Pastor Bosco Nsabimana uzwi cyane nka Pastor Fire ni umushumba mukuru w’itorero Patmos of Faith church rikorera mu Muhima. Uyu mugabo uri kubarizwa iburayi, aramaganira kure abavuga ko akora ibitangaza by’ibikabyo (montage).
Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Prophet Bosco yadutangarije ko ari kubarizwa ku mugabane w’uburayi, aho yagiye muri gahunda z’ivugabutumwa. Yavuze ko azagaruka mu Rwanda nyuma y’ibyumweru bibiri nyuma yo kuzenguruka ibihugu bitandukabye by’uyu mugabane birimo: u Busuwisi, Suwede, u Bufaransa na Danmark. Aha hos yizeye ko azahakorera ibitangaza akora akoreshejwe n'Imana nkuko abitangaza. Aganira na Inyarwanda.com, Pastor Fire yagize ati:
Ubu ndi mu Busuwisi. nyuma yo gukoreshwa ibitangaza, amahanga arankeneye va ku bavuga ko ari montage, ubu ngeze muri Europe: Suisse, Sueede, France na Danmark. Ni muri gahunda y’ivugabutumwa, nzahamara ibyumweru bibiri.
Mu kiganiro aherutse kugirana Inyarwanda.com, Prophet Bosco Nsabimana yahamije ko amaze gusengera abantu batatu bapfuye bakazuka. Si abo gusa ahubwo hari n’abantu batanga ubuhamya bakavuga ko Pastor Fire yabasengeye bagakira indwara zari zarananiye abaganga zirimo SIDA, Cancer n’izindi.
Amafoto ya Pastor Fire ari mu Busuwisi
REBA HANO UMUBYEYI ATANGA UBUHAMYA AKAVUGA KO PASTOR FIRE YAMUSENGEYE AGAKIRA SIDA
TANGA IGITECYEREZO