RFL
Kigali

Prophet Claude yatangaje impamvu Imana idasubiza ibyifuzo bya bamwe mu baba bayitakambiye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/12/2018 20:26
1


Prophet Claude Ndahimana uyobora itorero Soul Healing Revival Church yakebuye abantu basenga bakinginga Imana ngo ibasubize ibyifuzo binyuranye baba bayigejejeho, nyamara bakabikora gutyo ariko bafite ibyo batubahirije basabwa n'Imana.



Prophet Claude yasabye abakristo be kimwe n'abandi bantu bazumva inyigisho aherutse kubwirizaho ko nibajya kwandika muri 'Agenda' ibyo basaba Imana, bajya banandika ibyo Imana ibasaba kugira ngo babashe gusubizwa. Yavuze ko iyo hari ibyo utubahirije usabwa n'Imana, ari yo mpamvu amasengesho ya benshi adasubizwa. Icyakora yavuze ko igihe umuntu yacumuye ku Mana, akayisaba imbabazi, izimuha kabone n'ubwo uwo muntu yaba yakoze icyaha gikomeye cyane. Yagize ati:

Nugira Agenda (Notes Book) irimo ibintu urimo usaba Imana, aho wanditse ibyo usaba Imana, jya wandika n'ahandi ibyo Imana igusaba. Haleluya. Uvuge uti 'Ese ibyo Imana insaba nanjye mbigenderamo? Umuhanuzi Yesaya yuzuye Umwuka, aravuga ngo 'Ni cyo cyatumye ibatera umugongo. Iyo bamaze kwihana, Bibiliya iravuga ngo n'ubwo ibyaba byanyu byatukura tukutuku, ngo nzabeza muse nka sherege, izabeza nk'ubwoya bw'intama, iyo wihannye Imana irakubabarira.

Image result for prophet claude uyobora itorero

Prophet Claude yakebuye abasenga Imana bakiyifite umwenda

KANDA HANO WUMVE IMPANURO ZA PROPHET CLAUDE

Kuri ubu Prophet Claude ari kubarizwa mu karere ka Nyagatare muri gahunda z'ivugabutumwa aho yatumiwe mu giterane cyateguwe n'urubyiruko rwo mu itorero Rwanda Christian Revival church (RCRC) riyoborwa na Pastor Gasagwa. Ni igiterane gifite insanganyamatsiko igira iti: "Musore, sobanukirwa umugambi w'Imana ku bugingo bwawe" ikaba iboneka mu Itangiriro 39:2. Cyatangiye tariki 04/12/2018 kikaba kizasozwa kuri uyu wa Gatanu tariki 07/12/2018. Abandi bakozi b'Imana batumiwe muri iki giterane ni: Pastor Bugingo Emmanuel, Ev Mudahigwa John, Pastor Jane, Pastor Zigirinshuti Michel na Rev Muhire Emmanuel.

Prophet Claude

Igiterane Prophet Claude yatumiwemo i Nyagatare






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ngaboyisonga Aimable5 years ago
    Amavuta Amavuta mushumba wanjye!!!!





Inyarwanda BACKGROUND