RFL
Kigali

Prophet Tito ubwiriza anywa inzoga yatawe muri yombi azira amafoto yashyize hanze asomana n'umugore we n'umukozi we

Yanditswe na: Editor
Taliki:1/02/2018 19:16
3


Prophet Nabii Tito wo muri Tanzania usanzwe abwiriza anywa inzoga, yatawe muri yombi mu minsi ishize nyuma y'amafoto yashyize hanze ari gusomana n'umugore we ndetse n'umukobwa w'umukozi mu rugo rwe.



Prophet Nabii Tito ayoboye itorero 'Drunkards Church' rikorera muri Tanzania. Amafoto ya Prophet Nabii Tito ari gusomana n'umugore we n'umwana w'umukobwa w'umukozi wabo, yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ntiyavugwaho rumwe. IGP Simon Sirro ni we wahamije ko Prophet Tito yatawe muri yombi nkuko tubikesha Informationng.

Prophet Nabii Tito asanzwe ajya no mu rusengero akabwiriza arimo kunywa inzoga ndetse akayisangira n'abakristo be, ibintu abakristo batari bacye bagiye bamaganira kure. Si ibyo gusa ahubwo ashinjwa kwigisha abakristo be imico itari myiza yo gukora imibonano mpuzabitsina aho ababwira ko baba bagomba kwishimana.

Nyuma yo gutabwa muri yombi kwa Prophet Tito ukunze kwitwa 'Papa' n'abayoboke be, benshi mu banya Tanzaniya bashimiye cyane Polisi kuba ibakijije umukozi wa satani wiyitirira izina ry'Imana. Mu mpera za 2018, Igipolisi cya Africa y'Epfo cyataye muri yombi umupasiteri wafashe ku ngufu abana b'abakobwa ubwo yari arimo kubasengera. 

REBA AMAFOTO YA PROPHET TITO

Prophet Tito

Prophet Tito asomana n'umugore we

Prophet Tito

Prophet Tito asomana n'umukozi we

Prophet Tito

Prophet Tito imbere ya Polisi

Prophet Tito

Prophet Tito ari mu maboko ya Polisi

Prophet Tito

Prophet Tito asanzwe abwiriza anywa inzoga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Iminsi yimperuka6 years ago
    Isi irarangiye nukuri yesu nagire agaruke adutabare None c ubwo abantu bajya murusengero rwuyu mugabo baba batekereza iki
  • Huh6 years ago
    Ark jye nibaza nkabantu bakurikira umuntu nkuyu niba baba bumva bari mu kuri plz dushishoze ibintu byarakomeye
  • 6 years ago
    Viateur; Nafungwe Nubundi Yayobyaga Abantu Utaretse Nokubatoza Ingesombi





Inyarwanda BACKGROUND