isi, ni umwe mu bakozi b’Imana bazwiho gufata umwanya munini akiherera n’Imana mu buryo bw’amasengesho. Kuri we avuga ko ibyo yagezeho byose, abikesha akarago. Mu itorero rye, yaciye imyambarire y’abakobwa yo kutikwiza, Dread locks nazo ntabwo zemewe ku bakristo be baba abagore cyangwa se abagabo.
Tubibutse ko kuri uyu wa 11 kugeza kuwa 18 Ukwakira 2015, muri Restoration Church Masoro hari kubera igiterane cyagutse “3rd ERC Convention”. Muri iki giterane, abakristo b’iri torero bakoze igikorwa benshi bafata nko kwizera gukomeye cyaranzwe n'umuhango wo kugarura isanduku y’amasezerano mu nzu y’Imana (ERC Masoro) mu rwego rwo gushima Imana no kuyinezererwa mu nzu yayo kuko aho isanduku y’Imana igeze hose ngo haboneka umugisha wayo (2 Samuel 6: 12).
Apotre Masasu n'abakristo be bacyuye isanduku y'amasezerano y'Imana mu rusengero rwayo
TANGA IGITECYEREZO