RFL
Kigali

Prophet Bosco uzwi nka Pastor Fire ntiyemeranya n’abavuga ko akora ibitangaza bya Montage, ubu noneho ageze iburayi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/09/2017 9:06
3


Pastor Bosco Nsabimana uzwi cyane nka Pastor Fire ni umushumba mukuru w’itorero Patmos of Faith church rikorera mu Muhima. Uyu mugabo uri kubarizwa iburayi, aramaganira kure abavuga ko akora ibitangaza by’ibikabyo (montage).



Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Prophet Bosco yadutangarije ko ari kubarizwa ku mugabane w’uburayi, aho yagiye muri gahunda z’ivugabutumwa. Yavuze ko azagaruka mu Rwanda nyuma y’ibyumweru bibiri nyuma yo kuzenguruka ibihugu bitandukabye by’uyu mugabane birimo: u Busuwisi, Suwede, u Bufaransa na Danmark. Aha hos yizeye ko azahakorera ibitangaza akora akoreshejwe n'Imana nkuko abitangaza. Aganira na Inyarwanda.com, Pastor Fire yagize ati: 

Ubu ndi mu Busuwisi. nyuma yo gukoreshwa ibitangaza, amahanga arankeneye va ku bavuga ko ari montage, ubu ngeze muri Europe: Suisse, Sueede, France na Danmark. Ni muri gahunda y’ivugabutumwa, nzahamara ibyumweru bibiri.

Mu kiganiro aherutse kugirana Inyarwanda.com, Prophet Bosco Nsabimana  yahamije ko amaze gusengera abantu batatu bapfuye bakazuka. Si abo gusa ahubwo hari n’abantu batanga ubuhamya bakavuga ko Pastor Fire yabasengeye bagakira indwara zari zarananiye abaganga zirimo SIDA, Cancer n’izindi.

Amafoto ya Pastor Fire ari mu Busuwisi

Prophet Bosco NsabimanaProphet Bosco NsabimanaProphet Bosco NsabimanaProphet Bosco Nsabimana

REBA HANO UMUBYEYI ATANGA UBUHAMYA AKAVUGA KO PASTOR FIRE YAMUSENGEYE AGAKIRA SIDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Moi6 years ago
    Hhhhhhhhahah ariko murasetsa kweli.... Komeza uyobye ubwoko bw'Imana ngo urakiza abantu bizanye mu rusengero..... Ese ko Yesu mubeshyera yajyaga mu rugo rw'umuntu akazura uwapfuye agakiza umurwayi mwe ko mutabikora??? Nkunda Imana cyane hari code yimye satani mukorera.... Nabuze igihe muzagenda mugahumura uwavutse atabona..... Ibyo mugira ni ukwirirwa mutigisa abantu ngo ni daimoni... Ngo fire.... Ibyo by'imiriro muba muhamagara ko yesu atabigiraga..... Kuyobya abantu si byiza.... Ku munsi w'urubanza bizabagora kwikiranura.
  • jambo6 years ago
    Njyewe nabonye habe namba yakiza umuntu biriya bintu aba yabipanze kandi bidatinze abo babikorana bazamushyira hanze
  • mugabi5 years ago
    Yewe mubyukuri bitewe nokuntu mbamwunva akavutaye arabashije rwose musabye nimeroye nunve muvugisha yanyuza.





Inyarwanda BACKGROUND