RFL
Kigali

Prophet Fire yiyongereye ku rutonde rw'abapasiteri bo mu Rwanda bagendera mu modoka zihenze cyane

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/02/2018 16:53
2


Prophet Jean Bosco Nsabimana uzwi cyane nka Prophet Fire, umushumba wa Patmos of Faith church yiyongereye ku rutonde rw'abapasiteri bo mu Rwanda bagendera mu modoka zihenze dore ko nawe muri iyi minsi ari kugendera mu modoka ihenze cyane.



Prophet Fire wahoze ari umucuruzi mbere yo gutangiza itorero, muri iyi minsi ari kugendera mu modoka ihenze kandi nshya yo mu bwoko bwa Audi Q7. Amakuru dukesha bamwe mu bakristo bo mu itorero Patmos of Faith church ni uko Prophet Fire amaze iminsi micye agendera muri iyi modoka nshya aherutse kugura.

Inyarwanda twagerageje kuvugana na Prophet Fire kugira ngo tumubaze niba iyi modoka ari iyo yaguze mu mafaranga ye, niba se yarayiguze mu maturo cyangwa se niba yarayihawe nk'impano, gusa ntibyadukundira. Nubwo tutabashije kuvugana na Prophet Fire, amakuru dukesha abakristo be avuga ko iyi modoka ari we wayiguze.

Image result for Bishop Bosco inyarwanda Fire

Prophet Fire umuyobozi mukuru wa Patmos of Faith church mu Rwanda

Iyi modoka nshya Prophet Fire ari kugenderamo muri iyi minsi, iragura amadorali ya Amerika 65.400$, wayashyira mu mafaranga y'amanyarwanda akangana na Miliyoni hafi 60 dore ko ari 55.590.000 Frw. 

Prophet Fire ubusanzwe ni umuhanuzi ukoreshwa ibitangaza binyuranye ndetse ubwe yihamiriza ko yirukana ndetse akica abadayimoni mu izina rya Yesu. Ikindi ahamya ni uko ngo hari abantu batatu yasengeye bakazuka. Kuri ubu amakuru atugeraho ni uko agiye kujya muri Amerika muri gahunda z'ivugabutumwa, akaba agiyeyo nyuma y'igihe gito avuye i Burayi gutangizayo itorero.

Prophet Fire

Prophet Fire

Prophet Fire nawe ari kugendera mu modoka ihenze

Prophet Fire yiyongereye ku bapasiteri bafite imodoka zihenze cyane

Mu bapasiteri b'abanyarwanda bagendera mu modoka zihenze cyane, ku isonga harazaho Apotre Dr Paul Gitwaza ugendera mu modoka ihenze cyane yo mu bwoko bwa Range Rover igura asaga Miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba ari nawe wayiguze mbere. Undi nawe ugendera mu modoka ihenze ni Bishop Rugagi Innocent uyobora Redeemed Gospel church ufite imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover y’umutuku, ikaba igura asaga Miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda. Bishop Rugagi avuga ko iyi modoka ari we wayiguriye.

Image result for Bishop Rugagi inyarwanda imodoka

Bishop Rugagi yaguze imodoka igura asaga miliyoni 100

Haraza kandi Bishop Dr Masengo Fidele uyobora itorero Four Square Gospel church ufite imodoka yo mu bwoko bwa V8 na Hyundai Tucson. Intumwa y'Imana Masasu Yoshuwa nawe afite imodoka ihenze ya Toyota VX Land cruiser izwi nka V8, ikaba igura agera kuri miliyoni 90 z’u Rwanda. Iyi modoka, Apotre Masasu yayihawe n'abakristo be. Abavugizi bakuru ba ADEPR uko ari babiri nabo bagendera mu modoka zihenze zizwi nka V8.

Undi mupasiteri wa hano mu Rwanda ufite imodoka ihenze cyane ni Musenyeri Nathan Gasatura umwepisikopi w’itorero Anglican mu Rwanda, Diyosezi ya Butare, akaba afite imodoka nshya ya Toyota Land Cruiser bakunda kwita V8 igura asaga miliyoni 90 z’amanyarwanda. Nkuko Musenyeri Gasatura aherutse kubitangariza umunyamakuru wa Inyarwanda.com, iyi modoka ye ni impano yahawe na Perezida w'u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame.

Musenyeri Gasatura yatangaje ko imodoka ya V8 yayihawe na Perezida Kagame inshuti ye biganye-IKIGANIRO

Imodoka Musenyeri Gasatura yahawe na Perezida Kagame

Image result for Imodoka Apotre MASASU inyarwanda

Apotre Masasu imbere y'imodoka yahawe n'abakristo be yigisha Bibiliya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Funny6 years ago
    Icyo nkundira Africa nuko umuntu agenda mumodoka ya 100M, ariko wagera iwe ntubone toilet, papers zayo, ntaho gukarabira intoki, ntamazi ashyushye yo koga, bakiza abashyitsi icyayi aho kubaha nibura akawunga, nyirumuryango yapfa abana bose ntibazage mwishuri (thus, nyuma yimyaka 20-50 amateka ye akazima), ariko inyarda.com mubona mudakwiye kwigisha abantu aho kubasingiza? Igipindi gike, ukuri kwinshi, turakennye bihagije kandi ntabwo tuzirukana ubukene mukwirarira
  • Ukuri6 years ago
    Uwo ubeshya ngo ni umuhanuzi, azabanze yishyure ikigo cya GroFin yambuye.Ni umwambunzi ruharwa.Niba atinya Imana yari akwiriye kubanza agakiranuka nicyo kibazo mbere yo kwiyita umuhanuzi.Ntago Imana yemera abanyabinyoma.





Inyarwanda BACKGROUND