Umuhanuzi Sultan Eric watangije itorero Zeal of the Gospel church rikorera i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali yatangaje ko afite inzozi zo kugura indege ye bwite ndetse akazashinga na Televiziyo. Nubwo bigaragara nk'ibintu bikomeye Prophet Sultan avuga ko yizeye ko azabigeraho.
Prophet Sulatn Eric ni umugabo wamamaye cyane mu minsi ishize nyuma ya gahunda nshya yatangije ku itorero rye yo guhanurira abantu yabanje kubaka ituro ry’ibihumbi 20 ku bashyitsi n’ibihumbi 10 ku basangwa, ibintu bitakiriwe neza na benshi mu bakristo dore ko hari abavuze ko ari mu buyobe abandi bakamushinja kurya ruswa no kunyunyuza abakristo.
Mu gihe bamwe bavuga ko ibyo Prophet Sulatn Eric ari gukora ari ubucuruzi n’amaco y’inda akabikora yitwaje ijambo ry’Imana n’ubuhanuzi, Prophet Sultan Eric avuga ko iri turo yarishyizeho mu rwego rwo gupima kwizera kw’abantu bamugana bashaka ubuhanuzi kuko benshi mu bantu bamugana ngo baba bazanywe no kumugerageza.
Mu myaka 5 itorero Zeal of the Gospel rimaze, kuri ubu rimaze kwaguka no kumenyekana cyane mu Rwanda bitewe n’ubuhanuzi bwa Prophet Sultan Eric bukurura benshi ukongeraho n’inyigisho ze zivuga ko Yesu Kristo yarangije byose ku musaraba agatanga imbabazi kuri bose bityo abantu bakaba barababariwe ibyaha byose bakoze mu gihe cyashize, ibyo bakora ubu ndetse n’ibyo bazakora mu gihe kizaza.
Iby’uko Prophet Sultan agiye kugura indege n’aho ahera abyizera
Kuri uyu wa Mbere tariki 9 Mutarama 2017 ni bwo Prophet Sultan Eric yatangarije abakristo be ko afite inzozi zo kugura indege ndetse no gushinga Televiziyo. Ibi yabivuze ubona akomeje ndetse avuga ko buri gihe ahora atera imbere haba mu bukungu no mu buryo bw'Umwuka. Prophet Sultan yavuze ko ibanga ry’ubukungu bwe arikomora ku kwiyiriza ubusa n’umutima wo gutanga (kubiba) ibintu by’agaciro akaba ari na yo mpamvu ahamagarira abakristo be kujya batanga ibyo na bo ubwabo bakunda kuko ari bwo Imana na yo ikwitura iby'agaciro.
Ubwo bari ku munsi wa mbere w’amasengesho y’iminsi 40 yo kwiyiriza ubusa, Prophet Sultan yavuze ko Imana yamubwiye ko hari umuntu wo hanze uzamuha miliyoni y’amadorali ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Si uwo gusa ahubwo ngo hari n’abandi bazajya bamwitangira bakamubibira nk’uko na we atangana umutima ukunze. Muri aya masengesho, Inyarwanda.com yaje no kuhamenyera amakuru ko hari umukristo Prophet Sultan aherutse guha ibihumbi 100 by’amanyarwanda ayamuha bataziranye na gato ahubwo abikora kubera wa mutima wo gutanga ngo Imana yamuhaye nkuko byemezwaga n'abakirisitu be.
Prophet Sultan uvuga ko adashobora kurya amaturo yo mu rusengero rwe ahubwo akaba yarayahariye itorero rye bitewe nuko Imana ngo yamuzamuye, yavuze ko mu kwizera kwe agiye gutera imbere kurushaho, akubaka urusengero rugezweho rwakwakira nk’abantu ibihumbi bine. Yunzemo ko afite indoto yo kugura indege no gushinga televiziyo. Yagize ati:
Heleluya narazamutse (nateye imbere mu bukungu) ku buryo n’amaturo yo muri iyi church nta yo nkeneye ni yo mpamvu nirirwa nyatanga gusa,… ariko hari igihe byari bikomeye, n’ubu icyagutangariza ko bikomeye, uyu munsi ntabwo nagura indege kandi ndi supposed yo kuyigura (ngomba kuzayigura), ndashaka (gushinga) televiziyo vuba aha ngaha ariko biragoye gusa hari igihe bizaba byoroshye,..
Prophet Sultan Eric uvuga ko azagura indege ye bwite
Uko nasuye itorero rya Prophet Sultan, uko nakiriwe n’uko nahasanze n’ibyantunguye
TANGA IGITECYEREZO