RFL
Kigali

Prophet Sultan Eric afite inzozi zo kugura indege ye bwite agashinga na Televiziyo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/01/2017 8:49
8


Umuhanuzi Sultan Eric watangije itorero Zeal of the Gospel church rikorera i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali yatangaje ko afite inzozi zo kugura indege ye bwite ndetse akazashinga na Televiziyo. Nubwo bigaragara nk'ibintu bikomeye Prophet Sultan avuga ko yizeye ko azabigeraho.



Prophet Sulatn Eric ni umugabo wamamaye cyane mu minsi ishize nyuma ya gahunda nshya yatangije ku itorero rye yo guhanurira abantu yabanje kubaka ituro ry’ibihumbi 20 ku bashyitsi n’ibihumbi 10 ku basangwa, ibintu bitakiriwe neza na benshi mu bakristo dore ko hari abavuze ko ari mu buyobe abandi bakamushinja kurya ruswa no kunyunyuza abakristo.

Image result for Prophet Sultan Eric amakuru

Mu gihe bamwe bavuga ko ibyo Prophet Sulatn Eric ari gukora ari ubucuruzi n’amaco y’inda akabikora yitwaje ijambo ry’Imana n’ubuhanuzi, Prophet Sultan Eric avuga ko iri turo yarishyizeho mu rwego rwo gupima kwizera kw’abantu bamugana bashaka ubuhanuzi kuko benshi mu bantu bamugana ngo baba bazanywe no kumugerageza.

Mu myaka 5 itorero Zeal of the Gospel rimaze, kuri ubu rimaze kwaguka no kumenyekana cyane mu Rwanda bitewe n’ubuhanuzi bwa Prophet Sultan Eric bukurura benshi ukongeraho n’inyigisho ze zivuga ko Yesu Kristo yarangije byose ku musaraba agatanga imbabazi kuri bose bityo abantu bakaba barababariwe ibyaha byose bakoze mu gihe cyashize, ibyo bakora ubu ndetse n’ibyo bazakora mu gihe kizaza.

Iby’uko Prophet Sultan agiye kugura indege n’aho ahera abyizera

Kuri uyu wa Mbere tariki 9 Mutarama 2017 ni bwo Prophet Sultan Eric yatangarije abakristo be ko afite inzozi zo kugura indege ndetse no gushinga Televiziyo. Ibi yabivuze ubona akomeje ndetse avuga ko buri gihe ahora atera imbere haba mu bukungu no mu buryo bw'Umwuka. Prophet Sultan yavuze ko ibanga ry’ubukungu bwe arikomora ku kwiyiriza ubusa n’umutima wo gutanga (kubiba) ibintu by’agaciro akaba ari na yo mpamvu ahamagarira abakristo be kujya batanga ibyo na bo ubwabo bakunda kuko ari bwo Imana na yo ikwitura iby'agaciro.

Ubwo bari ku munsi wa mbere w’amasengesho y’iminsi 40 yo kwiyiriza ubusa, Prophet Sultan yavuze ko Imana yamubwiye ko hari umuntu wo hanze uzamuha miliyoni y’amadorali ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Si uwo gusa ahubwo ngo hari n’abandi bazajya bamwitangira bakamubibira nk’uko na we atangana umutima ukunze. Muri aya masengesho, Inyarwanda.com yaje no kuhamenyera amakuru ko hari umukristo Prophet Sultan aherutse guha ibihumbi 100  by’amanyarwanda ayamuha bataziranye na gato ahubwo abikora kubera wa mutima wo gutanga ngo Imana yamuhaye nkuko byemezwaga n'abakirisitu be.  

Prophet Sultan uvuga ko adashobora kurya amaturo yo mu rusengero rwe ahubwo akaba yarayahariye itorero rye bitewe nuko Imana ngo yamuzamuye, yavuze ko mu kwizera kwe agiye gutera imbere kurushaho, akubaka urusengero rugezweho rwakwakira nk’abantu ibihumbi bine. Yunzemo ko afite indoto yo kugura indege no gushinga televiziyo. Yagize ati:

Heleluya narazamutse (nateye imbere mu bukungu) ku buryo n’amaturo yo muri iyi church nta yo nkeneye ni yo mpamvu nirirwa nyatanga gusa,… ariko hari igihe byari bikomeye, n’ubu icyagutangariza ko bikomeye, uyu munsi ntabwo nagura indege kandi ndi supposed yo kuyigura (ngomba kuzayigura), ndashaka (gushinga) televiziyo vuba aha ngaha ariko biragoye gusa hari igihe bizaba byoroshye,..

Image result for Prophet Sultan Eric amakuru

Prophet Sultan Eric uvuga ko azagura indege ye bwite

Uko nasuye itorero rya Prophet Sultan, uko nakiriwe n’uko nahasanze n’ibyantunguye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hh7 years ago
    Ariko muramwamamaza weeee
  • 7 years ago
    Imana Imubabarire.ariko byose biri hafi gushira Yesu ari hafi kugaruka
  • coco7 years ago
    mbega umugabo
  • Ngabo Musicien7 years ago
    prophet sultan turamwemera afite imitekerereze idasanzwe kabsa azanye impinduka nziza tumuri inyuma pe
  • ninjye 7 years ago
    Umutipe ariyanga we ko Ata tekereje ibirenze ho ahubwo atekereza indenge (PJ) gusa ariko afite vision Uku nugetera courage abandi bakozi b'Imana
  • Zéro Faute7 years ago
    Iyo ndege se niyo izajyana abakristu bo mu torero rye mu ijuru ? Nyumvira izo nzozi z'umuhanuzi kweli !!!! Faux prophète kabisa! Mu ndenge ni mwo agakiza kabonekera ? Yafashije imfubyi n'abapfakazi se ko ari byo biranga itorero nyaryo ? Nzaba mbarirwa !!!!!!!!!!!!!!
  • 7 years ago
    hhhhhhh mbega
  • Holly Sonia7 years ago
    Imfubyi nabapfakazi muzahorana nabo,kdi nawe ndemeza neza ko ubatekereza umaze guhaga cg ubatekereza arko ugiye kugaya hhhhhhhhhh!!mwimenyere imigogo yanyu bantu mwe





Inyarwanda BACKGROUND