Producuer Kabano wakoreye muri Bridge Record na Solace Ministries studio, akahava atangiza studio ye bwite, yambikanye impeta y’urudashira n’umuhanzikazi Goreth Uzamukunda mu muhango wabereye mu mujyi wa Dar es salaam muri Tanzaniya.
Tariki 27 Kanama 2017 ni bwo aba bombi basezeranye imbere y’Imana. Goreth Uzamukunda na producer Kabano Georges bambikanye impeta y’urudashira nyuma y’amezi macye bakoze ibirori byo gusaba no gukwa byabereye mu Rwanda tariki 5 Werurwe 2017.
Goreth Uzamukunda yabwiye Inyarwanda ko umuhango wo gusezerana imbere y’Imana wabereye mu rusengero rwitwa Spirit Word Ministry, ubukwe bwabo bukaba bwagenze neza cyane. Yagize ati; "Byari byiza, ubukwe bwitabiriwe n’aba star barimo Masanja Mundamizaji harimo abanyarwanda b’aba diaspora hari abavuye Congo, muri make ndashima lmana ko byagenze neza."
Producer Kabano arushinganye na Goreth Uzamukunda nyuma y’igihe kitari gito abantu bavuga ko bakundana ariko bo bakabihakana bakavuga ko abantu bavuga ayo makuru babiterwa n’uko bakorana dore ko Kabano yari umujyanama wa Goreth Uzamukunda ndetse akaba yaramufashije gutunganya indirimbo zinyuranye.
REBA AMAFOTO
Babaye umubiri umwe,.... basezeranye kubana akaramata
Urukundo ruraryoha,...Goreth na Kabano mu buryohe bwarwo
Hano ni mu mirori byo gusaba no gukwa
REBA HANO 'MWOKOZI' YA GORETH UZAMUKUNDA
TANGA IGITECYEREZO