RFL
Kigali

Redeemed Gospel Church mu giterane cyo kwibutsa abantu ko ibyo batunze byose ari iby’Imana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/11/2015 11:07
0


Itorero Redeemed Gospel church riyoborwa na Bishop Rugagi Innocent ryateguye igiterane cyo kwibutsa abantu ko ibyo batunze byose ari iby’Imana bityo bakaba bakwiye kubikoresherezamo umurimo wayo.



Icyo giterane cy’iminsi 14 kizatangira kuri uyu wa 7 Ukuboza gisozwe kuwa 13 Ukuboza 2015. Mu minsi yacyo ibanza kizajya kibera Kimisagara ku cyicaro cy’iri torero, nyuma mu kugisoza kuwa 13 Ukuboza kibere Serena Hotel ya Kigali.

Intego nyamukuru y’iki giterane, ni ukwitangisha no gukusanya inkunga yo kubaka urusengero rushya rw’iri torero. Ni muri urwo rwego abazitabira icyo giterane kiswe “Byose ni ibyawe Mwami” bazibutswa ko ibyo batunze byose ari iby’Imana.

Nk’uko Bishop Rugagi abitangaza, muri iki giterane, hatumiyemo abahanzi batandukanye ba hano mu Rwanda no muri Kenya. Abo ni Theo Bosebabireba, Israel Mbonyi, Murwanashyaka Faustin, Peace Mulu, Anastasia Mukabwa, Mwanzi Vascoline n’anbandi.

Redeemed

Hatumiwe kandi abakozi b’Imana barimo Arch Bishop A.Kitonga ,Rev Julian Kyura guturuka muri Kenya,Bishop Mathiew kuva I Burundi,Bishop Chibo Daniel guturuka muri Congo ,Honorable Boniface Kabaka,Honorable Maria Kirima,Hon.Byabagamba Peter na Murugo Paulin.

Iki giterane gikozwe nyuma y’ibindi bikomeye byakozwe muri uyu mwaka wa 2015, aho twavuga nk’ibiterane byasozaga amasengesho y’iminsi 40 n’ay’iminsi 100 bikaba byaritabiriwe n’abanyamadini batandukanye ndetse na bamwe mu bayobozi bakuru ba Leta.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND