Umuhanuzi Ruzindana Prince uyobora itorero Jesus is coming yahanuye ko mu myaka 5 iri imbere u Rwanda ruzaba ruri mu bihugu 5 bikize cyane ku isi. Nubwo bishobora kugora benshi kubyemera no kubyizera,Prophet Prince Ruzindana yahamije ko bigomba kuzasohora kuko ari Imana yabivuze kandi ikaba itajya ibeshya.
Prophet Prince Ruzindana iby’ubu buhanuzi yabitangaje mu giterane cyo kumwimika nk'umuhanuzi w'ukuri, mu muhango wabereye muri Serena Hotel i Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Mata 2016. Yatangaje ibyo nyuma yo kwimikwa no gusukwaho amavuta n’Intumwa y’Imana Rwandamura uyobora itorero UCC ku isi.
Mu buhanuzi yabwiye abantu hafi ibihumbi 5 bari mu muhango wo kumwimika, Prophet Prince Ruzindana nyuma yo gusengerwa no gusukwaho amavuta, yahanuye ko hari umuryango w’ubukire Imana ikinguriye u Rwanda hakaba hari icyumba gisadutse, bityo mu myaka 5 iri imbere (mu mwaka wa 2021) u Rwanda rukazaba ruri mu bihugu 5 bikize cyane ku isi.
Ikindi yahanuye ni uko abayobozi bakomeye ku isi n’abandi bakomeye ku isi mu bikorwa by’ubucuruzi ngo bazaba baba mu Rwanda ariho batuye. Yabwiye abashidikanyamana ko Imana itajya ibeshya ahubwo ko isohoza icyo ivuze. Yasabye abakristo kwizera Imana kuko igiye guhindura ubuzima bwabo, abasaba kutaba nk’aba bandi babaza Samusure niba bazapfa cyangwa se niba bazakira. Yahanuye ububyutse bukomeye ku Rwanda ndetse ngo muri iki gihugu hagiye kubera ibitangaza bikomeye kuko hari icyumba cyasadutse kigiye kuzana umugisha ku Rwanda.
Mu myaka itanu iri imbere u Rwanda ruzaba ruri mu bihugu bitanu bikize cyane ku isi, benshi mu bayobozi bakomeye ku isi bazaba batuye mu Rwanda,(…)Imana iravuze ngo kubera iki cyumba gisadutse, (mu Rwanda) hagiye kujya habera ibitangaza bidasanzwe, ibitangaza by’umuriro, ububyutse bube bwinshi,Imana igiye gukorana n’abanyarwanda, isaha y’Imana irageze, icyampa ukanyumva neza, Imana irahagurutse n’ingabo nyinshi igiye gukorana natwe abantu bayibone, niko Imana ivuze nushaka ukomere Yesu amashyi menshi cyane. Reka dushimire Imana dutere Halleluya z’ubutsinzi kubw’iki cyumba mbonye gisadutse.
Umuhanuzi Prince Ruzindana yeretswe n'Imana ko u Rwanda rugiye kuza mu bihugu 5 bikize cyane ku isi
Mu kumusengera no kumusukaho amavuta yavuye muri Israel, Apotre Rwandamura yamwatuyeho amavuta y’ubuhanuzi, amusabira ku Mana kujya ategeka kandi bikaba nk’uko abahanuzi ba Israel bajyaga bahanurira igihugu cyabo bayobowe n’Imana kandi bigasohora.
Prophet Prince Ruzindana avuga ko guhanura no kwerekwa ari impano yavukanye ndetse habaka hari na benshi barimo abakristo be batangarije Inyarwanda.com ko izo mpano zombi bazimuziho bakaba bamutangira ubuhamya bwiza ko ari umukozi w’Imana w’ukuri uhanura bikaba, yategeka bikaba.
Abajijwe niba ibyo yahanuye ku Rwanda yizeye ko bizasohora mu gihe u Rwanda rutari no mu bihugu 5 mu bikize cyane muri Afrika,ariko we akaba yahanuye ko rugiye kuza mu bihugu 5 bikize cyane ku isi, Prophet Prince Ruzindana yabwiye abanyamakuru ko ubwo buhanuzi yahawe n’Imana bugomba gusohora kuko ariyo yarukuye mu icuraburindi ikindi ikaba ariyo yamutumye kandi ikaba itajya ibeshya.
Prophet Prince yavuze ko gusohora kw’ubwo buhanuzi bishoboka cyane kuko iyo urebye aho u Rwanda rwari ruri mu 1994, mu 1998 no mu 2000 ngo haratandukanye cyane. Yavuze ko Imana ikunda u Rwanda kuko nyuma yo kurukura mu icuraburindi, ikiri kumwe n’abanyarwanda kandi ikazakomeza kubana nabo.
Ubwo buhanuzi yabuvuze imbere y'imbaga y'abantu benshi
Apotre Rwandamura ati "Uyu ni umuhanuzi w'ukuri Imana ihagurukije mu Rwanda"
KANDA HANO UREBE UKO BYARI BIMEZE MU KWIMIKA PROPHET PRINCE RUZINDANA
TANGA IGITECYEREZO