RFL
Kigali

Mu kimwaro cyawe hagaragayemo igitangaza cyawe-Prophet Claude

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/06/2018 11:30
0


Prophet Claude Ndahimana uyobora itorero Soul Healing Revival church yahumurije abari mu bigeragezo n'ibibazo bitandukanye ababwira ko mu cyimwaro cyabo hagiye kugaragaramo igitangaza kivuye ku Mana.



Prophet Claude yatangiye asoma icyanditswe cyo muri Yesaya 43:1-3 Hagira hati:"Ariko noneho Uwiteka wakuremye wowe Yakobo kandi akakubumba wowe Israel aravuga ati 'Witinya kuko nagucunguye, naguhamagaye mu izina uri uwanjye, nunyura mu mazi nzaba ndi kumwe nawe, nuca no mu mazi ntazagutembana, nunyura mu muriro ntuzashya kandi ibirimi byawo ntibizagufata. Kuko ndi Uwiteka Imana yawe, Uwera ya Israel, Umukiza wawe.'"

Prophet Claude

Prophet Claude

Muri iyi nyigisho Prophet Claude avuga ko hari amazi y'umugezi asobanura Umwuka Wera, hakaba n'amazi yo mu nyanja asobanura ibigeragezo. Yavuze ko amazi menshi ashobora kuba ubushomeri, imibereho mibi, kubura akazi n'ibindi. Yahumurije abari mu bigeragezo bitandukanye, ababwira ko Uwiteka ari kumwe nabo ndetse ko yiteguye kubahumuriza. Yunzemo ko Imana iremye ikintu gishya mu buzima bw'abiringiye Imana, ikaba igiye kubakura mu cyimwaro cyabo. Yatanze urugero kuri Mariya na Marita avuga ko Yesu yemeye ko musaza wabo Lazaro apfa kugira ngo mu cyimwaro cyabo habonekemo igitangaza.

Prophet ClaudeProphet Claude

KANDA HANO WUMVE IYI NYIGISHO YOSE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND