Umugabekazi Rebecca uzwi cyane nka Becky Rocsi ni umukobwa ubyina muri Shining stars ndetse akaba amaze iminsi akora kuri Televiziyo y’u Rwanda mu kiganiro cya Gospel cyitwa RTV Sunday Live. Kuri ubu afite ishimwe rikomeye.
Kuri uyu wa Kane tariki 17 Kanama 2017 ahagana saa kumi z'umugoroba ni bwo umuryango wa Rebecca wabwiwe inkuru y'incamugongo ko nyina wa Rebecca yitabye Imana azize uburwayi. Aya makuru ariko ntabwo yari ukuri kuko ari umuntu wayahimbye kugeza ubu bakaba bataramenya uwo ari we, gusa bakaba bakeka ko ari umuntu ubazi bitewe nuko ubwo yahamagaraga Se wa Rebecca amubwira iyi nkuru y'incamugongo, yavuze mu izina ry'umwana uba muri uru rugo witwa Mugeni.
Uwo mutekamitwe ngo yahamagaye Papa wa Rebecca amuhamagara yigize Mugeni, avuga ko Mama wa Rebecca yitabye Imana azize uburwayi butunguranye bwo kugira umuvuduko mwinshi w'amaraso, akaba yatabarukiye mu bitaro bya Rwamagana, amusaba kumwoherereza amafaranga 5,500Frw kuri Mobile Money ngo abaganga bagire icyo bakora kuko uwo mutekamitwe yavugaga ko na we yari kuri ibyo bitaro.
Umugabekazi Rebecca ukora kuri Televiziyo y'u Rwanda
Papa wa Rebecca ngo yahise ayamwoherereza, atangariza umuryango we iyi nkuru y'incamugongo, umuryango urashavura utangira gutegura ikiriyo. Rebecca we ngo yari yibereye ku ishuri, ayo makuru akaba yarayabwiwe na Se.Papa wa Rebecca ngo yahise abwira abana bamwe kujya kwa muganga i Rwamagana,undi amubwira kujya mu rugo kugira ngo amenyeshe abari mu rugo bitegure ikiriyo. Uwo mwana yageze mu rugo asanga umubyeyi ni muzima nta kibazo na kimwe afite.
Nkuko Inyarwanda yabitangarijwe na Rebecca, ubwo ayo makuru mpimbano yacicikaga ku mbuga nkoranyambaga, ngo Mama we yari yibereye mu rugo ari muzima nta ndwara n'imwe afite habe n'ibicurane. Kuri ubu umuryango wose ufite ibyishimo byasimbuye amarira birirwanye ku mugoroba w'ejo. Uwatangaje aya makuru mpimbano ngo na n'ubu ntibaramumenya. Rebecca ati:
Mama nari namusize mu rugo ari umuzima njyewe njya ku ishuri, umuntu wahamagaye papa, yari arimo kurira,avuga ko mama yagize uburwayi butunguranye bw’umuvuduko mwinshi w’amaraso agahita ajya kwa muganga (Rwamagana) akitaba Imana. Yasabye papa kumwoherereza amafranga (5500Frw) kuko ngo yari ari ku bitaro. Abatekamitwe bakoresheje izina ry’umwana wo mu rugo witwa Mugeni utari wajya ku ishuri. Umuryango wari wahungabanye cyane, ariko ubu turashima Imana, uwo mutemitwe ntabwo twamumenye.
Umunyamakuru Ronnie Gwebawaya ukorana na Rebecca kuri Televiziyo y'u Rwanda ni umwe mu bantu bari bashavujwe cyane n'iyi nkuru mpimbano, gusa ubwo yaganiraga na Inyarwanda.com iyi nkuru y'incamugongo igitangazwa ku mugoroba w'ejo, yavuze ko hari hashize iminsi micye cyane avuganye na nyina wa Rebecca kuri telefone akaba yari muzima avuga neza, bityo akaba yari yatunguwe no kumva ko yishwe n'uburwayi.
Rebecca hamwe na bagenzi be bakorana muri RTV Sunday Live
Umwe mu nshuti za hafi za Rebecca ndetse banabana muri Shining stars ku mugoroba w'ejo, mu gahinda kenshi yabwiye Inyarwanda.com ko nyina wa Rebecca yitabye Imana azize uburwayi bwo kugira umuvuduko ukabije w'amaraso (Hypertension). Yagize ati “Yagize Hypertension ahita yitaba Imana”.
Si aba gusa ahubwo benshi bari bamaze kwemera aya makuru nk'ukuri na cyane ko uwayatangaje yari yigize umwana wo muri urwo rugo, gusa kuri ubu bari kuvumira ku gahera uwayatangaje, bakaba basaba inzego zishinzwe umutekano ko zamukurikirana. Icyaha cy’ubujura bushukana iyo gihamye umuntu wagikoze ahanishwa igihano kirimo igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’imyaka itanu.
Rebecca (hagati) kuri ubu afite ibyishimo byinshi
Rebecca ni umwe mu bagize Shining Stars yo muri Restoration church
TANGA IGITECYEREZO