RFL
Kigali

Prophet Fire yageze muri Kenya ati "Amavuta y'Imana andiho kugira ngo mbohore ababoshye"-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/12/2017 16:13
0


Pastor Bosco Nsabimana uzwi cyane nka Prophet Fire uyobora itorero Patmos of Faith church rifite icyicaro ku Muhima kuri Yahama, yageze mu gihugu cya Kenya mu rugendo rw'ivugabutumwa, yakirwa mu buryo bukomeye n'abamutumiye.



Prophet Fire aramara iminsi 7 muri Kenya mu mujyi wa Nairobi muri gahunda y'ivugabutumwa. Akigera ku kibuga cy'indege, yasanganijwe indabo nk'ikimenyetso cy'uko bamwishimiye cyane aho bamuhaga ikaze mu gihugu cya Kenya. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Prophet Fire yavuze ko azagaruka mu Rwanda nyuma y'iminsi irindwi.

Prophet Fire yavuze ko muri iyi minsi 7 agiye kumara muri Kenya, yiteguye gukoreshwa n'Imana ibitangaza bitandukanye na cyane ko ngo amavuta y'Imana amuriho akaba azabohora ababoshywe. Yagize ati: "Nageze muri Kenya mu mujyi wa Nairobi, ndahamara iminsi 7, amavuta y'Imana andiho kugira ngo mbohore ababoshye, nakiriwe mu buryo bushimishije"

Prophet Fire

Prophet Fire yasanganijwe indabo ku kibuga cy'indege

Bivugwa ko Prophet Fire akoreshwa na satani, ese we abivugaho iki? 

Ku bijyanye n'abajya bavuga ko ibitangaza akoreshwa bitava ku Mana ahubwo ko biva kuri satani, Prophet Fire yabwiye Inyarwanda ko abazitabira ibiterane azakorera muri Kenya ari bo bazaba abagabo bo kumutangira ubuhamya. Yahamije ko adakoreshwa na satani ahubwo ko akoreshwa n'Imana. Yagize ati:

Benshi bajya bavuga ko ibitangaza nkoreshwa biva kuri satani, abandi ngo ni ibihimbano baba bavuganye nawe, abazareba bazamenya ukuri kuko ntabwo navugana n'abanyarwanda ngo nongere mvugane n'abanyakenya, muzamenya ukuri, harimo umwuka w'Imana, sinkoreshwa na satani ndi umukozi w'Imana.

Amafoto ubwo Prophet Fire yari ageze muri Kenya

Prophet Bosco NsabimanaProphet Fire

Prophet Fire yakiriwe mu buryo bukomeye muri Kenya

Prophet FireProphet FireProphet FireProphet FireProphet Fire

Prophet Fire yinjira mu modoka yateguriwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND