RFL
Kigali

Regy Banks yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Rwanda Day’ igaragariza isi ishusho nshya y’u Rwanda-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/05/2017 13:53
0


Umuhanzi Regy Banks uzwi cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Rwanda Day’. Muri iyi ndirimbo,Regy Banks agaragaza ibintu byinshi byiza u Rwanda rumaze kugeraho mu iterambere.



Bimwe mu bikorwa by’iterambere bimaze kugerwaho mu Rwanda uyu muhanzi agaragaza muri iyi ndirimbo, harimo imihanda, amazu y’imiturirwa n’ibindi. Avugamo kandi uburyo u Rwanda rufite amahoro ndetse n’uko amahanga arimo kurugana mu kurwigiraho ubumwe n’ubwiyunge.

Regy Banks ukunzwe mu ndirimbo 'Njya imbere' yakoranye na Bruce Melody, avuga ko abanyarwanda bakwiye gushimira Imana ku bw’ibimaze kugerwaho mu iterambere. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Regu Banks abajijwe ubutumwa yifuje gutambutsa muri iyi ndirimbo ye, yavuze ko yashakaga kwifatanya n’abanyarwanda gushima Imana ndetse no kwereka isi ko u Rwanda ari urw’amahoro ndetse iterambere rikaba riri kugera kuri bose. Yagize ati:

Ubutumwa nashatse gutambutsa mbere na mbere ni ugushima Imana ku byo yadukoreye nk’abanyarwanda ndetse nkaba na none narashatse kwibutsa abanyarwanda ko bakwiye gushima Imana. Indi mpamvu ikomeye yanteye kwandika iyi ndirimbo ni ukwereka isi yose ko u Rwanda ari urw’amahoro n’umutekano kandi nkaba narifuje kwerekana ishema dufite twese nk’abanyarwanda duterwa n’umuyobozi wacu Nyakubahwa Paul Kagame cyane ko muri iyi ndirimbo harimo imwe mu mpanuro ikomeye Nyakubahwa Paul Kagame yahaye abanyarwanda muri rusange mu ijambo yavugiye muri Rwanda Day Atlanta mu mwaka wa 2014 aho yatanze ubusobanuro bw'agaciro.

Image result for Regy Banks rwanda

Umuhanzi Regy Banks

Regy Banks

Bimwe mu byo u Rwanda rumaze kugeraho mu iterambere

Regy BanksRegy Banks

Abanyamahanga bagera mu Rwanda bishimira byinshi byiza bahasanga batakekaga

Regy Banks

Regy Banks asanga abanyarwanda bakwiye gushimira Imana ku byo iterambere ry'u Rwanda

REBA HANO 'RWANDA DAY' YA REGY BANKS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND