RFL
Kigali

Prophet Ruzindana yahanuye ko u Rwanda mu 2021 ruzaba ruri mu bihugu 5 bikize cyane ku isi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/05/2016 10:41
21


Umuhanuzi Ruzindana Prince uyobora itorero Jesus is coming yahanuye ko mu myaka 5 iri imbere u Rwanda ruzaba ruri mu bihugu 5 bikize cyane ku isi. Nubwo bishobora kugora benshi kubyemera no kubyizera,Prophet Prince Ruzindana yahamije ko bigomba kuzasohora kuko ari Imana yabivuze kandi ikaba itajya ibeshya.



Prophet Prince Ruzindana iby’ubu buhanuzi yabitangaje mu giterane cyo kumwimika nk'umuhanuzi w'ukuri, mu muhango wabereye muri Serena Hotel i Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Mata 2016. Yatangaje ibyo nyuma yo kwimikwa no gusukwaho amavuta n’Intumwa y’Imana Rwandamura uyobora itorero UCC ku isi.

Mu buhanuzi yabwiye abantu hafi ibihumbi 5 bari mu muhango wo kumwimika, Prophet Prince Ruzindana nyuma yo gusengerwa no gusukwaho amavuta, yahanuye ko hari umuryango w’ubukire Imana ikinguriye u Rwanda hakaba hari icyumba gisadutse, bityo mu myaka 5 iri imbere (mu mwaka wa 2021) u Rwanda rukazaba ruri mu bihugu 5 bikize cyane ku isi.

Ikindi yahanuye ni uko abayobozi bakomeye ku isi n’abandi bakomeye ku isi mu bikorwa by’ubucuruzi ngo bazaba baba mu Rwanda ariho batuye. Yabwiye abashidikanyamana ko Imana itajya ibeshya ahubwo ko isohoza icyo ivuze. Yasabye abakristo kwizera Imana kuko igiye guhindura ubuzima bwabo, abasaba kutaba nk’aba bandi babaza Samusure niba bazapfa cyangwa se niba bazakira. Yahanuye ububyutse bukomeye ku Rwanda ndetse ngo muri iki gihugu hagiye kubera ibitangaza bikomeye kuko hari icyumba cyasadutse kigiye kuzana umugisha ku Rwanda.

Mu myaka itanu iri imbere u Rwanda ruzaba ruri mu bihugu bitanu bikize cyane ku isi, benshi mu bayobozi bakomeye ku isi bazaba batuye mu Rwanda,(…)Imana iravuze ngo kubera iki cyumba gisadutse, (mu Rwanda) hagiye kujya habera ibitangaza bidasanzwe, ibitangaza by’umuriro, ububyutse bube bwinshi,Imana igiye gukorana n’abanyarwanda, isaha y’Imana irageze, icyampa ukanyumva neza, Imana irahagurutse n’ingabo nyinshi igiye gukorana natwe abantu bayibone, niko Imana ivuze nushaka ukomere Yesu amashyi menshi cyane. Reka dushimire Imana dutere Halleluya z’ubutsinzi kubw’iki cyumba mbonye gisadutse.

Prophete Prince Ruzindana

Umuhanuzi Prince Ruzindana yeretswe n'Imana ko u Rwanda rugiye kuza mu bihugu 5 bikize cyane ku isi

Mu kumusengera no kumusukaho amavuta yavuye muri Israel, Apotre Rwandamura yamwatuyeho amavuta y’ubuhanuzi, amusabira ku Mana kujya ategeka kandi bikaba nk’uko abahanuzi ba Israel bajyaga bahanurira igihugu cyabo bayobowe n’Imana kandi bigasohora.

Prophet Prince Ruzindana avuga ko guhanura no kwerekwa ari impano yavukanye ndetse habaka hari na benshi barimo abakristo be batangarije Inyarwanda.com ko izo mpano zombi bazimuziho bakaba bamutangira ubuhamya bwiza ko ari umukozi w’Imana w’ukuri uhanura bikaba, yategeka bikaba.

Abajijwe niba ibyo yahanuye ku Rwanda yizeye ko bizasohora mu gihe u Rwanda rutari no mu bihugu 5 mu bikize cyane muri Afrika,ariko we akaba yahanuye ko rugiye kuza mu bihugu 5 bikize cyane ku isi, Prophet Prince Ruzindana yabwiye abanyamakuru ko ubwo buhanuzi yahawe n’Imana bugomba gusohora kuko ariyo yarukuye mu icuraburindi ikindi ikaba ariyo yamutumye kandi ikaba itajya ibeshya.

Prophet Prince yavuze ko gusohora kw’ubwo buhanuzi bishoboka cyane kuko iyo urebye aho u Rwanda rwari ruri mu 1994, mu 1998 no mu 2000 ngo haratandukanye cyane. Yavuze ko Imana ikunda u Rwanda kuko nyuma yo kurukura mu icuraburindi, ikiri kumwe n’abanyarwanda kandi ikazakomeza kubana nabo.

Prophete Prince Ruzindana

Ubwo buhanuzi yabuvuze imbere y'imbaga y'abantu benshi

Prophete Prince Ruzindana

Apotre Rwandamura ati "Uyu ni umuhanuzi w'ukuri Imana ihagurukije mu Rwanda"

KANDA HANO UREBE UKO BYARI BIMEZE MU KWIMIKA PROPHET PRINCE RUZINDANA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • totti7 years ago
    Imana ikunda urwanda ariko mumyaka 5 gusa kugera kubintu nkibyo ntibyoroshye. gusa dufite ubuyobozi bwiza buzatugeza kuri byinshi. prophete rero ibyo guhanura ntago abantu tugipfa kubyizera rwose, ntawe mvugiye ariko kuza mubihugu 5 bikize kwisi mumyaka 5 byo ni inzozi muzindi. ngiye gukora comments kubuhanuzi byatuma ncumura kandi ari umunsi wimana
  • kibwa27 years ago
    Ariko Imana yaragowe we!! Uziko urwanda rutaranajyera aho ibyo bihugu bikize byari biri mumyaka 50 ishize!?!? None mumyaka itanu niho rugiye kubisiga!?!?
  • jo7 years ago
    Muzashya mwumve mwe mubeshya ko mutumwe nimana Imana ntituma kuko ishoboye kwigerera kucyo yaremye cyose isegonda kurindi aharihohose Mwerero mwihisha muribyo bishura muzakongoka Nigaramiye munzuyange mwagiye kubeshya imana
  • Bitunguye7 years ago
    Uyu mutype bamufate bamubambe kbs agomba kuba ari umutubuzi
  • Yibeshye7 years ago
    Si ubukire bw'ubutunzi bw'amafranga yavugaga ariko? Nuwaduha Petrole na Diamand, byazagera 2021 tutarabasha kubaka uburyo bwo kubicukura ngo tugurishe dukire. Uyu mutype numushinyaguzi mubi!!!!
  • eva7 years ago
    Hahaha amaco y'inda ni mabi kabisa!Abahanuzi nk'aba bazabaho mu bihe nk'ibi
  • MANZI7 years ago
    Nimureke aba batekamutwe bakomeze bipfire nabi.Erega bagomba gushakisha amaturo.Ubundi numva abandi bigisha iby'ingoma y',ijuru,ariko ba apôtre na ba bishops ba none barigisha ubutunzi bw'isi!Nimubareke bakomeze birahurireho amakara ashyushye!
  • Ubuhanuzi7 years ago
    ariko mumuceceke Imana na nyuma ya zeru irakora,n Imana idakeneye icyo iheraho,ifata uubusabusa ikabuhinduramo ibifatika,mwibuke igihe muri isiraheli hateraga inzara maze umuhanuzi agatumwa n Imana ati ejo nk iki gihe ingano zizagwira cyane, zizaba zigura ikuta rimwe inuma nazo zizagura aya n aya bihendutse saana,maze umuyobozi umwe ati mbese niyo Imana yakingura amadirishya y jjuru ibyo byashoboka,umuhanuzi ati uzabibonesha amaso ariko ntuzabiryaho siko byagenze se? ntibyaje koko yajya gufataho hari umubyigano mwinshi bakamwurira akahapfira? njye rero ibi sinabihakana kuko Imana ibidashobokera abantu imbere yayo ari ubufindo,rero nsgira nti dutegereze icyo gihe nikigera ntibibe aribwo tuzamenya ko bitavuye ku Mana,nikigera bikaba tumenyeko byahavuye,niko Yesu yavuze ati ibihanurwa ni biba muzamenyako byavuzwe n Imana koko ni bitaba bizaba bitaravuzwe n Imana.
  • 7 years ago
    Ariko bibiliya itubwira ko byose ari iby Imana,ntacyatangaza no mu kwezi byaba!
  • kwizera7 years ago
    si uguhana ububasha n ubushobozi bw lmana cyane ko ntazi n imana we yemera;ariko abantu nkabo babeshya bage babatega iminsi bazashyikirizwe ubutabera mu gihe ibyo bavuze bitagezweho cga se banayobeje imbaga! Nta soni binamutera nta na economy y iyi si azi pe!!
  • kotaniro7 years ago
    Ariko izi mburamukoro za batubuzi zabuze ibindi zikora uretse kuyobya abantu kweli? Bose baza baganisha kubukire kandi bibiliya ivuganeza ko umucyire bizamugora kwinjira mu bwami bw'Imana. Aba bose bigira abahanuzi kuber'inzara. Murakayoba mwenyine ntambaga muyobeje apuuuu.
  • Danny7 years ago
    haha aha uwo mumwi horere twe dutegereze twihangane kuko na wold cup turayitegereza ngo twirebere abagabo bibi hugugu imana yarema nye imigisha ibyokuvuga nibyish Ahubwo Dusenge Imana Iturinde Ibinyoma Bikanga Isi Tuge Tubeshya Abo Mumirya Ngo Ya Cu Gusa Nituka Bishirimo Na Banyamakuri
  • Umusomyi7 years ago
    Ariko burya Imana irihangana koko, iyaba ari nka kera uyu yariguhita imukubita urushyi akahita apfira aho direct. Uyu muhanuzi w'ibinyoma uvuga ibijyanye n'ibyifuzo bye koko agatinyuka ngo Imana yamutumye. Sekuru mu binyoma nawe ngo yamusutseho amavuta ya orginal yakuye Israel, hahaha ubwo koko Olive oil ivuye Israel nivuye Italy bitandukaniyehe mu gakiza k'Imana??? Sha mujye mukoze mushuke abantu umwami mukorera azabahemba tu.
  • Umusaza Rwanyabugigira7 years ago
    Gusara ni ugushishikara!!!
  • Bernard Mushumba7 years ago
    Yego Imana Ibaho Kandi Irakora...Gusa Nikihe Gihamya Yerekana??
  • Issa7 years ago
    Hahahah aba batype baragenda bakifatira abakirisitu bakabeshya ngo Imana yaberetse!!! Ibereka iki ko baba batubura gusa
  • Bagga7 years ago
    Hahahahahahahaha. hahahahahahahaaaaaa.... Ibi ni ibihwinini bigakurikirwa n'ibindi bihwinini.
  • Agaba 7 years ago
    Imana ikongere amavuta kandi igushoboze muhanuzi wimana Amen
  • RUBWEJANGA7 years ago
    uyu ahubwo arwaye mumutwe none dore abayoboke agiye gukomeza kurwaza mumutwe peee
  • sammy7 years ago
    Mwihangane imyaka itanu nubusa,gusa nemera Imana ariko keretse niba ubu amazu nibindi nikorwa remezo bigiye kuba kimeza!!kuko ninzu nziza yubakwa hejuru yimyaka itanu!





Inyarwanda BACKGROUND