Ku mugoroba w'uyu wa Gatanu tariki 27 Aline Gahongayire yamuritse album ye nshya ya 7 mu gitaramo cyabereye muri Hotel Ubumwe Grande. Muri iki gitaramo yatangarijemo ko producer Ishimwe Clement ari umushumba we mu bijyanye n'umuziki.
Aline Gahongayire yatangaje aya magambo ubwo yashimiraga abantu b'ingenzi mu muziki we. Yashimiye Issa Noel Karinijabo wamwandikiye indirimbo zinyuranye ndetse akanamuyobora kuri producer Clement kugira ngo amukorera indirimbo.
Aline Gahongayire yashimiye n'abandi banyuranye basobanuye byinshi mu muziki we, ageze kuri producer Ishimwe Clement avuga ko ari umushumba we (pasiteri) mu muziki. Yagize ati: "Producer Clement ni umushumba wanjye muri muzika niba mutari mubizi mubimenye, nimwumva izi ndirimbo mukajya mu mwuka, mugomba kumenya aho zavuye".
Aline Gahongayire yakomeje ashimira producer Ishimwe Clement uburyo yamufashije mu muziki akamukorera indirimbo nziza zifite amavuta (zikora ku mitima y'abantu zikabashimisha). Yamushimiye uburyo yamwakiriye neza akamusaba gutuza agakora umuziki mwiza. Yavuze kandi ko hari ubwo producer Clement yamwakirizaga icyayi ndetse ngo n'iyo yabaga adafite 'essence' nayo yarayimuhaga.
Aline Gahongayiye yashimiye cyane Clement, ageze kuri Knowless Butera, araturika ararira kubera uburyo yamubaye hafi bishoboka mu gihe (Aline) yagiraga ibyago agapfusha imfura ye, hano Knowless ngo yamubaye hafi bamarana umunsi wose, ndetse ngo bajya bafata n'ibihe bagasenga Imana. Aline na Knowless baje kuririmbana indirimbo ivuga ngo 'Mbega urukundo rw'Imana yacu, ntawarondora uko rungana rusumba izuba, rusumba ukwezi,...'
Aline Gahongayire na Knowless Butera baririmbana
Umunyamakuru Issah Noel KALINIJABO ashyikirizwa Certificat y'ishimwe
Aline Gahongayire ashimira umunyamakuru Steven Karasira wamwakiriye bwa mbere muri studio
Kanda aha urebe andi mafoto yo muri iki gitaramo cya Aline Gahongayire
TANGA IGITECYEREZO