RFL
Kigali

Prophet Claude arashimira Perezida Kagame ku bwisanzure aha abanyamadini

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/07/2017 16:15
0


Itorero Soul Healing Revival Church ryasoje amasengesho rimazemo iminsi 50. Nyuma yo gusoza aya masengesho, Prophet Claude Ndahimana yashimiye Perezida Kagame ku bwisanzure aha abanyarwanda bose n’abanyamadini.



Prophet Claude yashimiye perezida Kagame muri aya magambo:

Twabonye umwanya uhagije muri aya masengesho wo gusengera igihugu ndetse tunashima Imana kubwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ko akoreshwa n’Imana ku bwisanzure aha abanyarwanda ndetse n’abanyamadini muri rusange tugasenga twisanzuye ndetse dufite n’umutekano uhagije n’bindi byiza byinshi Imana imukoresha.

Prophet Claude

Prophet Claude avuga ko Perezida Kagame akoreshwa n'Imana

Iki giterane cy’amasengesho cyahembukiyemo benshi, bamwe bakira agakiza abandi babona ibitangaza nkuko Prophet Claude yabitangarije Inyarwanda.com. Aya masengesho yatangiye tariki 25 Gicurasi 2017 kugeza 13 Nyakanga 2017,aho abakristo bahabwaga inyigisho zitandukanye ndetse nakabona n’umwanya uhagije wo gusenga.

Kuri iki cyumweru taliki ya 16 Nyakanga 2017 ni bwo abatari bake babatijwe nyuma y’amasengesho y’iminsi 50 yaberaga muri Soul Healing Revival Church riyoborwa na Prophet Claude.Prophet Claude avuga ku giterane bamazemo iminsi yagize ati:

Aya masengesho twayateguye ari amasengesho y’ububyutse, kubohoka ndetse n’ibitangaza muri iyi minsi 50 twabonye Imana ibyutsa benshi ndetse abandi bagarukira Imana, twabonye Imana ikiza ingwara zikomeye, Benshi bari baboshwe barabohotse, gusa turashima Imana kuko yabaye muruhande rwacu twaranezerewe cyane.

Amwe mu mafoto y'ababatijwe nyuma y'igiterane cy'iminsi 50

Prophet Claude

Iki giterane cyakirijwemo abantu batari bacye

Prophet Claude

Ababatijwe tariki 16 Nyakanga 2017 bafashe ifoto y'urwibutso hamwe na Prophet Claude

AMAFOTO: Byishimo Espoir






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND