RFL
Kigali

Reagan Da Promota uba muri Amerika yasohoye indirimbo nshya 'Ngerina' yakoranye na Mandela na Kamikazi-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/03/2018 12:20
0


Reagan Da Promota uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyize hanze indirimbo nshya 'Ngerina' yakoranye n'abahanzi babiri b'abanyempano mu kuririmba ari bo Mandela na Kamikazi baba mu gihugu cya Kenya.



Reagan Da Promota ni umuhanzi nyarwanda ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ukunda kugaragara afasha abahanzi ba Gospel, akaba yaramenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Ingabire yumvikanyemo Aline Gahongayire, Olivier Roy n'abandi batandukanye. Kuri ubu Reagan Da Promota yanditse indirimbo Ngerina irimo inkuru yifuje gusangiza benshi kubw' amagambo ari muri iyi ndirimbo.

Reagan

Reagan Da Promota akunze gufasha cyane abahanzi ba Gospel bafite impano

'Ngerina' ni indirimbo ya Reagan Da Promota ikaba yumvikanamo umusore witwa Mandela ndetse na Kamikazi bose babarizwa muri Kenya. Uwatunganyije iyi ndirimbo mu buryo bw'amajwi ari we Blaize ni umu producer utuye muri Kenya akaba ari umwe mu banyamuziki bazwiho gukorera ibyamamare. Mu kiganiro na Reagan Da Promota yabwiye Inyarwanda.com ko imishinga yo gutunganya iyi ndirimbo yari imaze ukwezi ariko kuri ubu ikaba iri hanze kandi ikaba yari itegerejwe na benshi.

UMVA HANO 'NGERINA' YA REAGAN DA PROMOTA FT MANDELA AND KAMIKAZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND