RFL
Kigali

Precious Stones bageze kure imyiteguro y’igitaramo cyo kugusha imvura y’umugisha

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:21/05/2015 13:32
4


Guhera ku itariki 24 Gicurasi 2015 kugeza ku itariki 30 , muri Women Foundation Ministries hazabera igiterane ngarukamwaka cyo kuramya no guhimbaza Imana cyitwa ‘7 days of worship’. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti’ Inyeshe’, bishaka gusobanura ngo ‘Reka imvura y’umugisha igwe’.



Kuri ubu itsinda ryo kuramya no guhimbaza ryo muri Women Foundation Ministries ryitwa Precious Stones riratangaza ko imyiteguro yo guhimbaza Imana ndetse no kuyiramya muri iki giterane bayigeze kure aho bazafatanya n’abandi bahanzi banyuranye.

Iyakaremye Honore

Honore Iyakaremye umuyobozi wa Precious Stones

Aganira na inyarwanda.com, Honore Iyakaremye umuyobozi wa Precious Stones yadutangarije ko bagize igihe gihagije cyo kwitegura. Yagize ati

Twagize igihe gihagije cyo gusenga, ndetse no kuruhande ruri tikiniki(techinique ), navuga ko tumeze neza rwose . Ku ruhande rwacu twashyize ingufu mu gukora indirimbo nshya zo kuramya kuburyo twifuza guha iyindi sura umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana cyane cyane hano mu gihugu cyacu cy’ u Rwanda;  uburyo tubiha agaciro atari ukibikora gusa , tukabishyiramo ubwenge, ubuhanga, kugorora amajwi hanyuma kiriya giterane cy’iminsi 7 kizagaragaze isura yo kuramya no guhimbaza mu Rwanda.-Honore Iyakaremye

Kugeza ubu Precious Stones bakaba bari gukora imyitozo inyuranye yaba iyo gusubiramo indirimbo ndetse no gukora imyitozo ngororamubiri(kwiruka) kugira ngo bongere umwuka.

Precious Stones

Precious Stones bari mu myiteguro ikomeye yo kugaragaza indi sura yo kuramya no guhimbaza

Ku ruhande rw’abandi bahanzi bazaza kubafasha , Honore Iyakaremye yavuze ko naho biri kugenda neza kuri gahunda. Ati”N’amahirwe menshi twagize n’uko abo twatumiye benshi bemeye kuza ari abaramyi ba hano mu Rwanda ari abazaturuka mu gihugu cy’u Burundi ndetse n’abavugabutumwa yaba uwinahangaha ndetse n’abazava hanze bose bamaze kutwemerera kuza, abantu bazabona ibintu byinshi byiza, kandi bishya .”

Uretse itsinda rya Precious Stones risanzwe riramya rikanahimbaza Imana kuri Women Foundation Ministries, iki giterane kizitabirwa n’abandi bahanzi nka Uwimana Aime, itsinda rya Beauty for Ashes , Fabrice uzaturuka mu gihugu cy’ u Burundi, Shekinah Drama Team, Alarm Ministries, Colombus, ndetse n’abandi benshi.\

Mignone

Apostle Mignone Kabera, umuyobozi mukuru wa Women Foundation Ministries itegura igiterane cyo kuramya no guhimbaza Imana kimara icyumweru

Apostle Mignone Kabera, akaba ari na we mukuru wa Women Foundation Ministries yateguye iki giterane ni umwe mubazabwiriza ijambo ry’Imana muri iki cyumweru cyo kuramya no guhimbaza. Hazaba kandi hari na Pasiteri Jean Desire Ntawiniga ndetse na Pasiteri  Bukuru Allan.

Igiterane ‘7 days of worship” kibaye ku nshuro ya 5, kikaba kibamo isanamitima ndetse no gukira indwara. Icy’uyu mwaka kizaba ku matariki yavuzwe haruguru , kikazajya kibera ku cyicaro cya Women Foundation Ministries giherereye ku Kimihurura. Kizajya gitangira guhera ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00)kugeza ku isaha ya saa tatu z’ijoro(21h00).

RENZAHO Christophe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ange8 years ago
    Ohhh.....byiza cyane!!!we just can't wait. God bless the ministry, our Apostle and Precious Stones as well....!!!
  • Salama8 years ago
    Turabatumiye mwese
  • calvin 8 years ago
    Inyeshe Nukuri peeeee
  • Doreen8 years ago
    Let it rain...Amen...nimuzabure nshuti z'IMANA.





Inyarwanda BACKGROUND