RFL
Kigali

Kigali: Hagiye kuba igitaramo ‘Rabagirana Worship Festival’ kizagararizwamo impano zikomeye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/09/2018 12:40
0


Rabagirana Worship Festival ni igitaramo gikomeye cyateguwe na Christian Communication Rwanda kizaba tariki ya 4 Ugushyingo 2018 kuri Kigali Serena Hotel.



Ni igitaramo kigamije kwibutsa abanyempano ko bidahage kuba ufite impano cyangwa ufite imirimo myinshi ukorera Imana, ahubwo ko ukwiriye kongeraho imbuto. Gifite intego iboneka mu Abafilipi 4:17 hagira hati: "Nyamara burya si impano nshaka ahubwo nshaka ko imbuto zongerwa kuri mwe".

Biteganijwe ko iki gitaramo kizitabirwa n'abahanzi b'abanyempano batandukanye ndetse n'amatsinda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda. Peace Nicodeme Nzahoyankuye uhagarariye Rabagirana Worship Festival yavuze ko ari ihishurirwa rikomeye Imana yabashyize ku mutima batekereza kuri iki gitaramo.

Yongeyeho ko ari umwanya mwiza wo kugaragaza impano zinyuranye ndetse no kumva ibikubiye mu bihangano Imana iba yarashyize ku mutima w'abaririmbyi. Yashimangiye kandi ko insanganyamatsiko y'uyu mwaka buri wese akwiye kuyitekerezaho kuko ibumbatiye umutima w'iki gitaramo. Yagize ati:

Abanyempano  n'abandi bose bafite icyo bakorera Imana binyuze mu mpano bakwiye gutekereza kuri iyi nsangamatsiko .Imana ntabwo ishaka imirimo myinshi twirirwa tuvuga ko tuyikorera ahubwo ikeneye ko dusa n'ibyo dukora,tuzaba rero turikugendera muri ubwo butumwa  nkuko Imana yabudushyize ku mutima.

Peace Nicodem

Peace Nicodeme Nzahoyankuye uhagarariye Rabagirana Worship Festival

Peace Nicodeme Nzahoyankuye avuga ko iyi Festival izajya iba buri mwaka kandi yizera ko ibyateguwe bizahembura imitima y'abazitabira iki gitaramo. Iki gitaramo kandi ni cyo cya mbere kibanjirije ibindi bizaba mu myaka izakurikira. Insanganyamatsiko z'ibi bitaramo zo zizajya zihinduka bitewe n'ubutumwa Imana izajya iha abaritegura uko umwaka utashye. Si kenshi mu Rwanda haba festival zo kuramya no guhimbaza Imana kuko iyi ari iya kabiri nyuma y'iyitwa Himbaza Festival nayo yigeze kuba mu Rwanda. Abahanzi bategerejwe ari benshi muri iki gitaramo bityo bakazajya hanze mu minsi ya vuba.

Rabagirana

Rabagirana Worship Festival igiye kuba ku nshuro ya mbere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND