RFL
Kigali

Producer Kabano na Goreth Uzamukunda basezeranye imbere y’Imana mu birori byabereye muri Tanzania-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/08/2017 16:00
5


Producuer Kabano wakoreye muri Bridge Record na Solace Ministries studio, akahava atangiza studio ye bwite, yambikanye impeta y’urudashira n’umuhanzikazi Goreth Uzamukunda mu muhango wabereye mu mujyi wa Dar es salaam muri Tanzaniya.



Tariki 27 Kanama 2017 ni bwo aba bombi basezeranye imbere y’Imana. Goreth Uzamukunda na producer Kabano Georges bambikanye impeta y’urudashira nyuma y’amezi macye bakoze ibirori byo gusaba no gukwa byabereye mu Rwanda tariki 5 Werurwe 2017.

Goreth Uzamukunda yabwiye Inyarwanda ko umuhango wo gusezerana imbere y’Imana wabereye mu rusengero rwitwa Spirit Word Ministry, ubukwe bwabo bukaba bwagenze neza cyane. Yagize ati; "Byari byiza, ubukwe bwitabiriwe n’aba star barimo Masanja Mundamizaji harimo abanyarwanda b’aba diaspora hari abavuye Congo, muri make ndashima lmana ko byagenze neza."

Producer Kabano arushinganye na Goreth Uzamukunda nyuma y’igihe kitari gito abantu bavuga ko bakundana ariko bo bakabihakana bakavuga ko abantu bavuga ayo makuru babiterwa n’uko bakorana dore ko Kabano yari umujyanama wa Goreth Uzamukunda ndetse akaba yaramufashije gutunganya indirimbo zinyuranye.

REBA AMAFOTO

Goreth UzamukundaGoreth Uzamukunda

Babaye umubiri umwe,.... basezeranye kubana akaramata

Goreth UzamukundaGoreth UzamukundaGoreth Uzamukunda

Urukundo ruraryoha,...Goreth na Kabano mu buryohe bwarwo

Goreth UzamukundaGoreth UzamukundaGoreth UzamukundaGoreth UzamukundaGoreth Uzamukunda

Hano ni mu mirori byo gusaba no gukwa

REBA HANO 'MWOKOZI' YA GORETH UZAMUKUNDA








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • umu6 years ago
    mana we uziko uyu mugore akoze Ubukwe incuro 2. cyakoze ndumiwe pe
  • kigali6 years ago
    uyu mugore ukomuzi nubukwe bwagatatu azabukora
  • Kamanzi6 years ago
    Ariko namwe! Ngo bambikanye impeta yo kudatandukana?uwo Goreth yayambitse mbere se yo umuntu yayita ngo iki? Yewe sha urashatse ntugasekwe! Uyu ni wa mugore uvugwa muri Bible mu Migani ngo Umugore w'uburanga bwiza ariko utagira umutima ni nk'impeta y'izahabu ikwikirwa mu zuru ry'ingurube. N'uwa mbere yari umugabo.
  • dany6 years ago
    nonese umugabo we wambere baratandukanye byemewe namategeko cg yihishe tz ngo abirangize ndumiwe goreth arantunguye pe nari muziho ubwitonzi
  • Peter6 years ago
    Uko bigaraga byari byiza peeeee, Tubifurije urugo ruhire,muzabyare mwororoke ,muzatunge ,mutunganirwe. Imana izabe muruhande rwanyu.





Inyarwanda BACKGROUND