RFL
Kigali

Amerika:Umunyarwandakazi Precious Mugwiza yaje ku isonga muri 'Imba Diaspora' ahembwa imodoka na Miliyoni 13

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/07/2018 9:54
2


Precious Nina Mugwiza ni umunyarwandakazi w'umunyempano ikomeye mu kuririmba. Akora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Uyu mukobwa ukiri muto uri kubarizwa muri Amerika ku mpamvu z'amasomo, yegukanye irushanwa 'Imba Diaspora' ahembwa bihebuje.



'Imba Diaspora' ni irushanwa mpuzamahanga rihuza abanyempano mu muririmba bo muri Afrika ariko baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni irushanwa ryitabirwa gusa n'abakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ni ku nshuro ya mbere iri rushanwa ribaye, gusa rizajya riba buri mwaka. Ku nshuro yaryo ya mbere, ryegukanywe n'umunyarwandakazi Precious Nina Mugwiza w'imyaka 20 y'amavuko. 

Precious Nina Mugwiza

IMBA DIASPORA 2018 yegukanywe n'umunyarwandakazi

Precious Nina Mugwiza ni umwe mu banyempano mu kuririmba u Rwanda rufite. Mu myaka ibiri ishize ni bwo yatangiye kugaragaza ubuhanga bukomeye mu ijwi ryiza yahawe nk’impano y’Imana. Benshi mu bakunzi b’umuziki wa Gospel baramwishimiye cyane ndetse bagiye bagaragaza ko bafite amatsiko menshi y'indirimbo ze. Tariki 16 Werurwe 2016 ni bwo Precious Nina Mugwiza yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise Ndi Uwawe yakozwe na Dudu T Niyukuri. Ni indirimbo yishimiwe cyane.

KANDA HANO WUMVE NDI UWAWE YA PRECIOUS NINA MUGWIZA

Imba Diaspora

Precious wegukanye irushanwa Imba Diaspora 2018

Precious Nina Mugwiza uri kwiga Kaminuza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aherutse gukora amateka yegukana irushanwa mpuzamahanga bimuhesha gukabya inzozi yarose kuva kera akiri muto. Uyu mukobwa yabaye uwa mbere mu irushanwa 'Imba Diaspora' ryari ryitabiriwe n'abanyempano 25 bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afrika ariko baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. 'Final' y'iri rushanwa yabaye tariki 21 Nyakanga 2018 mu birori byabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Precious Nina Mugwiza

Barafata ifoto y'urwibutso hamwe n'umunyarwandakazi w'umunyempano

Muri 25 bitabiriye irushanwa 'Imba Diaspora 2018', ababashije gukomeza muri kimwe cya kabiri (Semi Finals) ni abaririmbyi 11 ari nabo baje gutoranywamo batanu ba mbere bari barangajwe imbere n'umunyarwandakazi Precious Nina Mugwiza wegukanye iri rushanwa mpuzamahanga rya 'Imba Diaspora 2018' ribaye ku nshuro ya mbere. Ni irushanwa ryateguwe mu rwego rwo kuzamura impano z'abanyafrika baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rikaba ryitabirwa gusa n'abakora umuziki wa Gospel.

11 bageze muri semi final mu irushanwa Imba Diaspora

Precious Mugwiza yahembwe mu buryo bushimishije cyane dore ko yahembwe imodoka nshya, amadorali y'Amerika 15,000$ (asaga miliyoni 13 z'amanyarwanda) ndetse yemererwa kuzakorana indirimbo na Rev Benjamin Dube umwe mu bahanzi bakomeye muri Afrika y'Epfo, uyu akaba ari nawe wari ukuriye akanama nkemurampaka muri 'Imba Diaspora 2018'. Uwabaye uwa kabiri yahembwe 3,500$ na televiziyo ya rutura naho uwabaye uwa gatatu ahembwa 1,500$ na Laptop. Icyakora abahembwe bose bazashyikirizwa ibihembo byabo umwaka utaha wa 2019

Precious Nina Mugwiza yakiriye gute kwegukana umwanya wa mbere?

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Precious Nina Mugwiza yabajijwe uko yakiriye kuza isonga muri iri rushanwa mpuzamahanga ndetse n'icyo bigiye kumufasha mu muziki we. Yadutangarije ko yasazwe n'ibyishimo. Avuga ko kwegukana iri rushanwa atari imbaraga ze ahubwo ari Imana yamushoboje. Ibanga yakoresheje ngo ni amasengesho. Ikindi cyamushimishije cyane ni uko mu bihembo yemerewe harimo no gukorana indirimbo na Benjamin Dube umwe mu bahanzi akunda cyane ndetse akaba avuga ko yari afite inzozi kuva kera zo gukorana nawe indirimbo. Yagize ati:

Naranezerewe cyane kuko I invested my time in it kandi ni Imana yabikoze si imbaraga zanjye. Nakoze ibyo nari nasabwe gukora nk'umuririmbyi ariko gusenga ni ryo banga rya mbere riruta ayandi. Gukorana indirimbo na Rev Benjamin Dube ni inzozi (dreams becoming true) it’s so humbling peee...bivuze gukora cyane kurushaho kugira ngo ngerageze gutera ikirenge mu cye, kuko asanzwe ari umuntu nigiraho.

Imba Diaspora

Precious yasazwe n'ibyishimo nyuma yo kwegukana 'Imba Diaspora 2018'

Rev Benjamin Dube hari icyo yavuze kuri Precious Nina Mugwiza

Benjamin Dube ni we wari ukuriye akanama nkemurampaka muri 'Imba Diaspora 2018', irushanwa ryegukanywe n'umunyarwandakazi Precious Nina Mugwiza. Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, Benjamin Dube yavuze ko yanyuzwe bikomeye n'imiririmbire ya Precious Nina Mugwiza. Yakomeje avuga ko yiteguye kwakira Precious bagakorana indirimbo. Precious nawe yavuze ko atewe ishema no gukorana indirimbo na Benjamin Dube ndetse ngo ntiyabona aho ahera ashimira Imana yamuhaye ayo mahirwe. Benjamin Dube akunzwe mu ndirimbo: Ngiyakuthanda, Yiwo Lawa Amandla, He Keeps on Doing, Elshadai Medley, Jehovah Is Your Name. 

Precious Nina Mugwiza

Benjamin Dube ngo yiteguye gukorana indirimbo na Precious

Precious Nina MugwizaPrecious Nina MugwizaPrecious Nina Mugwiza

Precious avuga ko wegukana 'Imba Diaspora' bimuhaye imbaraga zo gukora cyane


Imba Diaspora

Hano urabonaho ibihembo byahawe ababaye aba mbere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uyisenga 5 years ago
    She deserved it , I already told her that from high school, she is the best singer in the world , keep it up MUGWIZA show the world what you can do .
  • yyy5 years ago
    LDK hava abanyempano b ingeri zose.Imana ishimwe





Inyarwanda BACKGROUND