RFL
Kigali

Rabagirana Worship Festival: Pastor Christophe ntarumva ukuntu umuhanzi wa Gospel atega moto kandi atarushwa agakiza n’abaririmba ‘secular’-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/11/2018 15:47
1


Sebagabo Christophe Umuyobozi w’itorero Calvary Revival Church yatangaje ko bitumvikana ukuntu abahanzi baririmba indirimbo zisanzwe ‘secular’ babayeho mu buzima bwiza kurusha abahanzi baririmba indirimbo za ‘Gospel’ kandi bo ibyo bakora babifitemo amahoro n’umugisha.



Pastor Sebagabo Christophe yatangaje ibi mu ijoro ryakeye tariki 04 Ugushyingo 2018 muri Rabagirana Worship Festival yabereye muri Kigali Serena Hotel. Rabagirana Worship Festival ni igitaramo cy’amashimwe cyahurije hamwe abaramyi, abaririmbyi, abakozi b’Imana n’abandi banyotewe n’agakiza; cyateguwe na Christian Communication Rwanda ikuriwe na Nicodeme Peace Nzahoyankuye.

Pastor Christophe wabwirije muri iki gitaramo cyamaze hafi amasaha ane, yavuze ko atariyumvisha ukuntu umuhanzi wa Gospel abayeho mu buzima bwo gutega moto. Ngo abaririmba indirimbo zisanzwe ‘secular’ babayeho neza kandi ibyo batunze nta mahoro babifitemo. Yagize ati:

Ubuzima abaririmba indirimbo za ‘Gospel’ babayeho n’ubuzima abandi babayeho baririmba izindi ndirimbo, ntabwo babayeho neza kuturusha kubera ko ibyo bakora byose n’ibyo batunze byose nta mahoro babigiramo. Twebwe uko tumeze kose tuba dufite amahoro mu mutima kuko tuzi neza ko tuzataha iwacu. …Ntibyumvikana ukuntu umwana arara ijoro ahimba indirimbo yarangiza tukamubona atega moto…Bituma ibintu byacu biba ‘cheap’ (ibintu biciriritse).

Pastor Sebagabo wa Calvary Revival Church yavuze ko bitumvikana ukuntu umuhanzi uririmba indirimbo zo guhimbaza Imana atega moto

Yavuze ko byakabaye byiza igihe hateguwe igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana, abacyitabiriye bagasabwa nibura buri wese kwinjira abanje gutanga ibihumbi mirongo itanu (50,00Frw).  Ati “Ariko ndatekereza ko igihe cyose habayeho gutegura ‘concert’ runaka. Abantu bakwiye kubyumva tukajya twinjira hano umuntu yatanze ibihumbi mirongo itanu, tugashyigikira ubutumwa bwiza tugateza imbere umurimo w’Imana,”

Umurishyo wa mbere w’iki gitaramo wakomwe na Trinity worship Center baririmbye iyitwa 'Imana y'imbaraga' n’izindi, bakurikirwa na Injiri Bora, baririmbye iyitwa 'Muri we ni ye’ n'izindi nyinshi zahembuye benshi. Hakurikiyeho uwitwa Rwibasira Sam waririmbye mu buryo bwa live. Yari afite Itsinda ry'abaririmbyi batatu ndetse n'umucuranzi umwe wa Guitar bunganirwaga n'uruvangitirane rw'umuziki rw'ingoma za kizungu.

Rabigirana Worship Festival yafunguwe ku mugaragaro

Uwitwa Jado Sinza nawe yaririmbye muri iki gitaramo, azwi cyane mu ndirimbo 'Nabaho sindabona'. Yakorewe mu ngata na Bosco Nshuti, yunganirwa na Gisele Patience, akurikirwa na Papy Clever. Dominic Ashimwe uri mu bahanzi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yaririmbye iyitwa 'Amashimwe' yatumbagije ubwamamare bwe. Yakurijeho indirimbo yise 'Nemerewe' yahagurukije benshi n’izindi zatumye benshi baramya bahimbaza Imana.

Liliane Kabaganza yifanyije na Rehoboth Ministries yahozemo bishimisha benshi. Liliane Kabaganza yaje kugaruka ku rubyiniro aririmba iyitwa ‘Ejo ni heza’ yasimbukije benshi. Iki gitaramo kandi cyanaririmbyemo Simon Kabera. Healing Worship Team ikunzwe by'ikirenga muri iki gihe, yaririmbye muri iki gitaramo, ifasha imitima ya benshi. Baririmbye mu buryo bwihariye n'ubw'abandi dore ko bo basirimbye mu buryo bukomeye igitaramo kigahindura isura.

Peace Nicodeme Nzahoyankuye uhagarariye Rabagirana Worship Festival yabwiye INYARWANDA ko nta kintu na kimwe bashinja Imana bashingiye ku kuba ibyo bari bateguye muri Rabagirana Worship Festival ariko byagenze. Yagize ati “Rero turabona umusaruro wabonetse….Rero mu buryo bw’umwuka twawubonye. Hanyuma mwabonye n’ubuhanga bw’abahanzi batandukanye, hari impano wabonye nawe utari uzi. Rero turashima Imana kubwabyo.”

Yavuze ko afite icyizere cy’uko umwaka utaha nabwo bizagenda neza. Avuga ko umwaka utaha hari byinshi bazanoza mu rwego rwo gukomeza kwagura iki gikorwa cyo kuramya no guhimbaza Imana.  Iki igitaramo cyakozwe hisunzwe umurongo wo muri Bibiliya uboneka mu Abafilipi 4:17 ugira uti "Nyamara burya si impano nshaka ahubwo nshaka ko imbuto zongerwa kuri mwe". Abanyempano mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana bibukijwe ko kugira impano bidahagije ahubwo ko hakwiye kwiyongeraho imbuto zo kuyoborwa n’umwami nk’umukiza.

AMAFOTO:

Pastor Christophe abwiriza abitabiriye Rabagirana Worship Festival

Liliane Kabaganza na Rehoboth bahesheje benshi umugisha

Liliane Kabaganza aracyafite ijwi ry'umwimerere

Aline Gahongayire yari muri iki gitaramo

Patient Bizimana uri ku ruhande nawe yari muri iki gitaramo

Simon Kabera yaririmbaga akanyuzamo akanabwiriza ubutumwa bwiza

Dominic Ashimwe nawe yaririmbye muri iki gitaramo


Ev Caleb Agaba (hagati) yagiriye ibihe byiza muri iki gitaramo,..Maneri yasirimbiye Imana, ibyuya biramurenga

Abo muri Healing Worship banyuze benshi

REBA HANO UKO DOMINIC ASHIMWE YARIRIMBYE

REBA HANO PASITERI CHRISTOPHER

REBA HANO SIMON KABERA

REBA HANO LILIANE KABAGANZA

REBA HANO HEALING WORSHIP

AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-INYARWANDA

VIDEO: Niyonkuru Eric-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Eric5 years ago
    reka nibarize pastor christophe,ninde uguha uburenganzira bwo gucira abandi urubanza?ubwiwe niki ko abataririmba gospel bose nta mahoro yo mu mutima bafite?keretse niba ari wowe uyatanga?ubundise ko mwe mufite amahoro nubwo mukennye ayo mafaranga ushaka ko mukusanya ngo muteze imbere umurimo wanyu ni ayiki? ugomba kumenya ko uwo murimo ari uw'Imana niyo izawuteza imbere ntabwo ari ayo mafaranga uvuga. nako nari nibagiwe mwebwe imana muvuga irutwa na baali kuko rwose mwarayiremeye ni imana itandukanye cyane nikwiriye! ese wasomye ubutumwa bwiza?waba warabonye ishusho y'Ubuzima Yesu yari abayeho?ntaho buhuriye nubwo wowe uvuga ko abakozi b'Imana bakabaye babayeho!gusa mbabazwa cyane nabantu mwamaze kugira imbata zanyu mubigisha imana yanyu mwaremye mu buryo mwishakiye,mukangurire abantu gusoma ibyanditswe byera.





Inyarwanda BACKGROUND