RFL
Kigali

Prophet Fire avuye i Burayi ahatangije itorero Patmos ndetse ngo ibitangaza byarakoretse-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/10/2017 13:11
3


Pastor Bosco Nsabimana umuyobozi mukuru w’itorero Patmos of Faith church avuye i Burayi muri gahunda z’ivugabutumwa nkuko yabitangarije Inyarwanda.com. Uyu mukozi w’Imana avuga ko avuye i Burayi ahatangije itorero.



Prophet Fire wagiye i burayi tariki 18/9/2017, agarutse mu Rwanda nyuma y’ibyumweru bibiri amazeyo (iminsi 15) aho yazengurutse ibihugu bitandukabye by’uyu mugabane birimo: u Busuwisi, Suwede na Danmark. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Prophet Fire yadutangarije ko usibye kuvuga ubutumwa kuri uyu mugabane, yanatangije itorero Patmos of Faith church ku mugabane w’iburayi mu gihugu cya Danemark.

Prophet Bosco Nsabimana

Pastor Fire ubwo yari i Burayi

Prophet Fire yashimiye Imana yabanye nawe benshi bakakira agakiza. Yagize ati: "Nakozwe ku mutima na byinshi, benshi bakiriye Yesu abandi bakira indwara zitandukanye." Yakomeje avuga ko yatangije itorero i burayi. Yagize ati: "Nafunguye Patmos muri Danemark, Suwede naho ndatangizayo itorero vuba cyane." Prophet Fire avuga ko itorero Patmos of Faith church yatangije muri Danemark riri kuyoborwa n’umupasiteri yasize yimitse ari we Pastor Nzigiyamana Frank. Prophet Fire avuga ko Imana yabanye nawe i Burayi asengera benshi bakira indwara zitandukanye ndetse ngo yamukoresheje ibitangaza byinshi. Yagize ati:  

Abanyarwanda basoma ikinyamakuru Inyarwanda.com, muhabwe umugisha n’Imana. Yesu uko yari ejo ni uyu munsi ni ko akiri, nabonye ukuboko kw’Imana mu gihugu cy’u Busuwisi aho nageze tukabasha gusengera abantu benshi bakabohoka bakakira imbaraga z’Imana n’ubuhanuzi buvuye k'Uwiteka, abandi bakira indwara zitandukanye. Naje kuhava nkomereza mu gihugu cya Danemark aho nageze i Copenhgen, Imana yadukoresheje imirimo itandukanye ku buryo bufatika ntabwo navuga ngo ni igipimo kingana gutya ariko ukuboko kw’Imana kurahari, hamaze gukizwa abantu batanu, abo ni abemeye Yesu Kristo kandi ni abirabura ndetse n’abazungu, Uwiteka Imana yaduhaye ubw bubasha. Nakomereje no mu gihugu cya Suwede, Imana iratwiyereka. 

Prophet Fire

Prophet Fire mu kubatiza abakiriye agakiza ubwo yari i Burayi

Kuri ubu Prophet Bosco Nsabimana (Prophet Fire) ari kubarizwa mu Rwanda akaba akomereje umurimo w’Imana muri Patmos of Faith church ku Muhima nkuko yabidutangarije. Prophet Bosco Nsabimana ni umwe mu bapasiteri bazwi cyane mu Rwanda nyuma yo guhamya ko amaze gusengera abantu batatu bapfuye bakazuka. Si abo gusa ahubwo Pastor Fire avuga ko hari abo yasengeye bagakira indwara zari zarananiye abaganga zirimo SIDA, Cancer n’izindi.

REBA ANDI MAFOTO

Prophet Fire

Aba bambaye amakanzu y'umweru ni bo bakiriye agakiza

Prophet FireProphet FireProphet FireProphet FireProphet FirePastor Bosco NsabimanaProphet FireProphet FireProphet FireFire

Prophet Fire mu ivugabutumwa i burayi

FireProphet FireProphet Fire

Prophet Fire ngo yasengeye uyu musaza ahita akira, igare ararijugunya

Prophet FireProphet FireProphet FireProphet FireProphet Fire

Prophet Fire avuga ko yasengeye abarwayi benshi bagakira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Imana irihangana kwerii Birababaje
  • Rinda6 years ago
    Ushatse kuvuga iki? Muzazira umbwemera gato mugira nogupinga njye mumpe nimero ze
  • Uwase Evelyne kanyana6 years ago
    Imana ihabwe icyubahiro cyaneeee! Turagukunda cyane prophet uwiteka akomeze akwagure





Inyarwanda BACKGROUND