RFL
Kigali

Umukristo utaramya Imana ameze nk'umuturage utagira indangamuntu-Prophet Claude NDAHIMANA

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/11/2018 11:56
0


Prophet Claude NDAHIMANA uyobora itorero Soul Healing Revival Church avuga ko umukristo utaramya Imana ameze nk'umukristo udafite indangamuntu. Ibi yabivuze ubwo yabwiraga abakristo be ko bimwe mu byo Imana yaremeye abantu harimo kuyiramya no kuyihimbaza.



Prophet Claude yagize ati: "Umukristo utaramya Imana, ameze nk'umuturage utagira indangamuntu, Haleluya!. Ameze nk'umuntu utwaye imodoka mu muhanda atagira perime, iyo abonye abapolisi, yenda kugwa, aba afite ubwoba bwinshi. Kuramya Imana ni ho imbaraga zacu zose zikubiye. (...) Iyo uramya Imana bituma uhishurirwa, ugenda umenya Imana mu buryo budasanzwe." Prophet Claude yanagaragaje uburyo butanu bwo kuramya Imana. Ni uburyo yasobanuye yifashishije imirongo yo muri Bibiliya.

REBA HANO PROPHET CLAUDE AVUGA KO ABANTU BATARAMYA IMANA BAMEZE NK'ABATURAGE BATAGIRA INDANGAMUNTU







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND