RFL
Kigali

Prophet Claude yasohoye indirimbo 'Muri Yesu' yiyongera kuri Gitwaza, Julienne n'abandi bapasiteri bafite indirimbo zabo bwite-YUMVE

Yanditswe na: Editor
Taliki:20/06/2018 10:48
0


Prophet Claude yamaze kwinjira mu muziki, yinjirira ku ndirimbo yise 'Muri Yesu' ishimangira ko adashobora kuva kuri Yesu. Prophet Claude yahise yiyongera ku rutonde rw'abapasiteri ba hano mu Rwanda bafite indirimbo zabo bwite.



Prophet Claude Ndahimana ni umuyobozi mukuru w'Itorero Soul Healing Revival Church. Azwi cyane nk'umuhanuzi. Kuri ubu yamaze no kwinjira mu muziki. Yiyongereye ku bandi bapasiteri bafatanya kuyobora itorero no gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, mu mwanya wabo muto baba bafite.

Abo bapasiteri twavugamo Apotre Dr Gitwaza, Pastor Julienne Kabanda, Pastor Mugabo Venuste, Bishop Papias Sindambiwe, Rev Baho Isaie, Apotre Serukiza Sosthene, Pastor Ingabire Marie Aimee n'abandi. Prophet Claude yadutangarije ko umuziki azawukomeza, akazajya awukora uko ashobojwe.

KANDA HANO WUMVE 'MURI YESU' INDIRIMBO YA PROPHET CLAUDE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND