RFL
Kigali

Producer Clement ni umushumba (Pasiteri) wanjye mu muziki-Aline Gahongayire

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/10/2017 22:50
2


Ku mugoroba w'uyu wa Gatanu tariki 27 Aline Gahongayire yamuritse album ye nshya ya 7 mu gitaramo cyabereye muri Hotel Ubumwe Grande. Muri iki gitaramo yatangarijemo ko producer Ishimwe Clement ari umushumba we mu bijyanye n'umuziki.



Aline Gahongayire yatangaje aya magambo ubwo yashimiraga abantu b'ingenzi mu muziki we. Yashimiye Issa Noel Karinijabo wamwandikiye indirimbo zinyuranye ndetse akanamuyobora kuri producer Clement kugira ngo amukorera indirimbo.

Aline Gahongayire yashimiye n'abandi banyuranye basobanuye byinshi mu muziki we, ageze kuri producer Ishimwe Clement avuga ko ari umushumba we (pasiteri) mu muziki. Yagize ati: "Producer Clement ni umushumba wanjye muri muzika niba mutari mubizi mubimenye, nimwumva izi ndirimbo mukajya mu mwuka, mugomba kumenya aho zavuye".

Aline Gahongayire yakomeje ashimira producer Ishimwe Clement uburyo yamufashije mu muziki akamukorera indirimbo nziza zifite amavuta (zikora ku mitima y'abantu zikabashimisha). Yamushimiye uburyo yamwakiriye neza akamusaba gutuza agakora umuziki mwiza. Yavuze kandi ko hari ubwo producer Clement yamwakirizaga icyayi ndetse ngo n'iyo yabaga adafite 'essence' nayo yarayimuhaga.

Aline Gahongayiye yashimiye cyane Clement, ageze kuri Knowless Butera, araturika ararira kubera uburyo yamubaye hafi bishoboka mu gihe (Aline) yagiraga ibyago agapfusha imfura ye, hano Knowless ngo yamubaye hafi bamarana umunsi wose, ndetse ngo bajya bafata n'ibihe bagasenga Imana. Aline na Knowless baje kuririmbana indirimbo ivuga ngo 'Mbega urukundo rw'Imana yacu, ntawarondora uko rungana rusumba izuba, rusumba ukwezi,...'

Aline Gahongayire na Knowless Butera baririmbana

Umunyamakuru  Issah Noel KALINIJABO ashyikirizwa Certificat y'ishimwe

Aline Gahongayire ashimira umunyamakuru Steven Karasira wamwakiriye bwa mbere muri studio

Kanda aha urebe andi mafoto yo muri iki gitaramo cya Aline Gahongayire






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Paul6 years ago
    Nyine ni umushumba wawe ubivuze ukuri kuki asigaye agukemurira byinshi ndetse yibanze munsi yu urukenyerero dore nabyo uba ubikenye wa kdi ni mu gihe umubiri ari umubiri
  • 6 years ago
    Apuuuu uyumugore kumubona aririmbira imana cg mubiganiro bivuga imana biracumuza rwose Ntangazwa namavuta ahora yivugisha niba arigikotori agura mwiduka abavuga ariko ntakiyoberanye acyeneye imana ikamubatura akareka kujya yishinga ibikwasi abeshya gwarayikorera





Inyarwanda BACKGROUND